Paul Kagame yavuze ko igihugu cye kitari mu bucuruzi bw’abantu

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko igihugu cye kitari mu bucuruzi bw’abantu, ubwo yavugaga bwa mbere ku masezerano n’Ubwongereza yo kwakira abimukira bavanyweyo.

Kagame yari mu ruzinduko muri Congo Brazaville, Jamaica, na Barbados ubwo aya masezerano yasinywaga bikaba inkuru yavuzwe henshi ku isi.

Abategetsi b’u Rwanda n’Ubwongereza n’ubu baracyagowe no gusobanura ishingiro ry’aya masezerano y’igerageza u Rwanda ruzakiramo miliyoni £120 yo gufasha gutuza abo bantu.

Mu bihugu byombi ku buryo butandukanye, abantu ku giti cyabo, abanyamadini, amashyaka ya politiki, n’imiryango iharanira uburenganzira yamaganye aya masezerano.

Aho aba bimukira bazatuzwa i Kigali naho ntihavugwaho rumwe kuko ari inzu y’igorofa igituyemo bacye mu bana b’impfubyi yubakiwe.

Mu kiganiro n’abo muri Brown University yo muri Amerika, Perezida Kagame yavuze ko Ubwongereza bwegereye u Rwanda kubera “ibyo twagezeho ku kibazo cyo muri Libya”.

Yavuze ko mu 2018 ubwo yari akuriye umuryango w’Ubumwe bwa Africa, yiyemeje ko u Rwanda rutuza abimukira baheze muri Libya bananiwe kwambuka inyanja ngo bajye i Burayi.

Kuva icyo gihe abagera hafi ku 1,000 bamaze kuzanwa mu Rwanda, kandi bibiri bya gatatu byabo bamaze kuhava bajyanwa muri bimwe mu bihugu by’i Burayi na Canada.

Yavuze ko iki ari igikorwa kirimo kugenda neza, kandi ati: “Ntekereza ko abantu babirebaga, nk’Ubwongereza n’ibindi bihugu by’i Burayi bifite ibibazo by’abimukira.”

Ati: “Ni aho byahereye mu by’ukuri…kutwegera, n’amasezerano yo gukemura ibi bibazo byahereye icyo gihe.”

Amashyaka abiri atavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda yavuze ko aya masezerano “adashyize mu gaciro”, asaba leta kwita ku bibazo by’imibereho mu gihugu mbere yo “gukemura ibibazo by’ibihugu bikize”.

Asobanura ikibazo cy’abimukira n’abakora ubucuruzi bw’abantu, Kagame yavuze ko “ukuri kw’ibiriho” ari uko ubajije “umunyarwanda usanzwe cyangwa umunyafurika usanzwe, niba yishimye aho ari” niba ashaka kujya i Burayi cyangwa muri Amerika, atazuyaza.

Ati: “Guhitamo kwa mbere kw’abo bantu ni ‘yego yego turashaka kugenda, rwose tujyaneyo.”

Yemeza ko ari ikibazo cy’imyumvire ngo kuko bashobora no kujyayo bakabaho ubuzima bubi kurusha ubwo bari barimo iwabo, avuga ko aho ari ho abagurisha abantu bahera.

Kagame avuga ko muri ariya masezerano u Rwanda rugiye gufasha Ubwongereza gukemura ikibazo cy’abakora ubucuruzi bwo kuhajyana abantu.

Yongeraho ko byaba ari ukwibeshya kwibaza ko u Rwanda ruri gufata gusa amafanga ngo rwakire abimukira, ati: “Ntabwo rwose turi mu bucuruzi bw’abantu, ahubwo turimo gufasha.”

BBC