Michelle Martin ufatwa nk’intasi y’u Rwanda yamaze amasaha hafi ane ashinja Rusesabagina

MIchelle Martin mu rukiko

Yanditswe na Ben Barugahare

Mu gihe cy’amasaha akabakaba ane, Prof Michelle Martin yafashe ijambo rirerire ryiganjemo kugaragariza urukiko ko Paul Rusesabagina atigeze aba umunyabikorwa by’ubuntu n’ubumuntu (Humanitarian), ko ahubwo ibyo yakoraga byari mu nyungu zo kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda yashakaga guhirika.

Uyu munyamerikakazi yabwiye Urukiko ko ari inshuti y’u Rwanda, arukunda kuva kera, ko atari kwihererana amakuru yabonye y’abarutega iminsi kandi baramugezeho bamwizeza ko barwifuriza ineza. 

Mu buhamya bwe, amazina yagarutseho cyane ni uwitwa Piyo yagaragaje nk’uwateguraga ibikorwa byinshi birwanya Leta y’u Rwanda akanabihuza, uyu Piyo akaba yarakoranaga bya hafi na Rubingisa Providence, Rusesabagina akabafasha mu kubabonera inkunga itubutse mu mafaranga.

Michelle Martin yavuze ko Rubingisa yamugezeho bwa mbere amubwira ko ari umunyarwanda wahishe abantu benshi mu gihe cya Jenoside akabarokora, kandi ko we afite ababyeyi b’ubwoko buvanze (Umuhutu n’umututsi), bikaba bitaratumaga arebwa ijisho ryiza i Kigali, ari nayo mpamvu yafashe icyemezo cyo guhunga. Rubingisa ngo yaje kumwizera amuha password ya Email ye ngo ajye amusubiriza abamwandikira, bituma Michelle Martin yinjira no mu mabanga ye yandi, akoporora za emails nyinshi, abika ubutumwa bwose bwa Rubingisa Providence, kugeza ubwo amenyeye ko yaba akorana n’abahoze muri Leta ya mbere ya Jenoside, barwanya Leta iriho ubu.

Yakomeje avuga ko Rusesabagina yamushimiraga ubuhanga afite, aza gukurikirana ibiganiro byanditse yagiranaga n’abandi, cyane cyane Piyo na Providence n’abandi batari benshi bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) n’abo muri Afurika y’Epfo, ahamenyera ko bakusanyaga amafaranga n’ubundi bushobozi bwo kugura intwaro, kuko bifuzaga gukoresha ingufu za gisirikare mu gihe izindi nzira zananiranye.

Mu bijyanye n’inzira zisanzwe, Dr Michelle Martin yavuze ko bateye inkunga cyane Me Bernard Ntaganda ngo atsinde amatora ya Perezida wa Repubulika yo muri 2010, icyo gihe ngo Rusesabagina ni we wari kugirwa Perezida wa Repubulika.

Mu tuntu n’utundi, Martin Rubingisa yagaragaje ko hari inyandiko yagiye yinjiramo akanazifotora atabifitiye ububasha, yemeye ko hari amasezerano yigeze gusinyana na Leta y’u Rwanda nk’umugishwanama mu by’amategeko,  yagiye kandi aboneka mu tunama tugamije guhangana n’abahindanya icyitwa isura nziza y’u Rwanda.

Ubwo umucamanza yamubazaga niba ibyo yavuze kuri Rusesabagina ari ibyo we ubwo yamwibwiriye, Michelle yabihakanye. Umucamanza yongeye kumubaza niba hari inyandiko nibura afite Rusesabagina ubwe yivugira ibyo gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro, nabyo yabihakanye, cyakora yongeyeho ko hari ubutumwa bwinshi atarabasha gusemuza abuvanye mu Kinyarwanda no mu Giswahili, ati “kereka niba biri mu byo ntarasemuza.”

Iburanisha rya none ryasubikiwe ku buhamya burebure bwa Prof Michelle Martin bwamaze amasaha akabakaba ane, iburanisha rikazamomeza kuri 25/03/2021.

Michelle Martin na Perezida Kagame n’umukobwa we Ange

The Rwandan yashoboye kubona kopi y’amasezerano, Michelle Martin yagiranye na Leta y’u Rwanda mu mwaka wa 2012, ahabwa inshingano umunani zigamije kudurumbanya Abanyarwanda batuye hanze yarwo (Diaspora) bakekwaho kutavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kagame na FPR.

Mushobora kureba Ubuhamya bwa Michelle Martin butangirira kuri 05:15:00