Kuva kw’itariki ya 4 Mata 2014, umucikacumu Kizito Mihigo, akaba n’umuririmbyi n’umuhanzi w’indirimbo ziganjemo iz’Imana, yaburiwe irengero, aza kugaragara kw’itariki ya 14 Mata 2014, ubwo ubutegetsi bwa Jeneral Paul Kagame bwemezaga ko bwamutaye muri yombi, ndetse kw’itariki ya 15 Mata 2014, uwo muhanzi hamwe n’abandi batatu bareganwa berekanywe bari mu mapingu basubiza ibibazo by’abanyamakuru mu buryo bugayitse kandi bunyuranye n’amategeko agenga imfungwa zitarahamwa n’icyaha.
N’ubwo ubutegetsi butabivuga, Kizito Mihigo arazira kuba yarahimbye indirimbo yitwa « Igisobanuro cy’urupfu » yerekana ishavu afite kuba yariciwe ababyeyi be mw’itsembabwoko ryibasiye Abatutsi bari mu gihugu mbere ya Mata 1994, akerekana kandi ko afitiye ishavu abandi bose babuze ababo mw’icuraburindi ryabaye mu Rwanda mbere ya 1994 na nyuma yaho, mu bundi bwicanyi butiswe jenoside.
Ubutegetsi buvuga ko uyu Kizito Mihigo azira kuba ari mw’ishyaka rya RNC rirwanya ubutegetsi buriho ngo akaba kandi akorana n’ingabo za FDLR. Yafatanywe na Kasiyani Ntamuhanga, umuyobozi wa « Radio Amazing Grace», Jean-Paul Dukuzumuremyi wahoze mu ngabo za APR, hamwe na Agnes Niyibizi. N’ubwo imbere y’abanyamakuru Kizito Mihigo yavuze ko ibyo aregwa byose abyemera, byagaragaye ko ibyo yavuze ari ibintu yahatiwe kwemera n’inzego zishinzwe iperereza, dore ko izi nzego zamumaranye iminsi igera ku icumi zitaratangaza ko yafashwe ngo zinavuga aho afungiye, ndetse muri icyo gihe cyose akaba atari afite umwunganira mu mategeko, ndetse n’igihe yagezwaga imbere y’abanyamakuru ari mu mapingu akabazwa ibibazo nabwo ntiyari kumwe n’umwunganizi mu mategeko, kandi ibi byose bikaba binyuranije n’amategeko.
Uyu munsi kw’itariki ya 21 Mata 2014, nibwo Kizito Mihigo n’abo bareganwa bagejejwe imbere y’urukiko badafite ababunganira mu mategeko. Igihe umucamanza yabazaga Kizito Mihigo niba yemera ibyo aregwa, yashatse gusobanura ko adafite umwunganira mu mategeko ariko umucamanza ahita amwotsa igitutu cyo gusubiza gusa niba yemera ibyaha aregwa, bityo ati « ndabyemera », nyamara bigaragara ko ari ukubura uko agira. Urubanza rwahise rusubikwa kugeza kuwa 24 Mata 2014, ngo abasabye gushaka ababunganira mu mategeko babe bababonye mu minsi itatu gusa mu gihe Kizito Mihigo yari yifuje iminsi irindwi !
FDU-Inkingi iramagana uku kwandagaza umuntu utarahamwa n’icyaha, bamwereka abahisi n’abagenzi, aboshye amaboko n’amapingu. FDU-Inkingi isanga ubutegetsi bwa Jenerali Paul Kagame bukabije mu gutoneka Abanyarwanda igihe buvuga ko buri mu cyunamo bwibuka Abatutsi bari mu gihugu bishwe bazira ubwoko bwabo, ku rundi ruhande bukaba bukomeje gufunga abacitse kw’icumu bamwe muri bo bubaziza kugaragaza ishavu ku bandi banyarwanda bishwe muri icyo gihe, ndetse na nyuma yaho. Niba koko abacikacumu bageze aho bafungwa baregwa ko bakorana n’abo ubutegetsi burega kuba baragize uruhare mu gutsemba ababyeyi b’abarokotse, ubwo butegetsi bugeze he? Bufatwe bute? Icyo cyunamo kirakorerwa bande mu gihe abo kigenewe ari bo ubutegetsi burimo bujugunya mu munyururu butanategereje ko icyunamo kinarangira? Kuki ubutegetsi bwa Jenerali Paul Kagame bwahisemo kugaraguza agati abacitse kw’icumu bene aka kageni? Inkuru igiye koko kuba kimomo ko abatutsi bari mu gihugu mbere ya 1994 bagatangira kwicwa ubwo Paul Kagame yafataga icyemezo cyo guhanura indege akica Jenerali Yuvenali Habyarimana wamubanjirije ku buyobozi bw’igihugu, yabikoze yabigambiriye kugira ngo agire abo batutsi ibitambo n’iteme yagombaga kwambukiraho ngo rimugeze ku butegetsi? Aho ya mvugo yari yarogeye nyuma ya 1994 aho FPR imariye gufata ubutegetsi ya « kuki mwarokotse?» yasaga n’aho ishinja abarokotse kuba bari bafatanije n’ubutegetsi bwahozeho, ntigiye kwongera guhabwa intebe mu Rwanda rwa Paul Kagame ?
FDU-Inkingi isanga urugero rw’ubwiyunge umucikacumu n’umuhanzi Kizito Mihigo yari atangiye kwerekana ari rwiza, ikaba kandi ihamagarira Abanyarwanda kurwitabira kubera ko kumva no kubabazwa n’agahinda k’undi ari intago iboneye yo kubana no kworoherana hagati y’Abanyarwanda. FDU-Inkingi irahamagarira kandi Abanyarwanda gushyira hamwe, bakitaza ivangura iryo ari ryose, ingoma iri mu marembera iikomeje kubashoramo. FDU-Inkingi iramagana bikomeye ifungwa ry’inzirakarengane Kizito Mihigo na bagenzi be, ikanasaba Leta ya Jenerali Paul Kagame kubarekura nta yandi mananiza.
Bikorewe i Lausanne, mu Busuwisi, kw’itariki ya 21 Mata 2014.
Dr. Nkiko Nsengimana
Umuhuzabikorwa wa FDU-Inkingi
FDU-CC-Ifungwa rya Kizito Mihigo (RWA)