Polisi y’u Rwanda yirukanywe mu gihugu cya Mali

    Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Mali birukanywa mu minsi ishize ikitaraganya akazi kabo katarangiye.

    Amakuru atugeraho y’impamvu birukanwe n’igikorwa cyabaye mu minsi ishize ubwo abapolisi b’abanyarwanda bari muri Mali biraye mu baturage ba Mali bigaragambyaga bakabanyanyagizamo amasasu.

    Nyuma yo kwirukanwa muri Mali ubu hasigayeyo abapolisi bake b’abanyarwanda bakabakaba 10 barinze ibikoresho byabo byasigayeyo bakaba nabo bazataha mu minsi iri imbere.

    Mu makuru The Rwandan yashoboye kumenya n’uko ubu hari iperereza mu gipolisi cy’u Rwanda kuri iki kibazo ku buryo bishobora gukora kuri benshi.

    Amakuru dufite akomeza avuga ko aba bapolisi b’abanyarwanda barashe biganjemo abagiye mu gikorwa cya ONU batujuje ibisabwa bakababatari bafite ubunyamwuga ndetse na discipline ihagije.

    Abenshi bakaba baragiye bashyirwa mu kazi ko kujya guhagararira amahoro muri ONU kubera ikimenyane cyangwa batanze ruswa. Hakaba hari amakuru avuga ko hari abamaze kujya mu butumwa bwa ONU inshuro zirenze 5 kubera gutanga ruswa n’ikimenyane kuko ubutumwa bwa ONU burimo agatubutse.

    Nabibutsa ko n’uwari umugaba w’ingabo za ONU muri Mali, umunyarwanda Jenerali Jean Bosco Kazura yirukanywe ku mwanya we kubera amakuru yamuvugwagaho mu kugira uruhare mu bwicanyi bwakozwe mu 1994 n’indi myaka yakurikiyeho.

    Ubwanditsi