Ntitwemera Kongre ya Aalost n'ibyayivuyemo: Sixbert Musangamfura

Tumaze kubona itangazo rivuga ko FDU-Inkingi yakoreye Kongre Aalost mu Bubiligi igashyiraho na Komite. Abari kw’ilisti ye y’amatora, twari twasabye Dr. Emmanuel Mwiseneza wari ukuriye listi y’itora yacu ko mbere yo gutangaza imyanzuro irebana n’amatora, twabanza kungurana ibitekerezo kubera ko twari twamuhaye ubutumwa bwo gusobanurira abahuriye Aalost ko tutemera amatora afifitse. Ahubwo tugasaba ko haba ibiganiro kugira ngo ishyaka ridacikamo ibindi bice. Kubera ko ubutumwa twamuhaye yabutatiye, turamenyesha abarwanashyaka bose ko tutemera imyanzuro y’iyo nama ya Aalost.

Ubutumwa twari twahaye Mwiseneza bwari buteye butya nk’uko bugaragara muri PV we ubwe yoherereje abantu bari kuri liste ye ku wa 12.09.2014: 

“ Intumwa zacu zijyanywe muri iyo Kongre no gutanga ubutumwa bukurikira:

  • Gusobanurira abacongressistes imbonankubone ibyo liste ya Emmanuel Mwiseneza yanenze Akanama gashinzwe amatora mu mitegurire y’ayo amatora;

  • Kumenyesha abacongressistes ko ibyo bibazo nibitabanza kwigwa kandi ngo bihabwe ibisubizo bikwiye, liste iyobowe na Emmanuel Mwiseneza itazitabira iryo piganwa ry’amatora, kubera ko ibyo bibazo byamye bishyikirizwa AGA ariko ntigire ibisubizo ibiha bifite ishingiro nkuko na AGA yabyiyemereye, bityo aya amatora akaba atakorwa mu mucyo, ngo yimakaze demokarasi twifuza gutoza abanyarwanda niba ibyo bibazo bitabanje guhabwa ibisubizo.

  • Inama ya equipe ya Emmanuel Mwiseneza yemeje ko nyuma yo kuvana liste yayo mu kibuga cy’ipiganwa mu matora, itazitabira amatora agamije gushyiraho inzego définitifs mu gihe nta biganiro bibaye hagati y’amalistes apiganira ubuyobozi bwa FDU (…)

  • Liste ya Mwiseneza nimara kuvanwa ku rubuga rw’amatora, abayiriho bazaba bari muri Kongre bazatanga ubutumwa bwemejwe n’inama rusange ya equipe yose: ko kugira ngo ibyo bibazo byose bakusanyije bakabigeza ku kanama gashinzwe amatora akabyirengagiza nkana, hakwiriye kujyaho inzego z’inzubacyuho (provisoire) mu gihe cy’umwaka umwe, hagashyirwaho n’urundi rwego n’akandi kanama kazategura amatora mu mucyo, kandi ayo matora akazahera mu nzego z’ibanze akazamuka akagera hejuru”.

Kubera izo mpamvu ntitwemeye imyanzuro y’iyo Kongre. Kandi kubera ako kajagari, twiyemeje guharanira ubumwe bw’ishyaka no kurivugurura.

Ku wa 13.09.2014

Sé(s)

 

Marie-Madeleine BICAMUMPAKA

Jean Nepomuscene MANIRARORA

Sixbert MUSANGAMFURA