Minisiteri y’Ubumwe ihawe Umututsi wungirijwe n’umuhutukazi

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 31 Kanama 2021 Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda atangaje impinduka nshya, aho Minisitiri w’Ubutabera Busignye Johnson yakuwe kuri uwo mwanya, naho Minisiteri nshya y’ubumwe bw’Abanyarwanda  n’inshingano mboneragihugu ihabwa Jean Damascene Bizimana umaze igihe kirambuye ayobora CNLG.

Iyi  Minisiteri  y‘Ubumwe bw’Abanywaranda n’inshingano Mboneragihugu yakusanyijweho ibitekerezo byinshi mu ngeri zinyuranye z’Abanyarwanda, ariko nubwo benshi bagaragaje ko idakenewe kuko  ngo nta kibazo gifite umwihariko udasanzwe yaba ije gukemura kidasanzwe gifite izindi nzego zigishinzwe.

Nubwo bimeze bityo,  ibipimo by’igipindi u Rwanda rutangaza buri mwaka bigaragaza ko ngo ubumwe n’ubwuyunge mu Banyarwanda buhora buri ku gipimo cyo hejuru ya 94%. Nyamara wareba uburyo imirimo itangwa hashingiwe ku ivanguramoko, imyanya mu mashuri, mu gisirikare, mu nzego zose z’umutekano n’iz’ubutegetsi, ubuyobozi mu madini bwihariwe n’ubwoko bumwe, ubukwe buhora buhagarara cyangwa ingo zigasenyuka bitewe n’ivanguramoko, kimwe n’imyiryane ihoraho mu Banyarwanda ifatiye ku irondakoko, ibi byose bigaragaza ko ubumwe bw’Abanyarwanda buri hasi cyane y’uko bwahoze mu myaka isaga mirongo itatu ishize,  naho ubwiyunge bwo bukaba buri hasi cyane kurushaho.

Iyi Minisiteri rero yakagize inshingano zo kuzahura ibi bibazo byose birondowe hejuru, ihawe umuhezanguni Dr Jean Damascène Bizimana umaze imyaka itandatu ayobora Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG.  

Uyu mugabo Dr Jean Damascène Bizimana  azwiho kutihanganira abo batumva ibintu kimwe, azwiho guheza inguni mu kuzira no kwigizayo abo mu bwoko bw’Abahutu, ubushakashatsi atangaza yagiye akora ku Rwanda cyangwa se akabuhagararira, hafi ya bwose bugaruka ku gupfobya Abanyarwanda bo muri ubu bwoko, akabagaragaza nka ba Ntabwenge, indakoreka, intayoboka, intagondwa,  cyangwa se abantu badafiite icyerekezo. No mu mbwirwaruhame ze arabannyega akabavumira ku gahera.

Dr Jean Damascène Bizimana candi azwi kukutihanganira abatutsi barokotse Genocide batavuga rumwe na FPR ku buryo adatinya kubafata nk’abagambanyi cyangwa abatakaje ubucikacumu bwabo.

Dr Bizimana n’ubwo yigeze kuba mu bihayimana ba Kiliziya Gaturika ariko yagiye agaragaza kenshi ikintu kimeze nko gushyira FPR hejuru y’Imana nk’aho mu mbwirwaruhame yigeze gusaba bamwe mu barokotse kutavuga ko barokowe n’Imana ahubwo ngo bakajya bavuga ko barokowe na FPR gusa!

Kuvuga amoko tweruye muri iyi nkuru zi ukubiba urwango cyangwa kuyabagarira, ahubwo ni ukuvuga ibintu uko biri, kuko iyi Minisiteri ntiyari kubaho iyo hatabaho aya moko.  Dr Jean Damascène Bizimana uhawe Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano Mboneragihugu, ni Umututsi, akaba yahawe umwungiriza w’umuhutukazi Madamu Munezero Clarisse, umukobwa wa Mukezamfura Alfredi wahoze ari Perezida w’inteko Ishinga amategeko mu Rwanda, mbere yo guhunga igihugu.

Uyu Madamu  Clarisse Munezero wagizwe Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, asanzwe ari Umukozi w’Ikigo gikorera mu kwaha kwa Minisiteri y’Ubutabera y’u Rwanda cyitwa Legal Aid Forum (LAF) aho yari ashinzwe amahugurwa n’ubushakashatsi.

pastedGraphic.png

Madamu Munezero Clarisse

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ishinzwe iki?

Iyi Minisiteri nshya mu Rwanda niyo izahuriza hamwe ibikorwa bimwe na bimwe byari biri muri za Minisiteri zinyuranye, nka Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yabarizwaga muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu.

Iyi minisiteri  izaba inashinzwe kandi Itorero ry’igihugu, ryari risanzwe ribarizwa muri Minisiteri y’Umuco n’urubyiruko.

Iyi Minisiteri nshya ifite inshingano ziswe “Mboneragihugu” zijyanye no gutoza intore amahame ngenderwaho ya FPR n’imikorere yayo. Ibyahoze ari amahugurwa yitwaga ay’itorero ry’igihugu, ibyitwa uburere mboneragihugu (Civic Education / Education civique) byose bizashyirwa muri iyi Minisiteri nshya.

ABANDI BAHAWE INSHINGANO

Minisiteri y’Ubutabera yatswe Businghye Johnson wahawe inshingano nshya zo guhagararira u Rwanda mu Bwongereza.

Dr Fidele Ndahayo, ( Umugabo wa Minisitiri Dr Mujawamaliya Jeanne d’Arc) yagizwe Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu za Atomike. Ni ikigo kimaze igihe gito gishyizweho, cyagiweho impaka nyinshi ndetse Abadepite benshi bagaragaza ko u Rwanda rutagikeneye bagendeye ku bisobanuro byari byatanzwe n’Abadepite b’Ishyaka Rirengera ibidukikije (Green Party / DGPR). Nyamara byarangiye umushinga wacyo wemejwe mu buryo bw’’ubufindo, kuko Leta ya Kagame yari imaze kugirana amasezerano n’igihugu cy’u Burusiya ku bushakashatsi burimo ibihumanya.

pastedGraphic_1.png

Dr Fidele Ndahayo

Dr Ndahayo Fidèle wahawe kuyobora iki kigo asanzwe ari umwarimu ku rwego rwa Kaminuza, yigishije muri Kaminuza zinyuranye mu Rwanda, by’umwihariko akaba yarabaye umuyobozi Mukuru wa Kaminuza UTAB y’i Byumba (University of Technology and Arts of Byumba).

Dr Thierry Mihigo Kalisa yagizwe ushinzwe ikurikiranabukungu (Chief Economist) muri Banki Nkuru y’u Rwanda BNR, umwanya wari umaze amezi umunani udafite uwurimo, kuko awusimbuye Prof Kigabo Thomas watabarutse mu kwezi kwa mbere uyu mwaka wa 2021.

Dr Thierry Mihigo Kalisa avuye muri Minisiteri y’Imali n’igenamigambi aho yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe iby’ubukungu.

Itangazo rirambuye ry’abashyizwe mu myanya