Yanditswe na Erasme Rugemintwaza
Ku wa gatatu, mu mvugo yumvikana neza, Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yamaganye urubanza n’igihano u Rwanda rwahaye Paul Rusesabagina – uzwi cyane ku isi kubera filime “Hotel Rwanda” yahawe igihembo cya Oscar, nk’umuntu warokoye abatutsi 1,268 mu gihe cya Jenoside mu 1994. .
Ku mugoroba wo ku wa gatatu, umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yatangarije Newsmax ati: “Amerika ihangayikishijwe n’igihano u Rwanda rwahaye Paul Rusesabagina.”
Uyu muvugizi yatangaje by’umwihariko ko “kudatanga uburenganzira mu nzira z’imiburanishirize mu buryo buboneye bitera kwibaza niba urubanza rwaba rwaraciwe neza”.
Mu rwego rwo kwerekana ko Amerika ishyigikiye isubirishamo ry’urubanza rwa Rusesabagina, umuvugizi yashishikarije “guverinoma y’u Rwanda gukemura icyuho kigaragara mu nzira z’imiburanishirize muri uru rubanza kandi ikirinda imyanzuro isa n’iyafashwe mu bihe biri imbere.”
Amezi abiri ashize, Amerika ndetse n’ibihugu byinshi bigize Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi byaratinze kwamagana iburanisha n’urubanza byakurikiranwe n’amahanga. Impuguke ku Rwanda zivuga ko ibyo byatewe n’umubano n’ubucuti Amerika ndetse n’ibindi bihugu bifitanye na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame – umwanzi gica wa Rusesabagina.
Ariko nyuma y’igitekerezo cy’isi kirwanya ifatwa ry’iki Cyamamare cya filime “Hotel Rwanda” wari ugiye mu Burundi umwaka ushize, n’urubanza rwavuyemo, ibi bitangiye guhinduka.
Ihuriro ry’amashyaka yose mu nteko ishinga amategeko ry’abongereza (APPG) ryasabye ko guverinoma ya Minisitiri w’intebe Boris Johnson yafatira ibihano bifatirwa abantu ku giti cyabo, abantu babiri bagize uruhare mu ifatwa rya Rusesabagina, gufungwa no gukorerwa iyicarubozo: abo ni uwahoze ari Minisitiri w’ubutabera mu Rwanda, Johnston Busingye, ibiro bye bikaba byaragize uruhare mu gushimuta Rusesabagina, avanwa i Dubai ku ya 14 Nzeri 2020, hanyuma ajyanwa i Kigali, umurwa mukuru w’u Rwanda, kugira ngo aburanishwe; na Coloneli Jeannot Ruhunga, ukuriye Ibiro bishinzwe Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB).
Gufatira ibihano Busingye ariko bishobora guteza amakimbirane mashya, kubera ko aherutse kugirwa ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza.
Urugaga rw’abanyamategeko mu gihugu cy’Ubutaliyani narwo rwamaganye ibyavuye mu rubanza rwa Rusesabagina.
Vuba aha kandi, umunyemari w’umunyamerika Bill Browder, ufatwa nk’uwatumye habaho ibihano bya “Magnitsky” (bifatirwa abantu ku byaha bakekwaho), nawe yagiye mu ruhande rwa Rusesabagina.