NIBARIZE UMUYOBOZI WA CNLG

Yanditswe na Mimi Kagabo kuri Facebook

Bwana muyobozi, ndabasuhuje.

Ejo mwagaragaye mu itangazamakuru ngo mwamagana abapfobya Genocide ndetse ugira n’amazina amwe n’amwe uvuga.

Aha mfite ingingo nagirango dusesengure tuzumve kimwe: Mumfashe nk’inararibonye tugereranye icyo mwita gupfobya Genocide duhitemo muri group 2 zikurikira, abandi nabo badufashe guhitamo.

Murakoze

Group 1:

A. Kunenga cg kugaragaza ibitagenda neza muri Leta.

B. Kuvuga ubundi bwicanyi butari Genocide bwakozwe ningabo za APR.

C. Kwamagana amahano akorwa na Leta

D. Kwanga kwifatanya nabandi gushinja ibinyoma muri gacaca

E. Kwitandukanya na Leta yica abaturage ishinjwe

F. Kugaragaza ko Genocide yabaye igikoresho cya politike mu nyungu za bamwe.

Group 2:

A. Guhamya ko wahagaritse Genocide kandi bamwe mu bayikoze bari ingabo zawe (abatekinisiye, technicians)

B. Kwica bamwe mubayirokotse ubita ibipingamizi kuko batifatanije nawe mu migambi mibisha( urugero: Assiel Kabera, Mucyo, Kizito…)

C. Kurya imfashanyo zinfubyi nabapfakazi barokotse ukabaha ibyo usigaje

D. Kurihira abana barokotse ukabima akazi nkuko Mucyo yababajije mukamwica?

E. Kwanga gushyingura abayizize imibiri ikabikwa muri étagères nkaho ari exposition cg exhibition.

F. Gufata abo wishe ukabitirira Genocide ugamije guhunga ubutabera.

Bwana Dr Bizimana uri mukuru bihagije, warize ba umugabo va mu kinyoma ubwire abagutumye ko murambiranye mu ipfundikanya n’ibinyoma, ariko unabambarize iyo hatabaho ayo mahano yaduhekuye baba bitwaza iki?

Nako ngo ” amagi yaramenetse barya imireti dore ko..” eh reka ntaza gutandukira kdi nararezwe! Muririrwa muroga abana, mwinyuramo musebanya, iyo tubumva turabaseka, General muzima ufite ibigwi afite byinshi yabwira abana barokotse Genocide ndetse n’abandi bana bose atabaroze kariya kageni!

Bwana Muyobozi, niba koko murwanya ipfobya muzahindure inyito” Kwibuka” nayo irapfobya, ubundi hibukwa uwibagiranye, twe abacu tubahoza Ku mutima.

Ariko kdi mwe na ba Peter Mahirwe(Tom) ndetse na Hon Bamporiki n’abandi mwirirwa mukinira Ku bacu mujye mwibuka birumvikana kandi bifite injyana.

Mwese tuzi ibyanyu. Peter Mahirwe we uwaba nkawe yamwambika ubusa ku gasozi ariko ntibikabe!

Twibukiranye Muyobozi, ejobundi sibwo Min Businjye yariye iminwa muri Universal Periodic Review, ahakana amabi mukora, bukeye kabiri, dore nawe wihaye uriya mubyeyi Idamange, ni ikihe kinyoma yavuze?

Ese utareba ninde ko ibyo yavuze ari ukuri?Karasira wavuze ikibi yavuze ni iki?

Ahubwo ko we yabaye imfura akavuga abacecetse se bo ko muri kumwe nabo!Ingabire nawe natinze kumenya ibye, umva ibyo avuga nuburyo abona ibintu ntacyo yakabaye ashinjwa, ahubwo se ko bazi bike!

Erega twarahumutse, nta marira mwahojeje abanyarwanda nkuko mwaririmbaga, ahubwo mwateje imiborogo.

Imisoro nimisanzu mwanengaga ko yubatse irebero mwayikubye inshuro zirenga ijana, mutwara imitungo ababyeyi bacu baruhiye murayidukodesha.

Tuzababaza byinshi, twarakuze nimutwica dore ko ariwo muco. Murabeshya abadukomotseho ni hahandi muzabasobanurira!

Numvise uvuga iby’ ubushobozi ngo leta yafashije abacitse ku icumu, Leta kuba yararihiye abana bagizwe imfubyi na Genocide ntimukabigire igikangisho, leta mwahiritse niyo yabishe( mubigizemo uruhare ruhishe) mwagombaga no gutanga indishyi ahubwo, nonese ko mwishyuye intwaro Leta ya Habyarimana yaguze ibarwanya!

Ntawe ushimirwa inshingano. Aho ugayirwa kutazuzuza neza.Nkumenere ibanga, benshi bamenye uburyo foundation mwayubakiye Ku kinyoma inyubako yose ni ikinyoma, muba mwereka abazungu gusa!!!

Ikindi mureke ba Karasira, n’abandi mutazi bamwe munari kumwe nabo aho, mwarishe, ntaho mwari nutaniye n’ interahamwe z’inkoramaraso, mwageze ubwo mwica n’abo mwari mwemereye UN ko mushoboye kubarokora.

Muri iyi nkubiri siho Karasira yaburiye ababyeyi bombi.Nzaguha, Muyobozi ubishatse, list y’ahantu hamwe na hamwe mwiciye abaturage, nyuma yo kubahamagaza mu nama. Abanyarwanda bacecekanye byinshi mubimenye.

Bwana Muyobozi, nizere ko ntawe ntutse, singambiriye gupfobya cyangwa kwangisha abaturage ubutegetsi gusa murananzwe byo so ibanga!

Nimuhindure imigenzereze cyangwa se muzahangane na rubanda yariye karungu nkuko Bamporiki ahora abivuga.

Ninde wababeshye ko ibyo mwita ukuri ariko kuri kw’ihame (verité absolue cyangwa absolute truth) kuki mutemera kuvugana n’abandi kubyo mutumvikana ibyo ni ikimenyetso cy’ umunyakinyoma.

Ngaho ba umugabo nibura rimwe tuzakwite intwari, usabe ba shobuja mugire ibyo muhindura.

Gusa ntimunyite umuvugizi ntawe mvugira, uretse ko turi benshi niba muzica niba muzafunga cg mukadukurikirana iyo turi simbizi.

Mpozenzi Nemeye mwene Nemeye wa Nemeye.