RWANDA: FDU-INKINGI YAMAGANYE ICYEMEZO CYO GUHAGARIKA BBC GAHUZA MIRYANGO MU RWANDA

Mu makuru yahise ejo tariki ya 29 Gicurasi, ubuyobozi bw’ikigo RURA bwatangaje ko bufashe icyemezo cyo guhagarika burundu ibiganiro bya radio mpuzamahanga BBC gahuzamiryango ndetse no kurega mu nkiko iyo radio ku cyaha cyo gupfobya genocide.

Iki cyemezo kikaba gikurikira ikiganiro iyo radio yahitishije ku byagizwe ubwiru ku mahano yagwiriye u Rwanda (Untold story) kitashimishije ubutegetsi bwa FPR, n’ubwo ibyavuzwe byose ari ukuri kwambaye ubusa.

Guhagarika ibiganiro bya BBC Gahuzamiryango mu Rwanda ni kimwe mu bikorwa bigayitse bya Leta y’u Rwanda bijyanye no kuniga Itangazamakuru n’ubwisanzure bwa muntu mu kugaragaza ibitekerezo bye, ndetse no gushaka guhindura amateka kugirango amarorerwa yakozwe na FPR atamenyekana.

Nubwo intandaro y’ifungwa rya BBC Gahuzamiryango ari Filimi yacishijwe kuri umwe mu miyoboro ya Televiziyo ya BBC (BBC 2) yitwa Rwanda Untold Story yagaragazaga amabi yakozwe na FPR n’abambari bayo, ikigamijwe nyakuri na kiriya cyemezo cyafashwe n’Ikigo Ngenzuramikorere y’imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) ni ukugirango iriya ngirwa Referendum mu guhindura Itegeko Nshinga izakorwe nta tangazamakuru ryigenga rihari, maze urubuga ruziharirwe n’itangazamakuru rya Leta. Ndetse bisa n’ibyatangiye.

Mw‘ikinamico ryo kugeza ku intekonshingamategeko inyandiko zisaba ko iryo tegekonshinga rihindurwa, televisio nyarwanda buri gihe iba ihari; ariko iyo hari undi uvuga ibitifujwe na Leta nk’uko byabaye ku ishyaka Green party, nta munyamakuru n’umwe uba uhari! Ubutegetsi bwarangiza buti abaturage barabikora nta gahato, bwiyibagiza ko mu duce tumwe tw’igihugu hari ndetse impapuro zateguwe n’ubutegetsi, abaturage bashyiraho umukono cyangwa bakawushyirirwaho. . Bashobora kubeshya abanyamahanga, ariko Abanyarwanda bazi aho ukuri kuri.

Ibi byongeye kugaragaza ko nta bwisanzure mu kugaragaza ibitekerezo binyuranye bubaho ku ngoma ya FPR na Kagame, ko ndetse n’iyo referendum bashaka iramutse ibaye, ibyo yageraho ntaho byaba bihurirye n’ugushaka kw’abaturage.

Ishyaka FDU-INKINGI riramagana ryivuye inyuma uriya mwanzuro wafashwe na RURA kuko ubangamiye  umwuga w’Itangazamakuru mu buryo bwihariye, rikanabangamira uburenganzira bwa muntu muri rusange. Ishyaka FDU-Inkingi rikaba risaba ko kiriya cyemezo cyavanwaho.

Ishyaka FDU-INKINGI rirasaba kandi ibihugu bigendera ku mategeko, imiryango irengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’imiryango mpuzamahanga y’itangazamakuru kotsa igitutu Leta y’Urwanda kugirango ihagarike kiriya cyemezo kigayitse kandi kibabaje cyafashwe na RURA.

 

Bonifasi Twagirimana,

Visi-Perezida wa mbere wa FDU-INKINGI.