Leta y’Ubwongereza iringinga Kagame ngo ntazongere kwiyamamaza

    Mu nyandiko yashyizwe ahagaragara na Bwana  James Duddridge, ministre w’U Bwongereza ushinzwe Afrika nyuma ya Referandumu yo ku wa 18 Ukuboza 2015, Leta y’u Bwongereza irasa nk’iyinginga Kagame ikamushimagiza nk’igitangaza!

    Muri iyo nyandiko Leta y’u Bwongereza ngo irashima iterambere mu bukungu by’akaraboneka n’umutekano ngo u Rwanda rwagezeho biruhesha ishema mu gihugu imbere no mu mahanga! U Bwongereza ngo bukaba butewe ishema no kuba ngo bwaragize uruhare mu gufasha muri iryo terambere!

    Referandumu kimwe n”amatora yo mu 2017 ngo ni nk’ikorosi rikomeye mu mateka y’u Rwanda, rero ngo ni ngombwa ko ibibazo n’ibyo bifite agaciro gakomeye bayaganirwaho mu bwisanzure nta makenga.

    Leta y’u Bwogereza ngo yemera uburyo abanyarwanda bitabiriye Referandumu ku bwinshi ndetse n’ibyayivuyemo. Ariko uburyo iyo Referandumu yagenze byangije bidasubirwaho isura y’u Rwanda mu rwego mpuzamahanga. Igihe gito hagati yo kumenyesha abaturage ko hazabaho Referandumu n’igihe Referandumu yabereye ntabwo icyo gihe cyari gihagije ngo batora bashobore gusuzuma no kujya impaka ku mahinduka yagombaga gukorwa mu itegeko nshinga. Inyandiko igaragaza itegeko nshinga ryavuguruwe yashyizwe ahagaragara umunsi umwe gusa mbere y’uko Referandumu iba.

    Rero ngo Leta y’u Bwongereza isanga umuyobozi utanga ubutegetsi nta mananiza agatuma habaho isimburana ku butegetsi mu mahoro mu buryo bwa demokarasi, igihe cyose uwo muyobozi azahora yibukwa n’abaturage be n’isi yose. Guhindura itegeko nshinga ku nyungu z’umuyobozi ngo agume ku butegetsi bishobora guhungabanya umutekano no kwangiza isura y”’u Rwanda by’igihe kinini.

    Iyo umuntu asesenguye iyi nyandiko wagira ngo abayobozi bamwe b’u Bwongereza bazi cyangwa bumva ko mu Rwanda nta kindi kibazo gihari uretse icya Kagame ushaka kugundira ubutegetsi, naho ubundi ibindi birera dede!

    Urebye wasanga James Duddridge asa nk’usaba Kagame imbabazi amwereka ko ari igitangaza ngo nanava ku butegetsi azaba igitangaza kurushaho!

    Ese uyu James Duddridge ayobewe ko Kagame ashakishwa n’isi yose? Abona arekuye yashimwa cyangwa yasamirwa hejuru n’ubutabera bw’isi yose? Aya majyambere aturatira ko byamenyekanye ko batekinika imibare barangiza bagakubura imihanga bakanazamura imiturirwa ishobora kumara icyumweru nta mazi nta n’umuriro byarabuze, we ntiyabimenye? Aho ibyo uyu mwongereza abwira Kagame si nka wa muheto ushuka umwabi bitaribujyane?

    Ahubwo nibamugire inama yo gusaba imbabazi abanyarwanda n’abanyamahanga maze afungure urubuga rwa politiki ahe abanyarwanda uburenganzira bwabo nabo nibabishaka bamubabarire naho kuvaho akagenda ntacyo akemuye feri ya mbere ye yaba muri gereza cyangwa mu irimbi agize Imana agahambwa ntiyanikwe ku gasozi ngo abakerarugendo bajye baza kumureba nk’uko yabikoreye abandi.

    Ben Barugahare

     

    Facebook page:  The Rwandan Amakuru  Twitter: @therwandaeditor – Email:[email protected]