Kikwete:”sinaretse kugira icyo mvuga ku Rwanda kuko ntumva ibivugwa cyangwa ntagira icyo mvuga…n’uko bidakenewe”

    Umukuru wa Tanzania Jakaya Mrisho Kikwete yavuze ko kuva mu kwezi kwa gatanu hari icyuka kibi hagati y’igihugu cye n’igihugu cy’U Rwanda.

    Mu ijambo yashyikirije igihugu nk’uko asanzwe abikora buri kwezi, Prezida Kikwete yavuze ko abategesti b’U Rwanda bakoresheje amagambo yo kumutuka nyuma y’aho abagiriye inama ko bagirana ibiganiro na FDLR kugira ngo amahoro aboneke hagati y’U Rwanda na Congo.

    Iyo nama yagiriye U Rwanda mu nama barimo n’abandi bakuru b’ibihugu by’akarere i Addis Abeba muri Ethiopia.

    Yayigiriye kandi bagenzi be ba Uganda na Republika iharanira Demokarasi ya Congo, buri wese ku mitwe yitwaje ibirwanisho irwanya ubutegetsi bw’igihugu cye.

    Umukuru wa Tanzania yavuze ko icyo gihe umukuru w’U Rwanda Paul Kagame yari ahari ntacyo yavuze ariko ko yashyitse mu Rwanda hagahita hatangira gutangazwa amagambo yo kumutuka.

    Jakaya Kitwete yavuze ati:” kubona ntacyo ndavuga ku Rwanda ntibisobanura ko ntumva cyangwa ntabwirwa ibivugwa cyangwa ntagira icyo mvuga…sindabikora kubera ko ntabona inyungu zabyo”.

    Umukuru wa Tanzania yavuze ko ku bimwerekeye na leta ayoboye bifuza imigenderanire myiza n’ibihugu by’abaturanyi. Kandi kugeza ubu ku biberekeye ngo nta na kimwe kirahinduka ku byerekeye imigenderanire n’ubufatanye n’U Rwanda.

    Abumva ururimi rw’igiswahili bakurikira iryo jambo hano hasi:

     

    Comments are closed.