Rwanda: Ingabo zikomeje kurasa abantu bagapfa

Nyabyenda Naricise wo ku gisozi yaraye arashwe n’inzego zishinzwe umutekano

Mu ijoro ryo kuwa 30 rishyira 31 Kanama 2018 umuhungu w’umusore bita Nyabyenda Naricisse ukomoka mu Akagali ka Ruhango, umudugudu wa Kanyinya, umurenge wa Gisozi yarashwe n’inzego zishinzwe umutekano.

Amakuru atugeraho ava mu nshuti ze atubwira ko uwo musore yakunda kwikorera umwuga wo kuroba, akaba yazindukaga iyarubika ajya gutega imitego ngo arebe ko hari iyafatwa. Nyuma ngo yazanaga amafi yafashe akayagurisha mu baturage. Abo baturage twabashije kuganira bavuga ko nta muco wo gukorakora bari bamuziho bavuga bati:“ahubwo twatangajwe no kumva ngo yarashwe nk’igisambo”!

Aba baturage ngo kuri bo babona ko kuba yazindukaga iya mahuma ashobora kuba yaguye mu gico akitiranwa n’ibisambo agapfa atyo.

Naricisse yari umwana w’impfubyi iwabo bakaba barabasize ari we na bashiki be babiri, ngo yabagaho kandi ntawe ahutaza.

Muri uku kwezi ni ubugira kabiri haraswa abantu aha ku Gisozi, mu minsi ishize hari undi warashwe azira gucuruza ibiyobyabwenge, ubwo nabwo inzego z’umutekano zamurashe zavuze ko yazirwanyije mu gihe abaturage bavuga ko yarashwe yambitswe amapingu, ibintu bidashoboka.

Iri raswa ryakorewe Nyabyenda bibaye koko yararashwe agiye cyangwa ava kwihahira atavuye kwiba koko byaba biteye agahinda kuko ari ibikorwa bigayitse byo kumena amaraso y’inzirakarengane, ni kimwe n’abandi baraswa koko bikitirirwa ko bashatse kurwanya abashinzwe umutekano! Kandi nyuma bikagaragara ko uko izo nzego zibivuga bidashoboka cyane ko nta n’umuntu ushinzwe umutekano uragaragazwa yaba yishwe cyangwa yakomerekejwe.

Ikintu abantu benshi bibaza n’impamvu abashizwe umutekano babariza ku rusasu nkaho ari byo bize gusa!

Umuryango n’inshuti ba Nyabwenda wihangane kandi aruhukire mu mahoro kimwe kandi n’abandi babuze ababo muri ubu buryo.

Gusa byose bizashira hasigare urukundo!

Umusomyi wa The Rwandan, Gisozi