Yanditswe na Frank Steven Ruta

Mu rukerera rwo kuri uyu wa kane tariki ya 02 Nzeli 2021 nibwo hatangiye kuvugwa inkuru y’urupfu rwa Tuyishime Joshua, umuhanzi w’Umunyarwanda wamenyekanye ku izina rya Jay Polly.

Uyu muhanzi Jay Polly amaze amezi ane afunzwe ku minsi 30 y’agateganyo mu rubanza akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge. Yaherukaga kwitaba Urukiko ku munsi w’ejo kuwa Gatatu tariki ya 01/09/2021, ariko ubujurire bwe ku nshuro ya kabiri bukaba bwaratewe utwatsi ku gufungurwa by’agateganyo, ahubwo urukiko rugatangaza ko azatangira kuburana mu mizi kuwa 02 Ukuboza 2021.

 

Ubwo Jay Polly yatabwaga muri yombi mu kwezi kwa Mata 2021

Amakuru The Rwandan yabonye iyakuye mu bantu ba hafi b’umuryango w’uyu muhanzi, tukayahuza n’andi twabonye mu ibanga ava muri gereza ya Kigali, aremeza ko Jay Polly koko yapfuye, amakuru tugikoraho iperereza ryimbitse avuga ko azize kuvangavanga ibinyobwa n’imiti yica, akabinywa abisangiye na batatu  basangiye ibirego na dosiye.

Abareganwa hamwe na Jay Polly mu rubanza rumwe ni murumuna  we Jean Clément Iyamuremye, Shemusa Mutabonwa na Fidèle Hatunga Benedicto.

 

Ifoto ya Jay Polly Mu rukiko. Yitabye kuwa 01/09/2021

Icyateye urujijo ni uko abo basangiye batigeze baremba habe no kurwara, nyamara Jay Polly we akaba yahise atangira kubabara mu nda no gucibwamo, aruka cyane ibisa n’amaraso, ajyanwa ku bitaro bya Muhima ari indembe. 

Ubwo yageragayo bamuhaye imiti bamutera n’inshinge, aroroherwa, asubizwa kuri gereza.  Nibwo yaje kongera kuremba, ubwo bamugaruraga ku bitaro bya Muhima, ntiyabashije kuhatinda, yahise ashiramo umwuka.

Abavuga ko yaba yiyahuye ni abavuga ko yivangavangiye ibimuhitana, ariko hakaba n’amakuru ataremezwa neza avuga ko byavangavanzwe n’umwe mu bo bareganwa.

Amakuru na none aturuka muri Gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere mu Mujyi wa Kigali, ni ukuba Jay Polly ari umwe mu bantu bakubitwaga kenshi hariya muri gereza, muri gahunda y’iyicarubozo yitwa iyo gusubiza ku murongo abigize ibihangange n’abanyabwenge.

Jay Polly washizemo umwuka ahagana saa kumi za mu gitondo, yari yagejejwe ku bitaro bya Muhima ku nshuro ya kabiri ahashyira i saa munani z’ijoro.

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa rwasohoye itangazo:

Apfuye afite imyaka 33 asize umwana umwe. Ni umwe mu bahanzi  bazamuye cyane injyana ya RNB na RAP mu Rwanda.