Ni iki cyihishe inyuma y’izamurwa mu ntera rya hutihuti mu gisirikare cy’u Rwanda?

Yanditswe na Arnold Gakuba

Amakuru aturuka muri Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, nk’uko bigaragara mu matangazo yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 16 na 17 Ukuboza 2021, ni ukuzamurwa mu ntera, gutanga inshingano nshya mu ngabo no guhamagara ibifuza kujya mu gisirikare.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 ukuboza 2021, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashyize mu myanya Col François-Régis Gatarayiha agirwa uwungirije iperereza mu ngabo z’igihugu ndetse abasirikare 460 bari bafite ipeti rya Majoro bagirwa aba Lt Colonel naho abandi 472 bashyirwa ku ipeti rya Majoro bavuye ku rya Kapiteni.  Abazamuwe mu ntera ndetse n’abahawe imirimo mishya bigomba guhita byubahirizwa nk’uko bivugwa muri iryo tangazo. 

Abandi bazamuwe mu ntera na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda ni abasirikare bo mu nzego zo hasi zitandukanye barimo ba kaporali (Coporal) 2,836 bagizwe ba Serija (Sergeant) naho abasirikare bo hasi (private 12,690 bahawe ipeti rya  Kaporali (Coporal).

Impamvu ya mbere kandi isanzwe ni imyaka yateganijwe n’amategeko y’uburambe ituma umusirikare azamurwa mu ntera, nyuma yo gusuzumwa imyitwarire ye. Impamvu ya kabiri ni kuba umusirkare yarahawe amahurugwa yaba aya giririkare cyangwa se andi masomo bigatuma yongererwa imirimo. Impamvu ya gatatu ni ibihe bidasanzwe cyane cyane iby’intambara bisaba ko igihugu cyinjiza abasirkare bashya. Ibyo bituma hazamurwa mu ntera abasirikare bari basanzwe kugirango abashyashya bazabone ababayobora.

Kuba abasirikare bagera kuri 932 bo mu rwego rwa ba ofisiye bakuru bazamuwe mu ntera, 253 bakazamurwa mu ntera mu rwego rwa ba suzofisiye naho abasirikare 15,526 bo hasi nabo bakazamurwa mu ntera, byerekana ko hiteguwe kwinjiza abandi basirikare benshi mu ngabo z’u Rwanda. 

Kuzamura mu ntera abasirikare bose hamwe bagera kuri 16,711 kuri uyu wa 17 Ukuboza 2021 byakurikiye kandi itangazo ry’ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda rihamagarira abifuza bose kwinjira mu gisirikare kwiyandikisha guhera tariki ya 3 Mutarama 2022 kugeza ku ya 10 Mutarama 2022, igihe cy’icyumweru kimwe gusa. Iki gihe cyatanzwe ni gito, ku buryo kigaragaza ko nta gihe gihagije giteganijwe cyo kwakira abasirikare bashya. Ese impamvu y’ibi yo yaba ari iyihe? 

Abahamagawe kwinjira igisirkare cy’u Rwanda barimo ibyiciro byinshi bitandukanye. Harimo abaziga mu ishuri Rikuru rya Gisirikare ariko kandi harimo n’abifuza kwinjira mu mutwe w’Inkeragutabara.  Amakuru yandi y’imvaho “The Rwandan” ifitiye gihamya ni uko ba abasezerewe mu gisirikare bazwi nka ba “demob” ubu bambitswe nk’abiteguye kujyanwa ku rugamba. 

Aya makuru y’impinduka mu gisirikare cya Paul Kagame ndetse no mu bavuye ku rugerero avugwa mu Rwanda muri iki gihe aherekejwe n’uko perezida Paul Kagame ubu yerekeje Istanbul aho yitabirye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma iziga ku bufatanye bw’Afrika na Turikiya. Twibutse ko Turikiya isigaye ari igihugu gikomeye cyane ku isi mu ntambara kuko indege zabo z’intambara zitagira abaderevu (Drones) zatumye habaho impinduka mu ntambara ya Etiyopiya na Tigray ndetse n’iyahuje Armeniya na Azerbaidjan. Ese ni iki nyamukuru perezida Paul Kagame azavana muri Turikiya ubu yabaye intyoza mu ntambara? Aho ntazatera inyoni ebyeri n’ibuye rimwe nk’uko azanswe abigenza?

Si Perezida Kagame uri muri iyo nama yo muri Turukiya gusa kuko na Perezida Félix Tshisekedi wa Congo nawe yayitabiriye. Hari amakuru avuga ko Perezida Kagame azakomereza mu gihugu cy’u Bubiligi aho azahura na Charles Michel, umwe bayobozi b’umuryango w’ubumwe bw’uburayi.

Dusoze iyi nkuru tubamenyesha ko, ibyo bikorwa bitatu birimo kuzamura abasirikare mu ntera, kwinjiza abasirikare bashya mu ngabo ndetse no kujya muri Turikiya kwa Paul Kagame, bibaye mu gihe ngabo za Uganda na DR Congo ubu ziri mu gikorwa cyo kurwanya inyeshyamba za ADF mu burasirazuba bwa DR Congo kandi hakaba hari benshi batekereza ko u Rwanda rwaba rutera inkunga ADF n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa DR Congo. Ikindi ni uko Leta y’u Rwanda itifuza ingabo za Uganda hafi y’imipaka yarwo mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru.

Abasesengura bakaba bemeza ko igisirikare cya Uganda kirimo gukoresha imbaraga nyinshi mu bitero ku buryo byagaragara nko kwereka ingufu u Rwanda. Hakaba hari benshi badashira amakenga Leta y’u Rwanda bavuga ko hashobora kuba ibitero by’ikinamico ku Rwanda bivuye muri Congo aho ingabo z’u Rwanda nazo zakwinjira muri Congo zitwaje gukurikira abateye kugira ngo ziburizemo imirimo ya Uganda kubaka umuhanda Bunagana-Goma ushobora kugira ingaruka nini ku bucuruzi hagati y’u Rwanda na Congo kuko uwo muhanda uzatuma ibicuruzwa bihendutse biva muri Uganda bidera ku buryo bworoshye mu mujyi wa Goma n’utundi duce twa Congo twari dusanzwe duhahirana n’u Rwanda.