PAUL KAGAME, INDI MANDA URASHAKA IYI KI? : Dr RUDASINGWA

Niba ari ukwica, ibigwi byawe byogeye hose. Mu Rwanda, i Congo, Kenya, Tanzania, Uganda, mu Burayi na America, amarira n’imiborogo biracyari byose. Uracyakeneye kwica abandi banyarwanda?

Ni ba arugufunga warafunze bigera cyera. Ese wunva uzanyurwa buri munyarwanda agiye mu buroko?

Ese abo uhejeje mu buhunzi ntibahagije. Uzanyurwa aruko buri munyarwanda ahunze hanyuma wowe n’umulyango wawe u Rwanda mukaruhindura irimbi ikuzimu, maze imusozi rukaba urwuri rw’inka zanyu?

Ese ko abanyarwanda bagukuyeho amaboko, kuko wabarembeje ubica kandi ubatoteza buri munsi, indi manda uzayiremera abandi banyarwanda bakubera abagaragu?

Ese ko nta ncuti ukigira muri karere, Afurika, no mu mahanga, iyo manda izakuremera izindi ncuti izo warufite zarakuvuyeho kubera imico mibi yawe?

Ese Kagame ko wishimishije bihagije usigaje iki utarabona: Indege? Amago atagira umubare? Amafaranga, amadolari, ama euro? Imodoka zigezweho? Imyambaro? Ubutunzi usahura buri munsi? Ko mbona ugira urubavu ruto nkurwanjye, ese uzahazwa ni bingana iki? Ibyo manda wibye zananiwe, indi cyangwa izindi zizabishobora?

Waravuze, uratukana wifashe ku gahanga nkumutindi, ese amagambo n’ibitutsi ntibyagushizemo cyangwa indi manda izatuma ucura ibishya?

Kagame: ihane ugarukire Imana nikubabalira abanyarwanda bazakubabalira. Reka kugondoza Imana. Yaguhaye byinshi ubipfusha ubusa; ariko na nubu irakurembuza kandi ikubwira ngo reka abana bayo bave mu buretwa.

Bitari ibyo abanyarwanda bazagutesha iyi manda. Nuhanyanyaza ugakomeza kumarira abayanyarwanda kwicumu n’umunigo, ukiha indi manda, niyo maherezo nayo bazayigutesha.

Dr Théogène Rudasingwa

9 COMMENTS

  1. ninde wakubwiye ko abanya rwanda bamukuyeho amaboko cyangwa wibajije ko we Rudasingwa uhagarariye abanyarwanda bose twe tumuri nyuma,nabirirwa bamusaba ngo bazamwongyere indi manda kuri wowe ntabwo ara banyarwanda cyangwa wibaza ko abo muri kumwe muri opposition aribo banyarwanda gusa urishuka ncuti nubwo wigyize umutagatifu, uzimana cyane kuruta kagame amagambo wandika aragaragaza uwuri we ubugome umufitiye bwindenga kamere kugeza nubwo uvuga imyambaro mbega ubutindi sha wihangane tuzi uko ubuzima hanze butoroha ariko kandi ntuziyahure, manda zo uvuga tuza mwongyera ebyiri ikibyimba giturike

    • John we uri INKOMAMASHYI ukaba n’INJIJI bihagije pee!!!!
      Abo uvuga birirwa bamusaba se si abo muba mwategetse kuvuga ibyo mwahimbye?Ese ni nde utazi uburyo mwirirwa mushakisha abo mwitwaza ngo mumare abantu?Ariko muri n’abaswa birenze kamere,dore gufata umukecuru w’imyaka 70 utarigeze agera mu ishuri ukamutegeka kubwira KAGAME ibya manda yo gutegeka!!!Ubwo se uriya mukecuru ahuriye he n’ibya politiki?Biragaragara ko mukora politiki ya giswa cyane.Ubwo se ibyo wabihakana gute kandi njye nari mpibereye.Niba mutabizi,murimo gushora KAGAME ku IMANGA azamanukaho agahita asandara kandi azajyana n’agatsiko ke kose harimo na we ubwawe kuko umwanya wabantu nkamwe ntukiriho.Baca umugani ngo:”NIBA WIBWIRA KO UHAGAZA UJYE WIRINDA KUGWA”

  2. Erega nawe John witwama Dr. Rudasingwa. None se ko umukaniye urwo wibwira ko akanira Perezida urumva wambitse ikostimu nshya cyangwa utanze sekeni, urumva utanze igisheke nyagisheke cyangwa se utanze igikazi ni ubwo ku Gikomero cyo mu Rutaka rwa Muhanga k’Umugabekazi Murorunkwere Igikatsi kiruta Urwagwa.

  3. theogene wowe ibyo uvuga ntabyo uzi. turekere president wacu, wituvugira ivyo tutagutumye, ivugire kugiti cyawe. tuzamutora kugera muri infini nibishake bikubabaze, tumuri inyuma paka.

  4. erega mu menye ko abakyecuru bo kuri habyara ataribo mu gyihe cubu bose barajijutse kandi wanabonye ko nubwo muriho muravuga ngo nu mukyecuru ni kyongereza acishaho da,erega mwa bantu mwe murarushwa nu busa ni mpumyi itabona irahumurirwa na mahoro atemba u rwa gasabo rero mwikwivuna kuko murata igihe tumurinyuma mbabwiju kuri muzumirwa

  5. uyo se aravu giki? major abarizwa mwishyamba ntabwo atukanira kuri internet byarakuyobeye itika defaite mon cher ami,ataribyo roho itakutoka

  6. Ariko uyu mukozi wabo ngo ni John, batuma utazi no kwandika ikinyarwanda ngo abahagararire, kunyandiko aho batari. Tumaze kuguhaga kuburyo bwose.

Comments are closed.