Rwanda: Ibikorwa byo guhohotera abaturage bikomeje gukaza umurego

Kigali, kuwa 14 Werurwe 2013.

Tariki ya 7 Werurwe 2013, Umukecuru Mukarwego Fatuma w’imyaka 56 yatawe muri yombi azira ko yanze ko bamurandurira imyaka yihingiye nta ngurane ahawe.

Nyuma y’aho abaturage bo mu karere ka Kayonza bavugirije induru bamagana ukuntu ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza bwari bwiraye mu myaka yabo bukarandagura, indi bugatemagura mu gikorwa cyo gukora amatarase y’indinganire, tariki ya 4 Werurwe 2013 minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yoherejeyo intumwa zo kujya kureba uko ibintu byifashe, zihageze zihumuriza abaturage ko nta muntu uzongera kubarandurira imyaka. Umukecuru Mukarwego  Fatuma nawe yari mu bantu babonanye n’izi ntumwa za minisiteri y’ubuhinzi, bikaba arinabyo byatumye ubuyobozi bw’akarere bumufata nka nyirabayazana mu kwoshya abaturage bo mu murenge atuyemo kwigomeka ku buyobozi bw’akarere, banga ko barandurirwa imyaka.

Tariki ya 7 Werurwe 2013, Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Bwana Mugabo John,  yakoresheje inama y’abaturage afata  Mukarwego Fatuma amwicaza imbere y’abaturage maze ababwira ko agiye kumufunga kubera ko ngo afite ingengabitekerezo akaba anarwanya gahunda za leta. Nyuma y’iyo nama uwo mukecuru yashyizwe mu modoka y’umuyobozi w’akarere ajya gucumbikirwa muri sitasiyo ya polisi ya Kabarondo aho ashinjwa kurwanya gahunda za leta, kugumura abaturage no kuba afite ingengabitekerezo. Umuryango w’uyu mukecuru ukimara kubona ko azize kuba yaranze ko bamurandurira imyaka wagerageje kubimenyesha abayobozi bo muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ariko ntacyo bakoze ngo barengere uyu muturage. Ibi bikaba bisobonuye ko uwo abaturage baregera ari na we ubarenganya.

Ishyaka FDU-Inkingi riramagana uyu muco mubi wo guhutaza abaturage no kubahohotera. Tuributsa leta ya FPR-Inkotanyi ko ingingo ya 29 y’Itegeko Nshinga isobanura neza ko umutungo w’umuntu utavogerwa. Nta mpamvu rero umuturage yazizwa ko yanze ko bamurandurira imyaka  yihingiye igomba kumutunga kandi nta ndishyi ahawe cyangwa ikindi cyamutunga mu kimbo cy’ibye byangijwe. Uyu mukecuru, Fatima Mukarwego, akwiye kurekurwa nta yandi mananiza kubera ko nta cyaha yakoze. Ibyo yakoze amategeko arabimwemerera kandi guharanira uburenganzira bwawe ntibivuga kurwanya leta cyangwa kugira ingengabitekerezo.

FDU-Inkingi
Boniface Twagirimana
Umuyobozi wungirije w’agateganyo.