Umuryango wa Dr Léon Mugesera uravuga ko ubuzima bwe bugeramiwe!

Dr Léon Mugesera

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru dukesha ikinyamakuru La Presse cyo muri Canada aravuga ko umuryango wa Dr Léon Mugesera uvuga ko arwaye arembye cyane kandi akaba agiye kumara umwaka n’igice atarabonana n’umuganga.

Uyu mugabo wahoze atuye muri Québec, mu gihugu cya Canada afungiye mu Rwanda nyuma yo kwirukanwa na Canada imwohereza mu Rwanda.

Gemma Uwamariya, umugore wa Dr Mugesera ubu utuye muri Québec aravuga ko ubuzima bw’umugabo we bugenda burushaho kuba bubi cyane umunsi ku wundi kubera kwangirwa kwivuza.

Nk’uko ibaruwa yashyikirijwe uburanira Dr Mugesera mu Rwanda Me Jean-Félix Rudakemwa ibivuga, ngo Dr Mugesera uburwayi afite bwaba bwaratumye ijwi rye rigenda ritakara ku buryo asigaye afite ingorane zo kuvuga! Muri iyo baruwa yagize ati: “ntuzirirwe umpamagara ukoresheje Telefone kuko singishobora kuvuga”

Nyuma yo kubona iyo baruwa Me Rudakemwa yashatse gusura Dr Mugesera aho afungiye ngo arebe uko ameze ariko ntabwo yashoboye kubonana nawe kuko abayobozi ba Gereza bamwangiye bavuga ko yatinze kandi ngo byari bikiri mu masaha y’akazi.

Professeur David Pavot uyobora ibiro mpuzamahanga byunganira abantu mu butabera bya Kaminuza ya Sherbrooke, muri Canada akaba ari umwe mu bagize akanama kunganira Dr Mugesera,  we avuga ko aribwo bwa mbere abayobozi ba Gereza bangiye Dr Mugesera kubonana n’umuburanira akaba yibaza niba nta kindi kibyihishe inyuma.

Dr Léon Mugesera afungiye mu Rwanda nyuma yo koherezwa mu Rwanda na Canada mu 2012 nyuma y’urugamba rw’imyaka myinshi mu butabera.

Dr Mugesera yabanje gufungirwa i Kigali, nyuma aza koherezwa muri Gereza Mpuzamahanga y’i Mpanga mbere gato yo gukatirwa gufungwa ubuzima bwe bwose muri Mata 2016, nyuma y’urubanza rwakemanzwe n’inzobere nyinshi mu bijyanye n’amategeko mpuzamahanga.

Professeur David Pavot avuga ko ngo abandi bafunganywe na Dr Mugesera bo babonana na muganga, abandikiwe igaburo ryihariye na muganga bakarihabwa ariko Dr Mugesera nta na kimwe muri ibyo ahabwa. Ibi bigatuma yibaza icyo abayobozi b’u Rwanda bashaka kugeraho.

Ikinyamakuru La Presse, cyashatse kuvugana n’abayobozi b’u Rwanda byaba muri Ministeri y’ubutabera cyangwa iy’ububanyi n’amahanga ariko nta gisubizo icyo kinyamakuru cyahawe.

Gemma Uwamariya, umugora wa Dr Mugesera avuga ko umugabo we amaze igihe amubwira ko ameze nabi, ngo Dr Mugesera asanzwe arwara umutima none ngo amaso ye yombi yaba yarafashwe n’indwara y’ishaza (cataractes) nyamara n’ubwo Dr Mugesera yasabye kubonana n’umuganga kenshi, ngo nta na rimwe yari yabonana n’umuganga mu mwaka n’igice amaze I Mpanga.

Umugore wa Dr Mugesera akomeza avuga ko byamurenze atabona uko abivuga. Yemeza kandi ko umwe mu baforomo ba Gereza ya Mpanga yanze guha Dr Mugesera ibinini bivura umutwe amubwira ngo we azagwa muri Gereza!

 

Ukwiheba kwa Dr Léon Mugesera kwaba kumaze gufata indi ntera dore ko mu ibaruwa yandikiye umuburanira Me Rudakemwa yasabye abo mu muryango we kumusengera bakajya ngo bavuga Rozali imwe buri munsi.

 

Ibibazo by’ubuzima bwa Dr Mugesera bije nyuma y’amezi abiri gusa urukiko rw’Afrika rw’uburenganzira bw’ikiremwamuntu busabye Leta y’u Rwanda gufata Dr Mugesera nk’uko amahame mpuzamahanga y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu abiteganya dore ko urwo rukiko rwemezaga ko Leta y’u Rwanda yayirenagije.

Ariko nk’uko uburanira Dr Mugesera, Me Rudakemwa abivuga ngo Leta y’u Rwanda yavuniye ibiti mu matwi.

Professeur David Pavot agaya abayobozi ba Canada kuba batarakurikiranye ngo bamenye uko umuntu bohereje mu Rwanda byamugendekeye, dore ko igihe yoherezwaga ngo abayobozi ba Canada intero bahozaga mu kanwa ari ukuvuga ko Dr Mugesera nagera mu Rwanda azafatwa neza.

Ibiro bya Ministre w’ububanyi n’amahanga wa Canada, Chrystia Freeland, ntabwo byashubije ku bibazo byabajijwe n’ikinyamakuru La Presse kuri iki kibazo cya Dr Léon Mugesera.