Leta Zunze ubumwe z’Amerika zihanangirije u Rwanda kubera urupfu rwa Karegeya!

    Habura umunsi umwe gusa ngo Colonel Patrick Karegeya ashyingurwe, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatangaje amagambo akarishye zitari zisanzwe zikoresha kuri Leta y’u Rwanda.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru Jen Psaki ,umuvugizi wa département ya Leta y’Amerika, yongeye kwamagana iyicwa rya Colonel Patrick Karegeya, wigeze kuyobora inzego z’iperereza ryo hanze mu Rwanda wiciwe muri Hoteli i Johannesburg. Ariko noneho yageze kure ubwo yavugaga ko Leta y’Amerika ihangayikishijwe n’urukurikirane rw’impfu z’abahunze ubutegetsi bw’u Rwanda, ubwo bwicanyi bukaba busa nk’ubushingiye kuri politiki. Yongeyeho kandi ko abategetsi b’Amerika batewe impungenge n’amagambo yatangajwe na Perezida Kagame akangurira abamushyigikiye kwica abatavuga rumwe nawe.

     Amakuru aturuka mu bakurikiranira ibintu hafi yemeza ko Leta y’Amerika mu minsi ya mbere yari yabanje kwiyama Leta y’u Rwanda ariko bitari ku mugaragaro, ariko noneho byageze aho Leta ya Amerika ibona bikabije ikagira icyo itangaza ku mugaragaro.

    Umuvugizi wa Département ya Leta, Jen Psaki yabivuze muri aya magambo : « Twaguye mu kantu kubera uruhererekane rw’impfu z’abantu bamwe bakomeye mu bahunze ubutegetsi bw’u Rwanda, impfu zisa nk’izifite imvano za politiki. Amagambo aherutse ya Perezida Kagame araduhangayikishije ku buryo bukomeye.»

    « Kugambanira igihugu buri gihe bigira ingaruka», aya ni amagambo yatangajwe na Perezida Kagame ku cyumweru tariki ya 12 Mutarama 2014, ubwo yari yitabiriye umuhango w’amasengesho. Yongeyeho ati « Uwo ari we wese uzatatira igihago cyangwa akifuriza inabi abanyarwanda azabigwamo» n’ubwo bwose nta zina rya Patrick Karegeya yavuze ariko abantu bose bumvise icyo yashakaga kuvuga.

    Benshi mu bakurikiranira hafi ibibera mu Rwanda bemeza ko aya magambo ya Perezida Kagame arimo ubuhubutsi bwinshi mu gihe n’ubundi Leta y’Amerika n’amahanga atamureba neza kubera ikibazo cyo gutera inkunga umutwe wa M23.

    Nyuma y’ibyatangajwe na Leta y’Amerika, umwe mu bahagarariye u Rwanda mu muryango w’abibumbye, Bwana Olivier Nduhungirehe, akoresheje urubuga rwa Twitter yatangaje ko Leta y’u Rwanda izagira icyo ivuga ku mugaragaro imyanzuro y’amaperereza yo muri Afrika y’Epfo nisohoka. Yongeyeho ati:« Si ubwa mbere umuyobozi w’Amerika agerageza guha amasomo umuyobozi w’igihugu cy’Afrika. Leta y’Amerika yagombye kwita ku kurwanya al-Qaïda ikareka abanyarwanda nabo bakita kw’iterabwoba bahanganye naryo».  Ariko Bwana Nduhungirehe yatangaje ko aya magambo ayavuze ku giti cye atari kuvuga mu izina rya Leta y’u Rwanda.

    Colonel Patrick Karegeya asangira agacupa n'uhagarariye u Rwanda muri ONU, Olivier Nduhungirehe
    Colonel Patrick Karegeya asangira agacupa n’uhagarariye u Rwanda muri ONU, Olivier Nduhungirehe

    Hari benshi basigaye bibaza icyamaze ubwoba abayobozi b’u Rwanda ku buryo bagira imvugo twagereranya no gutema ishami baba bicayeho.

    Ubwanditsi

    The Rwandan