Me Evode Uwizeyimana arigiza nkana impamvu zatumye hajyaho ingingo ya 101 ijyaho ntaho zagiye

Muri iyi minsi hari ibiganiro mu Banyarwanda kimwe no mu bakurikiranira hafi politiki y’u Rwanda byibanda ku mpinduka zo mu mwaka wa 2017 ubwo hateganyijwe amatora.

Ingingo ya 101 y’itegekonshinga ryatowe mu mwaka 2003 igira iti:

“Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi. Ashobora kongera gutorwa inshuro imwe. Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri ku mwanya wa Perezida wa Repubulika”.

Nta mpamvu n’imwe ifatika itangwa yatuma ingingo ya 101 ihinduka cyangwa ngo ivanweho. Birababaje kumva abantu bagomba gusubira mu matora ya referendum ategurwa agatwara igihe n’amafaranga menshi mu gihugu gikennye kigendera ku mfashanyo, hagamijwe ikintu kimwe gusa: Kugira ngo umugabo umwe witwa Paul Kagame yice itegekonshinga yarahiriye kuzarinda no gukurikiza. Twibuke ko atigeze arahirira kuzarihindura!

Ikindi umuntu yakwibaza ni ukuntu muri miliyoni 11 z’Abanyarwanda, harimo abafite ubunararibonye, abafite imyamyabumenyi zihanitse,…habura undi muntu utorwa ndetse ngo ayobore igihugu. Ikindi Reka twibutse ko umuntu avuka agasanga igihugu kiriho, iyo abaye intwari atanga umusanzu we ngo uko yagisanze azasige ari cyiza kurushaho ubundi yarangiza agapfa kandi isi igakomeza igatembera. Igihugu ntigipfa ngo ni uko umuntu runaka atakiriho. Cyakora umuntu ashobora kwitwara nabi igihugu akagisiga ahabi haruta aho yagisanze, ndabona na Kagame ariho ashaka.

Uko byagenda kose nta muntu kamara ubaho, ndetse iri ni ihame Abanyarwanda bagomba gushyira mu mutwe wabo. Mu myaka ya za 1959 abanyarwanda benshi bari bafite impungenge ko u Rwanda rutazongera kugwamo imvura ngo ni uko nta mwami ruzongera kugira. Imvura si ukugwa ye ahubwo iyo batagira umuganda isuri yari ikoze ibara. Ikindi bari barabwiwe ni uko nta nka zizongera gukamwa ko ndetse nta mugore uzongera kubyara. Inka zarororotse ahubwo abantu baragenda bagira ibikumba n’ibikumba. Ababyeyi barabyaye rwose batega urugori uretse ko  abenshi muri bo intambara zabagize inshike.

Impamvu yatumye hajyaho ingingo 101

Ubundi itegeko rigira impamvu ituma rishyirwaho ku buryo izo mpamvu iyo zitariho n’itegeko ritaba ngombwa. Kugeza uyu munsi abo bose basaba ko itegekonshinga rihindurwa cyane cyane iriya ngingo ya 101 ntibashobora gutinyuka kuvuga impamvu yatumye iriya ngingo ijyaho, ngo bityo wenda babe bahera aho batwereka ko izo mpamvu zavuyeho.  Reka twibutse ko iri tegekonshinga ryateguwe na FPR Inkotanyi ndetse uwari ukuriye komisiyo yo kurishyiraho akaba ari Mzee Tito Rutaremara uzwi nk’umwe mu bacurabwenge b’imena ba FPR.

Mu biganiro yazungurutse igihugu atanga, Honorable Tito Rutaremara yasobanuye impamvu iyi ngingo ya 101 yashyizweho. Yavuze ko kwari ukugira ngo u Rwanda ruce ukubiri n’umuco w’abantu bumva ko ubutegetsi ari akarima kabo.

Bityo byari byiza ko umuntu ajya ategeka manda imwe bamutora  bwa kabiri akongera akayobora indi imwe ubundi agacyura igihe, akaruhuka. Tito Rutaremara yongeragaho ko badashaka kuzongera kugira abategetsi nka ba Habyarimana bamaze ku ntebe imyaka irenga 20 bagakurwaho n’urupfu. Ikindi yongeragaho ni uko bwari uburyo bwo gutoza abanyarwanda kwimakaza demokarasi.

Koko rero kuva mu gihe cy’ubwami kugeza n’uyu munsi U Rwanda ntirwagize amahirwe y’uko umukuru w’igihugu asimburwa adapfuye cyangwa atishwe. Mu gihe cya cyami umwami yimaga ari uko ise amaze gupfa. Habyarimana yagiye ku butegetsi  abwambuye Kayibanda ndetse aranamwica. Kagame yagiye ku butegetsi ari uko Habyarimana apfuye ndetse hari amakuru auga ko ari Kagame ugomba kubazwa iby’urwo rupfu.

Icyagaragaye ni uko imyaka 7 yari myinshi ugereranyije n’imyaka 5 igenwa n’amategeko yo mu bihugu duturanye. None yikubye kabiri bamwe bati ni ukongeraho indi, bakirengagiza impamvu yatumye iyo ngingo ijyaho.

Icyo nakwibutsa ni uko impamvu zatumye ingingo ya 101 ijyaho zitazigera zivaho. Izo mpamvu ni uguca ukubiri n’umuco w’abantu bumva ko ubutegetsi ari akarima kabo kimwe no gutoza abanyarwanda kwimakaza demokarasi. Niyo mpamvu kuyikuraho cyangwa kuyihindura ari igikorwa kigayitse abakunda demokarasi bose bazarwanya bivuye inyuma.

Evode we yigiza nkana akanga kuvuga impamvu zatumye iyo ngingo ijyaho.

Chaste Gahunde