Ntabwo nagiye mu ishyaka ritavugarumwe n’iriri ku butegetsi mu Rwanda kubera ko ndi ikihebe

    Boniface Twagilimana

    Ntabwo nagiye mu ishyaka ritavugarumwe n’iriri ku butegetsi mu Rwanda kubera ko ndi ikihebe,kuko ntagira ubwoba, kubera ko nshaka kwicwa ,gushimutwa, gufungwa, gukubitwa, gutotezwa….nagiye mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi kubera ko hari ibyo nabonaga bitagenda neza nifuza ko byakosorwa,nagiye mu ishyaka ritavugarumwe n’ubutegetsi kubera ko nabonaga uburenganzira bwa muntu buhutanzwa kandi bukwiye kubungabungwa,nagiye mu ishyaka ritavugarumwe n’ubutegetsi buriho kugirango ibyanditse mu itegekonshinga ko buri munyarwanda wese yamerewe kujya mu mutwe wa politiki ashaka byubahirizwe!

    Abambajije bati nonese wa mugabo we ko bazakwica? Ndabasubiza nti nonese bazanziza iki? Bati nonese niwowe waba ubaye uwa mbere wishwe urengana? Iyo bambwiye gutya ndabasubiza nti” none se arijye uzicwa ndengana,ari n’uzanyica ninde uzaba afite amakosa? Bati ni abazakwica bakurenganya. Ngaho namwe nimunyumvire!None se niba atarijye munyamafuti kuki mutamfasha ngo twamagane uwo muntu urenganya abandi? Bati ahhhaaaa!

    Ngaho namwe banyarubuga nimumbwire, uwo muntu bavuga ngo uzanyica tuvuge ko natanyica nzabaho ubuziraherezo? Igisubizo ni oya ,kuko navutse nubundi umunsi umwe nzapfa! Nonese ubu ndeke gutekereza,ndeke kuvuga uko mbona ibintu bikwiye kugenda ngo nukugirango ntapfa?

    Boniface Twagirimana