Kongere ya FDU niba izaba ifite inenge-mizi:Dr Nkiko Nsengimana

Barwanashyaka ba FDU Inkingi
 
Kw’itariki ya 9 Nzeri 2014 aho mariye gusohora icyemezo cyo gusubika Kongre yari iteganijwe ku matariki ya 13-14 Nzeri, bamwe mubagize Akanama Gashinzwe Amatora bateranye ikitaraganya baca ku cyemezo nari nafashe nka Prezida wa kongre n’Umuyobozi wa Komite mpuzabikorwa, batumiza iyabo kuri iyo minsi. Ndibutsa ko amategeko yo gutumiza no kuyobora kongre asobanutse kandi muri ubwo butumire akaba yarirengagijwe nkana. Ni ukuvuga ko iyo nama niramuka ibaye izaba ifite iyo nenge-mizi kimwe n’imyanzuro yayo. Niyo mpamvu niyemeje gukomeza ibiganiro byo kugarura ubumwe (réunification) n’umwuka mwiza w’ishyaka.
 
Nkomeje kwemeza ko gutumiza kongre y’amatora mw’ishyaka, mu gihe hakiri ibibazo by’imyumvire itandukanye, indangagaciro ndetse n’ibindi by’ingutu bireba amatora bitakemuwe kandi Akanama gashinzwe amatora ubwako kavuga ko bifite ishingiro, ari ukwihuta cyane no kuvutsa uburenganzira bureshya abapigana mu matora.
Nkomeje kwemeza ko kutemera gukingurira imiryango bagenzi bacu bari mu rindi shami rya FDU bayobowe na Bwana Ndahayo Eugène twahoranye mw’ishyaka rimwe, igihe bemera ko dushyira ingufu hamwe tugatahiriza umugozi umwe, ari ivangura bita « exclusion » cyangwa « sectarisme ».
 
Nkuko nabivuze, mpangayikishijwe cyane n’ubumwe bw’ishyaka no kurandura ivangura na sectarisme mw’ishyaka ryacu. Niyo mpamvu mu minsi ya vuba, hamwe n’abandi duhangayikishijwe n’icyo kibazo tuzageza ku barwanashyaka n’abandi banyarwanda bazabishaka, ingamba zifatika zo kugarura ubumwe, kimwe n’ibikorwa byo kuvugurura no gukomeza ishyaka kugeza habayeko kongre ihuriweho (Congrès unifié)n’amashami ya FDU Inkingi.
Ndangije nshimira abarwanashyaka muri iki gihe banyoherereza ubutumwa bwo gushyigikira inzira n’ibyemezo nafashe muri iyi minsi.
Murakarama.
Bikorewe i Lausanne, ku wa 12 Nzeri2014
Nkiko Nsengimana
Umuyobozi wa Komite Mpuzabikorwa