Mbanda reka kubandabanda

Bwana Jean Daniel Mbanda

Yanditswe na Innocent Biruka

Muvandimwe Yohani Mbanda,

Abo bose urondoye ni intwali zacu, kandi n’uwagira icyo aba muli bo nta n’umwe uzibagirana.

1. Ntibatinye aho rukomeye, bitegereje akarengane, baratekereza, bibanga mu nda, bafata ijambo, barangije barahaguruka nibwo mwene Ntibashishwa abakoreye ibya mfura mbi. Me Ntaganda bamugize ikimuga yari avoka akaba n’umusore w’intarumikwa ; Mushayidi bamushyize ahatava izuba ata ibitenga bituzuye kandi yari imfura y’i Rwanda ; Victoire Ingabire yababwiye ijambo riremereye ku rwibutso rwa Gisozi, iryo jambo niryo rizavamo umusingi w’u Rwanda duharanira ; basanze rero abagashe kandi atazakomwa imbere bamuta mu gihome bamutesha umushinga afitiye u Rwanda kandi bamutesha incuke ahetse ; Twagiramungu wari Minisitiri w’Intebe agasanga adashobora kuguma ku ntebe ye Abanyarwanda bakicishwa akandoya, bwacya kandi akamanuka mu ruhando agahangana na Kagame uyu yasanga yamugaritse akamuhigisha uruhindu, iyo ataba umurame ubu n’imva ye ntawari kuba yamenya aho iherereye… None uratinyutse uvuze n’intwali Diane Rwigara wahangaye Kagame iwe mu muharuro kandi agashimwa na bose, ari abato ari abakuru bakamwibonamo, uratinyuka kuvuga ko hari abamwoshya n’abamuroha ga ye ! Nibwiraga ko umukambwe nkawe adashobora gusekera no gupfobya bene ako kageni.

2. Nkubwiye rero ko abo bose uvuze bakoze ibikomeye, n’abafunzwe bafungiwe ibikorwa bigaragara kandi nta n’umwe muli bo wicuza. Uri mwalimu, reka twibukiranye icyitwa “le courage en politique” : dire ce qu’on pense, faire ce qu’on dit et assumer ce qu’on fait. Izo ntwali zacu rero babaye fidèles avec eux mêmes, kandi urubyiruko rw’u Rwanda rubabibonamo, ubu hariho ba Diane Rwigara benshi, ba Victoire Ingabire benshi, ba Déo Mushayidi benshi, ba Me Ntaganda benshi, ba Rukokoma benshi, ba Kizito Mihigo benshi etc. Rekera aho rero, niba ufite ipfunwe ko bakurushije ubutwari bagakora ibikomeye, wikwirenganya rwose, ishyamba ni iry’inzovu si iry’inyemera.

3. Uru Rwanda rukeneye abagore n’abagabo b’ubwitange bagomba gutinyuka bagahaguruka kandi bagahagurukana Kagame wowe ubonamo ikigirwamana. Erega si ikigirwamana, nawe yavuye mu gitonyanga cy’intanga nkawe nanjye, ejo kandi nawe azajya ikuzimu kwa Nyamuzinda nkawe nanjye. Ba intwari urebere muli Chief Justice David Maraga watinyutse agasesa amatora yo muli Kenya Kenyatta junior yari yayanyonze ntatinye no kwirata ngo “Ese niba Odinga bamwibye uburi kane kose kuki we atiba ?”.

4. Umva rwose mzee Mbanda, fata ikaramu wandike ko nta mwene muntu ukwiye gukandagira ku gahanga ka mwene muntu, kuko twese twabyawe n’Ababyeyi tukaba dufite ishusho ry’Iyaduhanze. Dore ugeze mu za bukuru isazire neza. Watsinze ibitego bishimwa na bose, higama kandi wegame. Ibyo udashoboye, birekere abato b’i Rwanda, gitare y’incike ntishokera mu isibo y’amashashi. Abo bato b’i Rwanda baradukuliraho Kagame kandi ntibinatinze rwose.

Muvandimwe Yohani Mbanda, wigeze kuba intwali koko ushimwa na twese, none ntitukimenya : ndahamya ko Mbanda wo mùuli 2000 ahuye na Mbanda wo muli 2017 barwana ahubwo umenya ivu ryabura agatebo. Ngaho rero Depite Mbanda, intore ipfa butore, rekera aho wibandabanda.

Gahorane Imana !

PS: Hano hasi murahasanga inyandiko Bwana Jean Daniel Mbanda yashyize ku rukuta rwe rwa Facebook yatumye Bwana Innocent Biruka yandika iyi nyandiko

“Mukibaho se mwa mfura mwe?

Buriya murareba mugasanga mudahemukira uriya mwana Mlle Diane mumwosha ali nako mumushinyagurira?Birababaje ni ukuli!

Buriya mubona Diane koko ashobora kuba umunyapolitiki? Mbega mbabwize ukuli? Njye ndamupinga rwose kubera impamvu nyinshi ntakeneye kurondora. Nagirango mbamenyeshe gusa ko uretse no kuba “umunyapolitiki” adashobora no kuba “umupolitisiye” niba mwumva aho bitandukaniye.

Hashize imyaka irindwi mbasabye kutoshya Ingabire, cyangwa Twagiramungu, cyangwa Mushayidi ndetse na Ntaganda, nk’uko mubibona muli iyi message ili aha hasi.

Icyo mwaramparabitse biratinda Aliko nyuma yaho igihe cyaje kumpa UKULI kuko mu amanzaganya balimo bamazemo imyaka irindwi nta n’umwe muli mwe wabatabaye ,ntawabemuriye cyangwa ngo abasure. None muli mo muroshya umwana w’abandi nk’aho mufite icyo mupfa na nyakwigendera Rwigara.

Oya Rwose nimusigeho.

P.S:

Nali nibagiwe kubabwira KO umunsi nabonye Nyina umubyara amukenyeza yarangiza akamujya inyuma ngo bagiye gutanga “candidature” nararize ndi njyenyine ndahogora ndangije ndavuga nti wihogora Mbanda imfura zarashize , umuco urakendera.

Bukeye numva nyina wabo uba hano Ottawa amwogeza ngo ni” intwali” mpita numva KO hali ikindi kibyihishe inyuma kuko twese ntabwo twasangira UBUGORYI bene kariya kageni.

Mumbabarire ndarambiwe kandi ndananiwe. Ni ukuli je n’en peux plus!”