Polisi y’u Rwanda ku isonga mu nzego zamunzwe na ruswa

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Nta munsi w’ubusa abanyarwanda b’ingeri zitandukanye badataka ko abapolisi bo mu mashami atandukanye babaka ruswa, utayibonye agahimbirwa ibyaha bitandukanye bituma afungwa.

Raporo izwi nka Rwanda Bribery Index (RBI) yashyizwe ku mugaragaro n’Umuryango Transparency International Rwanda (TI-Rwanda), kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukuboza 2021 bwagaragaje ko Polisi y’u Rwanda mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda iza ku isonga mu nzego zamuzwe na ruswa muri uyu mwaka.

Ruswa yariwe na Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, iri ku kigero cya 15,2 % mu gihe mu mwaka wa 2020 yari kuri 12%.

N’ubwo abahanga bavuga ko ibipimo by’ikintu runaka byemezwa n’ubushakashatsi nta munsi w’ubusa abanyarwanda badataka ko bajujubijwe n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda babasaba ruswa, mu gihe n’abo mu ishami rishinzwe umutekano w’abantu n’ibintu bajujubije abaturage by’umwihariko muri ibi bihe bya Covid-19.

Abapolisi bakoresha ‘Mayibobo’ mu kurya ruswa

Umwe mu baduhaye amakuru yatubwiye ko aba bapolisi atari bo nyirizina bakira ruswa bahabwa, ahubwo usanga bafite abo bakorana.

Yatubwiye ati “Abapolisi bo mu ishami rya Traffic Polisi ni abahanga mu kurya ruswa. Aragenda agashaka mayibobo ‘umwana w’inzererezi’ bakorana ubundi akajya ayihemba. Uti bigenda gute? Iyo bamujyanye gukorera tuvuge ku muhanda Muhima –Nyabugogo hafi aho haba hari mayibobo noneho yagufata akakubwira ngo ikosa ufatiwe riragusaba kwishyura amande ya 50.000FRW ariko umuhaye 20.000FRW yakubabarira. Nawe wakumva 30.000FRW araba uramiye ukemera kuyamuha. Iyo umaze kubyemera ahita akwereka mayibobo hafi aho akakubwira ngo genda uyamuhe.”

Undi muturage wo mu Karere ka Rubavu yatubwiye ati “Nigeze kukubwira ukuntu twambukana imari tuzikura i Goma, bisaba guha ruswa abapolisi bo mu nzira za panya. Nkanjye ncuruza imyenda, umwenda umwe ubaha 300FRW, ngaho bara abacoracora ‘abacuruza magendu’ bambuka ku munsi uko bangana n’imyenda baba bafite uko ingana. Ayo mafaranga se ugirango uyabaha mu ntoki ? wapi ni kuri mobile money ku manumero atabanditseho.”

Abandi baturage batandukanye baduhaye ubuhamya bw’ukuntu muri ibi bihe bya covid-19, abapolisi bashinzwe umutekano bababwira ngo bishe amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo bakabaka ruswa kugirango batajya kubafunga.

Hari uwatubwiye ati “Mfite ‘Boutique’ kuri 40 i Nyamirambo, ariko ndakubwiza ukuri amafaranga agiye kuzanshiraho kubera abapolisi banyaka ruswa pe. Mu mabwiriza twahawe na Minisante yo kwirinda covid harimo ko imbere y’umuryango haba hari indobo irimo amazi meza n’isabune, umukiriya agasabwa gukaraba mbere yo kwinjira. Buri munsi simbura abapolisi nka batanu baza kunyiyenzaho bavuga ngo abakiliya bari kwinjira badakarabye, abandi ngo nta sabune yo gukaraba nashyize ku muryango hari n’uherutse kunyiyenzaho aravuga ngo amazi twashyize mu ndobo arasa nabi kandi abeshya.”

“Buri mupolisi uje yitoratoza gutyo ankangisha ko nintagira icyo muha boutique yanjye bayifunga nanjye bakanca amande kandi bakajya kumfunga. Iyo nkoze imibare rero nsanga ibyo bavuga babikoze nahomba burundu ngahitamo kubaha amafaranga baba bashaka kandi ntawe waha munsi y’ibihumbi 10 ngo yemere.”

Ikindi kibazo abaturage batandukanye twaganiriye bagarutseho ni icy’uko iyo uhaye aba bapolisi amafaranga macye kuyo baba bagusabye cyangwa iyo wanze kubaha ruswa bashaka, bahita bakwambika amapingu bavuga ko bagufatiye mu cyaha ukabaha ruswa ngo bataguhana. Ibi bikaba bimaze gufungisha abaturarwanda batagira ingano.

Tugarutse ku bikubiye muri raporo ya Rwanda Bribery Index mu zindi nzego zagaragayemo ruswa harimo iz’ibanze aho yageze ku 10,1% ivuye kuri 6,9%; Minisiteri y’Uburezi/Ikigo Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) ahagaragaye 8,2% ivuye kuri 3,6%.

Hari kandi ibigo by’amashuri yisumbuye byagaragayemo ruswa yiyongereye ku kigero cyo hejuru kuko yavuye ku 1, 8 % mu 2020 ikagera kuri 7,4 %.

Ikigo gishinzwe Isuku n’Isukura (WASAC) cyagaragawemo na ruswa ku kigero cya 5,0 % ivuye kuri 5,40% mu 2020, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ingufu (REG) harimo ingana na 4,6 % ivuye kuri 6,3%, mu Kigo Gishinzwe Ubuziranenge (RSB) mu Rwanda yari ku kigero cya 4,3% ivuye kuri 7,1% yariho muri 2020.

Serivisi zakunze kwiganzamo ruswa zirimo izijyanye n’ibyangombwa byo kubaka biri ku kigero cya 61,8%; kubona akazi mu rwego rw’abikorera no kukagumana biri ku kigero cya 69,3 %; kurenza amasaha y’ingendo (muri ibi bihe bya covid-1) bigize 36,6%; guhindurirwa ibigo ku banyeshuri biri kuri 55%.

Hari kandi gusaba gusana ibyangiritse muri WASAC biri ku kigero cya 41,4%; kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga biri kuri 31,2%; kashe mpuruza ku bacamanza iri ku kigero cya 28,9%; abarimu bifuza guhindurirwa ibigo 25,0%; abifunza kurekurwa muri RIB bagize 19,5 % no gusaba ibinyabiziga byafatiriwe biri ku kigero cya 18,1%.

Abagabo biganje mu basabwa ruswa kuko abangana na 53,55% mu gihe abagore ari 46,45%. Kwaka ruswa mu bice by’icyaro bigeze kuri 66,53% naho mu Mijyi biri ku kigero cya 33,47%.