KURWANYA UBUTEGETSI NO KWIFUZA/GUHARANIRA IMPINDUKA NZIZA BITANIYE HE?

Prosper Bamara

Jye mpitamo kuvuga “kwifuza no guharanira impinduka nziza” kurusha kuvuga “Kurwanya ubutegetsi”.

1. Kurwanya ubutegetsi bishobora kubamo guharanira impinduka bikabamo no kwanga ubutegetsi buliho n’ababurimo n’imiryango yabo n’ubwoko bwabo.

Aha niho akenshi abanyarwanda twagiye dukorera amakosa muli za revolusiyo n’impinduka twagiye dushyigikira. Kuko bituma habaho kwanga byose, no gushaka kuvuga ko nta cyiza na kimwe na kimwe gikorwa n’ubutegetsi buliho, ko nta kizima, byose bipfuye ali amafuti, ko n’amahanga afite ibyoashima cyangwa se abantu ku giti cyabo bafite ibyo bashima ali ukubera ubujiji cyangwa se ubugome cyangwa se inyungu. AHa niho abenshi bangirikira, cyane cyane urubyiruko, bakishyiramo abantu na systeme yose itegeka, bagatakaza bwa bubasha bwo “gutoranya” no “gutandukanya” ibyo bakwiye gushima n’ibyo bakwiye kwamagana mu bikorwa n’ubutegetsi. Ibi akenshi bishora igihugu mu mpinduka zangiza cyane, rimwe na rimwe zivanze n’intambara isenya byinshi cyane, n’abarwanira guhirika ubutegetsi itabasize amahoro kabone n’iyo batsinda. Nyuma yaho habaho kutumvikana kw’aabicaye ku ntebe, no kugaruka muli bimwe bagayaga ubwo barwanyaga. Nta utazi ingero z’ibi mvuga uretse ushaka kuzirengagiza.

2. Guharanira impinduka nziza,

Guharanira impinduka nziza, byo ntibivuga gufunga amaso n’amatwi n’umutima byose ngo tugaye gusa. Oya. BIvuga kwifuza ko ibibi n’ibibangamie imibereho myiza n’iterambere rusange byamaganwa, birwanywa cyane, bivanwaho byanze bikunze, aliko ibyiza bikagumiishwaho, bikagumaho, bikarengerwa, bikanavugwa.

Nta pfunwe bikwiye kudutera kugaragaza n’ibyiza uwo turwanya akora kuko alibyo tuba twifuza kuzaheraho twubaka, igihe tuzaba tumaza kumwumvisha kureka bya bibi tuzira kandi bibangamiye bose. AHa ntituba tucyemera gufunga amaso n’amatwi n’umutimango twite byose byose bibi. Ibyo dukwiye kuharenga niba twifuza kugera ku byiza bisangiwe.

Aliko uku guharanira impinduka nziza nako gushobora kunanizwa bikagera aho kwiyambaza inzira zisenya bibaho, byaba biturutse ku bantu babitekereje cyangwa se byituye gusa nk’ingaruka z’ibikorwa n’umurava byo guharanira iyo mpinduka.

Nkuko nabigaragaje ejo, bishobora kugerwaho mu nzira enye (4). Ebyiri zidasenya (non-destructive) n’ebyiri zisenya (destructive).

Ebyiri zidasenya ni: (a) Initiative zo gutuma habaho changement/change cyangwa se Transformation. Iyo initiative igakorwa n’abari ku butegetsi. Ibi byabayeho igihe cya Empire Russe y’aba Tsar, ku bwa Tsar Alexandre II, Alexandre wa kabiri. (ndaza kubigarukaho cg se nzabigarukaho muli iyi minsi, nanerekana ko turamutse tugize amahirwe iyi nzira ikabaho, dukwiye kuzirinda kwishora mu makosa abitwaga abaharanira revolution baje kurangiza igikorwa cyabo bayobowe na Lénine bakoze, n’ubwo atariwe wari warabitangiye). Bapfubije impinduka/transformation umunyagitugu (empereur/Tsar) yari yaratangiye cyera yo guhindura byinshi cyane no kurekura cyane. Insoresore zaje kumuhusha karindwi kose mu mwakawa 1881, ubwa munani ziramwivugana. Hakurikiyeho ibihe bikomeye cyane byakomeje bikazageza ku gutsinda kwa Lénine n’ibyakurikiyeho.
(b) Ukuva ku izima kw’abali ku butegetsi bakemera ibiganiro bisangiwe na bose, tuvuge “byaguye”,byarangira habonetse igisubizo.

Inzira ebyiri zisenya (destructive):
(c) Ukwivumbagatanya n’imyigaragambyo bishobora kwivangamo intambara no gusubiranamo kwa benshi. Ibi bikaba bishobora gutangizwa n’abaturage, cyangwa se na bamwe mu bagize inzego z’umutekano. Ibi bikaba bishobora gusubiza bose mu by’imishyikirano, cyangwa se bikanarangira habayeho ihirikwa ry’ubutegetsi mu kajagari.

(d) Intambara yeruye ishobora guturuka hanze cg se imbere mu gihugu. Ibi bikaba bishobora kurangira habayeho imishyikirano hagati y’abarwana (Burundi), cyangwa se hakabaho gutsindwa kw’aba-rebelles (Angola) cyangwa se habayeho gutsinda kw’abarwanya Leta (Rwanda, Uganda, Tchad, …). Byose bikaba bigorana gutanga amahoro arambye, kuko akenshi bikurikirwa n’akajagari. Keretse abatsinze urugamba bahise baca bugufi, bakemera kuyoborwa no kwerekwa inzira n’abanyamashyaka hamwe n’abandi bose bifuza ibiganiro ku rwego rwa politiki.

Inama najya:

Kwitondera ibi bihe turimo, tukirinda umujinya, inzika, gukoreshwa n’agahinda twatewe, kwifuriza ikibi abo mu bwoko ubu cyangwa se buriya, kwifuriza ikibi abakomoka aha cyangwa se hariya, kwirinda munyangire na munyumvishirize, kwirinda kwihimura ku waduhemukiye ejo hashize.

Ngaho tube tuganiriye no kuli ibi.

Tuzakomeza ubutaha.

Bamara Prosper