Umutwe w’ingabo z’akarere ugomba kujyaho ngo urwanye inyeshyamba muri DR Congo

Aba bategetsi bemeranyijwe guhura nanone mu kwezi kumwe ngo barebe aho gushyira ibikorwa imyanzuro y'iyi nama yabo bigeze

Abakuru b’ibihugu by’akarere bemeranyije gushyiraho ‘aka kanya’ umutwe w’ingabo z’akarere wo kurasa inyeshyamba muri DR Congo zizanga kuganira no gushyira intwaro hasi.

Mu nama yabahuje i Nairobi ku mugoroba wo kuwa kane, aba bategetsi bemeje ko kuri uyu wa gatanu habanza ibiganiro iyo mitwe igirana na Perezida Felix Tshisekedi i Nairobi.

Itangazo ry’iyi nama ntirisobanura imitwe Tshisekedi aza kuganira nayo, mu gihe mu burasirazuba bwa DR Congo habarirwa imitwe y’inyeshyamba igera muri za mirongo.

Umutwe wa M23 ni umwe mu biboneka neza ko iteje ikibazo, byitezwe ko Tshisekedi ashobora kuganira nawo akumva ibyo usaba mu nama y’uyu munsi i Nairobi.

Umuvigizi wa M23 Willy Ngoma mu ijoro ryo kuwa kane yabwiye BBC ko uwo mutwe uri buhagararirwe muri iyo nama, ariko yanze gusubiza ibindi bibazo kuri iyi ngingo.

Itangazo ry’iyi nama rivuga ko “imitwe yose yitwaje intwaro y’abanyamahanga muri DRC igomba kuzishyira hasi nta kindi isabye igahita isubira mu bihugu byayo ako kanya”.

Ibyo bisobanuye ko ibiganiro by’uyu munsi bitareba imitwe nka RED-Tabara ikorera mu ntara ya Kivu y’Epfo, FDLR ikorera muri Kivu ya ruguru, cyangwa ADF ikomeje kwiha inkumbi muri Ituri.

BBC