Imfungwa zirambiwe kubwirirwa, zasabye kujya zigemurirwa ku rukiko

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Imfungwa ziburana n’ubushinjacyaha mu rubanza rwa Paul Rusesabagina i Kigali mu Rwanda, kuri uyu wa gatatu tariki 24 Werurwe 2021 zibukije urukiko ko kubona amafunguro ari uburenganzira bwabo, basaba ko batazongera kwirizwa ubusa, bakajya bagemurirwa.

Mu rubanza ruregwamo Rusesabagina na bagenzi be, ku nshuro ya mbere ubwo hatangiraga iburansha we atarimo, umucamanza Muhima Antoine, Perezida w’Urukiko Rukuru, Urugereko Rushinzwe Gukurikirana Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka, yasabye ababuranyi n’abunganizi babo gutanga ibitekerezo ku buryo urubanza ruzakomeza, bakagaragaza iminsi bifuza kujya bitaba urukiko, umubare w’iyo minsi, igihe bazajya bahamara n’ibindi.

Mu byifuzo byatanzwe n’ubushinjacyaha, kimwe n’abahagarariye ababurana indishyi, bagaragaje ko kujya bitaba urukiko mu iburanisha iminsi ibiri cyangwa itatu mu cyumweru ntacyo bitwaye, mu gihe abunganira abaregwa  bo bagiye bagaragaza ko iyo minsi ari myinshi, hakiyongeraho umunsi bahirirwa bapimwa Covid19 bikaba iminsi ine, muri itanu igize icyumweru, bikaburizamo akandi kazi kabo ko kunganira abandi babakeneye hanze y’uru rubanza. Urukiko rwavuze ko ruri bufate umwanzuro kuri ngingo.

Mu bindi bibazo byagaragajwe n’ababuranyi, by’umwihariko imfungwa, hari uwasabye ijambo avuga ko barya nabi, ibidafite intungamubiri, ko ibiryo bahabwa bitabamo ibyubaka umubiri, ibirinda indwara n’ibitera imbaraga. Avuga ko iyi mirire mibi idatuma bahorana imbaraga zatuma baboneka buri gihe, kuko ngo hari ubwo umuntu aryama ameze neza akabyuka nta gatege, cyangwa yagize ikibazo gikomeye.

Ifungwa yavuze kandi ko atari buri wese ufite ubushobozi bwo kuryama neza, kuko hari abo imiryango yabo ibonera imifariso, abandi benshi ngo bakarara mu buryo budasobanutse. Urukiko rwababwiye ko izo ari inshingabo za Gereza kumenya imibereho yabo myiza no kuyiharanira.

Herman Nsengimana wahoze ari Umuvugizi wa FLN yasabye ijambo avuga ko bafite ikibazo cyo kuba bitaba Urukiko nta kintu bashyize mu nda ati: “habe n’agakoma, tukongera tukirirwa hano, kandi nyamara iyo turi kuri gereza , hagati ya saa yine na saa tanu tubona impungure”. Yakomeje asaba ko mu karuhuko k’iburanisha ka saa sita,         Gereza yajya ibagemurira impungure zabo bakazirira ku rukiko, kuko ngo iyo nta kintu kiri mu nda, umuntu adatanga ibitekerezo neza.

Mukandutiye Angelina, umugore umwe rukumbi uregwa muri runo rubanza, akaba yarahoze ari Umugenzuzi w’Uburezi muri Nyarugenge, nawe yasabye ijambo abwira umucamanza ko we ari umukecuru nta menyo agira, ko nibaramuka bemeje iyo gahunda yo kubagemurira impungure ku rukiko na we bazamwibuka kuko atazishobora.

Umucamanza yababwiye ko icyifuzo cyabo gifite ishingiro, bazagiha agaciro.