RDI Rwanda Rwiza rirahamagarira ubufatanye mugushakira umuti ikibazo cya M23

Kuri iyi tariki ya 27 Nzeri 2012, hateganijwe umubonano hagati ya Bwana Ban Ki-moon, Umunyamabanga mukuru wa LONI, na bamwe mu bahagarariye ibihugu byabo, kugira ngo barebere hamwe uburyo bakemura ikibazo cy’intambara Perezida Kagame w’u Rwanda yateje muri Congo ashyigikira abiyise M23. Aba bakaba bayobowe n’uwitwa Ntaganda Bosco wigize Umututsi w’Umunyekongo (Tutsi congolais) kubera gusa ko avuga ururimi rw’ikinyarwanda.

Bimwe mu bihugu byiteguye gushyikirana na Bwana Ban Ki-moon, nk’Ubudage, n’Ubwongereza, bikomeje kubabazwa n’uko igihugu cy’u Rwanda cyafatiwe ibyemezo byo guhagarikirwa imfashanyo bisabwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ubu bikaba bishaka byihutirwa ko ibyo bihano byahagarikwa. Mu by’ukuri, biragaragara ko uburyo ibyo bihugu bishaka gukoresha atari ubw’ibihano, ahubwo ari “politique ya mpatse ibihugu”: kubwira Perezida wa Congo, Joseph Kabila, kwemera kumvikana na Perezida Kagame, bitaba ibyo ahubwo akaba ari we ufatirwa ibyemezo!

Kumvikanisha Kabila na Kagame nta mananiza, bisa n’aho ari ukwemeza ko nta makosa yakozwe n’u Rwanda kandi rwarateye Congo, rukarema umutwe M23, rukawuha intwaro; ibyo byose bikaba byahanagurwa, bigasibangana burundu, bityo ibinyoma bya Perezida Kagame bigahinduka ukuri!

Ikindi Perezida Kagame yifuza ngo ni uko ibihugu byo mu karere k’Ibiyaga bigali ari byo byonyine byakwemerwa mu kugenzura imipaka, n’iyubahirizwa ry’ibyemezo byafashwe kuri iki kibazo cya M23. Ibi ni amayeri yo kugira ngo u Rwanda rukomeze ruyobye amarari, rwimirije imbere umugambi warwo wo gufata Intara ya Nord-Kivu.

Faustin Twagiramungu, umukuru w’ishyaka RDI Rwanda Rwiza

Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza rirahamagarira Abanyarwanda bose bakunda ukuri n’amahoro, kwifatanya n’Abanyekongo:

1. Tugashakira hamwe uburyo bwose bwo kwamagana byimazeyo no kuburizamo ibi byemezo bishyira Perezida Kagame igorora, bititaye ku kababaro k’Abanyekongo bakomeje kwicwa urubozo, mu gihe igihugu cyabo kivutswa ubusugire bwa cyo, ari na ko gisahurwa n’agatsiko kari ku butegetsi i Kigali.

2.Tugasaba twese ko Perezida Kagame afatirwa ibihano by’intanga- rugero, kandi ko ibihano byafatiwe Leta ye byakomeza kugira ngo ave ku izima, areke gukomeza gutera imbabazi abeshya isi yose.

3. Tugasaba ko ibihugu by’amahanga, bitarimo ibihugu byo mu karere k’Ibiyaga bigari, ari byo byonyine, byarinda imipaka ya Congo n’u Rwanda.

Bigomba kandi kumvikana ko niba ibyo dusaba bidakurikijwe, tuzakomeza umugambi wo kwamagana ibihugu bibogamiye kuri Prezida Kagame, kugeza igihe ibisubizo binogeye Abanyekongo n’Abanyarwanda bibonetse.

Nta yindi nzira yashoboka atari iyo gushyira hamwe. Abanyarwanda twese dukunda amahoro n’ukuri tugatahiriza umugozi umwe, kandi tugatizanya ingufu n’abavandimwe bacu b’Abanyekongo. Nk’uko bivugwa n’Ababiligi, ubumwe butera imbaraga. Twibuke kandi ko imbaraga, ubushake no guhozaho ari byo nzira yo kugera ku ntego.

Bikorewe i New York ku wa 26 Nzeri 2012
Perezida wa RDI
Twagiramungu Faustin