Yanditswe na Nkurunziza Gad
Nyuma y’imyaka itandatu ahagaritse akazi ka Leta ku bushake bwe, Alain Mukurarinda yongeye guhabwa akandi muri Leta ya Kigali ko kuba umuvugizi wa Guverinoma wungirije.
Kimwe mu byemezo by’inama y’Abaminisitiri b’u Rwanda yateranye tariki ya 14 Ukuboza 2021 iyobowe na Perezida Kagame, kivuga ko Alain Mukurarinda wigeze kuba Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda guhera mu 2002, ava kuri uwo mwanya mu 2015 kubera impamvu ze bwite, yongeye guhabwa akazi agirwa Umuvugizi wa Guverinoma wungirije.
Uyu mugabo wari umaze iminsi yariyeguriye ubuhanzi bw’indirimbo akaba yari afite n’inzu itunganya umuziki, agiye kungiriza Yolanda Makolo usanzwe ari umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda. Uyu mwanya w’abavugizi ba Guverinoma ukaba ari mushya kuko washyizweho tariki 31/07/2021.
Alain Mukurarinda uyu mugabo wamaze imyaka myinshi ari umushinjacyaha, azwiho ko imanza nyinshi yashinjaga ntawamuvaga mu nzara.
Niwe washinjije Ingabire Victoire, ninawe kandi wari ufite dosiye ya Kizito Mihigo ndetse na Mushayidi n’abandi batandukanye bagiye bashinjwa ibyaha bibacisha umutwe.
Ikindi twababwira ni uko Mukurarinda ari umwe mu b’imbere bagiye baherekeza Kagame muri Rwanda Day zabereye mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’I Burayi ndetse agahabwa ijambo ryo gucengeza amatwara ya FPR–Inkotanyi.
Mu bandi bahawe imirimo harimo Béatrice Mukamurenzi wagizwe Umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire mu gihe Olivier Kayumba yagizwe ‘Minister Counsellor’ muri Repubulika ya Centrafrique.
Kayumba yari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi. Ni umwanya yagiyeho mu 2017.
Mu bareberera inyungu z’u Rwanda muri Centrafrique kandi, Didier Rugina yagizwe Umujyanama wa Kabiri. Hari kandi Emma-Claudine Ntirenganya wahawe akazi mu biro by’umuvugizi wa Guverinoma (OGS) nk’umusesenguzi mu itumanaho muri Guverinoma.
Emma-Claudine akaba yarabaye umunyamakuru kuri Radio Salus yatangiranye nayo, yamenyekanye mu kiganiro ’Imenye Na we’, yakoze kandi n’ibindi biganiro birimo ’Mu Rubohero’ cyavugaga cyane ku bijyanye n’imyanya myibarukiro.
Yaje kuhava muri 2014 agiye gukora muri ONG yitwa Girl Hub Rwanda itegura ikinyamakuru n’ikiganiro “Ni Nyampinga”. Yanabaye icyamamare mu bijyanye n’imyidagaduro mu Rwanda, kuko ari mu bashinze anayobora ikitwa Ikirezi Group yateguraga ikanatanga ibihembo bya Salax Awards.