Kimenyi yabajije Kagame ati:”URANCIRA IKI WOGACWA WE?”

    Nyakwigendera Alexandre Kimenyi yanditse uyu muvugo benshi mu nshuti ze bahamya ko wari ugenewe Perezida Kagame.

    “URANCIRA IKI WOGACWA WE?”

    Ndabona ijuru rihindutse
    Ariko rikaba rizindutse
    Umuhindo utarahindukira
    Inkuba mu bicu zihinda
    Amahindu ahondagura amahundo
    Imvura inyagira ibibondo
    Abasaza begamiye ibibando
    Imbyeyi zikamwa umuhondo
    Ibyangiritse ari umurundo
    Isahinda rimaze kwihandagaza
    Imihanda idaheruka guharurwa
    Ibihandanzovu byarayitashye
    Nta n’impindu zo kwihandura
    Kwangiza ari byo biri kuri gahunda
    Bikaba biteye agahinda
    Kwifata ku gahanda ni byo bihanze

    Ibicuro birancuragura
    Ibicurane birancunaguza
    Incakura zirancokoza
    Mu mpaka z’urudaca
    Z’amacakubiri adacogora
    N’ubucamanza bucuritse
    Igicaniro kigicanye
    Abangavu bagicunda
    Umuceri bakiwucucuma
    Agacuma kagicagase
    Nanjye ntaranacurura
    Agashinguracumu kagishakwa
    Urucanda rutaricura
    Igicuku kitaricuma

    Abambari bambaye injamba
    Bajishwe n’ubujiji
    Injangwe ziryamiye amajanja
    Abajura baratujujubya
    Ntawe ugira aho ajurira
    Watakira abajuje bakijijisha
    Utabaha icyo bajundika bakajiginywa
    Ijuru ryijujuta rijejeta ibijojoba
    Mbere ko ijoro umwijima urigira ijigija
    Nawe urajabura ibijagata
    Ujomba utajonjora
    Ujugunya hejuru
    Ibijigo bijegajezwa n’umujinya
    Abafite injege wabajegeje

    Igihugu gihaze amahugu
    Ibihangange iyo bimaze guhaga
    Ntibyihanganira guhangana n’abahanga
    Biharanira guhungabanya amahoro
    No guharabika abafite uruhara
    Abafite imihigo barahohoterwa
    Bahigiwe guhotorwa
    Abahanzi barahungira mu mahanga
    Ngo batahata agahanga
    Impuguke ziririnda kujya impaka
    Ngo zikunde zikire impagarara

    Nasanze utsimbaraye ku kibindi
    Umutsima uwusomeza umutsama
    Ingoma ziriho zitsikimba
    Ibigega bitsindagiye
    Abashakashatsi ubarisha ibikatsi
    Batsibagurwa ubutitsa
    Ubonye mbigiriye amatsiko
    Kandi naranze kubyina intsinzi
    No kuba umumotsi
    Ngo nkure abantu mu bitotsi
    Ubonye ntawe umpatse
    Ubivanamo imbarutso
    Yo kumpunda ibitutsi
    No kundeba igitsure
    Unyotsa igitutu
    Umwotsi wurira igituza
    Nitsamuye ndatsikira
    Nigaruye ndatsitara
    Umutsi w’agatsinsino uratsibuka
    Abo nsabye kuhatsira no kuhatsirita
    Biha kuntera ibyatsi
    Ngo nanze gukura ubwatsi

    Nzi ko ufite imbaraga
    Zo kurimbura imbaga
    Ndetse na ndembo
    Zo kuvuna imbavu
    Gukoresha imbunda
    Ubifiteho imbata
    Iyo wigize ibamba
    Benshi urababamba
    N’abatatse bagira bati bambe
    Ntubagirira imbabazi
    Abagutakambira urabarambiwe
    Ni yo mpamvu imirambi
    Irambitsemo imirambo
    Yahambwe ihambiriye
    Abasamba ntubashyirwe no mu misambi
    Urabona n’izo ndembe
    Zigendera ku mbago z’imbahu
    Zikihirika ziteye intambwe
    Zashaka gutambuka
    Zigatembagara mu kirambi
    Kubera gucumbagira zigasaba icumbi
    Zikagera ku irembo rirembereye
    Zikarambikwa mu gisambu
    Zigakubitwa nk’ibisambo
    Kubera kudashobora kwirambura
    Urumbeti ruhamagaye isamburuma

    Ko benshi bamaze gupfa
    Ntiwapfa kwihangana
    Aya mapfa ukayapfapfanya
    Inzu ukayipfunda ibipfunsi
    Ukaramira impfubyi
    Ntupfushe ibintu ubusa
    Ngo ubuze abantu gukopfora
    Wangize abamaze kuyapfundura
    Rwose ntacyo dupfa
    Dufite n’icyo dupfana
    Unziza ko nanze gupfukama
    N’uko uyampfumbatisha
    Ngo mpfobye amarorerwa
    Napfundikirane ukuri
    Gira ubupfura
    Ukire ubupfu

    Urancira iki wogacwa we
    Urancuza iki ntigeze ncumura
    Sincurura nicuye
    Wibwira ko ndi igicucu ntagira agaciro
    Tukureke ibiceri byacu ubicakire
    Maze ubitapfune duceceke
    Incuke zambare incocera
    Abana mu rwicundo ubacure inkumbi
    Ahubwo icara ducocemo abiri
    Ureke gucuza abacuruzi utwabo
    No gucira abakecuru mu maso
    Ubacagagura ubacancama
    Umuco wo gucurera uwucirire
    Ubucurabwenge bugucengere
    Maze uducunge nta macenga

    Wigira ubwira reka nkubwire
    Ahari ubwana hamere ubwanwa
    Ugire ubwende bwo kugira ubwenge
    N’ubwiza bwo kugira ubwuzu
    Ubwonko buvemo ubwoba
    Tuza usubize umutima mu gituza
    Uturane neza abaturanyi baguture
    Ugire isura n’isuku usurwe

    Nkuzi kuva ku muzi
    N’amazina y’abazimu bari ikuzimu
    Kirazira kukuzimurira
    Sinzi ko nabirota no mu nzozi
    Cyangwa mbiterwe n’inzoga
    Singira inzika n’inzigo
    Zirikana ko tuziranye
    Kandi ko nakuzanzamuye
    Inzara igiye kugutsinda ku nzira
    Urazimiriza iki iziko?

    Niba ushaka ko baguhimba
    Abahanzi bakakuririmba
    Cyo rimba ureke kubyimba
    No kurimbura inararibonye
    Uzihimbira ko zidahumbya
    Kugaramba no guharamba
    Ngo n’imigambi yo kugambana
    Izo simbi ushaka gushyiraho isembwe
    Dusingiza tukanasimbiza
    Zinaniwe kurusimbuka
    Ntizigambiriye kugusimbura
    Zigeze ibyansi ku ruhimbi

    Abantu banziho kuba indongozi
    Nirinda kwirondora sindi indondogozi
    Uwo mwanda abanyarwanda bamaze kuwandura
    Urarandaranda wabuze uwurandura
    Rubanda rurarindagira rurandata
    Ruragenda rurandaga
    Imirundi icura imirindi
    Mu gicuku cy’icuraburindi

    Umutwe umwe si umuti
    Wowe imitwe myinshi urayitwama
    Abatazi gutwikurura no gutwerera
    Bakahasiga agatwe
    Witwaza ko bigutwara ubutware
    Tega amatwi
    Uhindure amatwara
    Gutwarisha igitugu si ubutwari

    Kimenyi

    Comments are closed.