yanditswe na Frank Steven Ruta
Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa gatandatu tariki ya 2 Ukuboza 2017 aravuga ko Olivier Karekezi, umutoza wa Rayon Sport yarekuwe ubu akaba ari iwe mu rugo.
Ayo makuru akomeza avuga ko Olivier Karekezi ngo azajya akomeza kwitaba ubugenzacyaha bwa polisi igihe bumushakiye.
Nabibutsa ko Olivier Karekezi yari agiye kumara ibyumweru bibiri afunze dore ko yafashwe tariki ya 15 Ugushyingo 2017, aho bivugwa ko yari akurikiranyweho ibyaha byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga nk’uko umuvugizi wa polisi y’igihugu ACP Theos Badege yabitangaje.
Ibi bikaba biteye kwibaza ukuntu umuntu yafungwa ibyumweru bibiri atarashyirwa imbere y’umucamanza yarangiza akarekurwa gutyo gusa.
The Rwandan yagerageje gushakisha amakuru mu bantu batandukanye ngo imenye ikihishe inyuma y’iri funga n’ifungurwa rya Olivier Karekezi.
Umuntu uri i Kigali ukurikiranira hafi byinshi mu bibera mu gihugu kandi uri hafi y’inzego zishinzwe umutekano yabwiye The Rwandan ko Olivier Karekezi yarekuwe nyuma yo gusaba imbabazi akanabishyira mu nyandiko, ibi akaba yarabigiriwemo inama na muramu we Lt Gen Ceaser Kayizari wigeze kuba umukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).
Izo mbabazi bivugwa ko zasabwe Perezida Kagame na Gen James Kabarebe kuko mu by’ukuri nibo bayoboye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) nabo uwitwa ko ariyoboye Vincent Degaule Nzamwita akaba ari umushumba nk’abandi bose.
Lt Gen Ceaser Kayizari mu gusabira imbabazi Olivier Karekezi yasobanuriye ibukuru ko Olivier Karekezi yise umwana ngo atari asobanukiwe mu by’ukuri utegeka FERWAFA ngo Akaba yarashyamiranye na Degaule atazi ko ibyo Degaule akora ibyinshi aba yabitumwe biturutse hejuru.
Igitutu cy’abakunzi ba Rayon Sport n’abandi bakunda umupira w’amaguru bibazaga niba atari akagambane kibasiye ikipe ya Rayon Sport nacyo ntawabura kuvuga ko ari kimwe mu byatumye Olivier Karekezi arekurwa.