Rwanda:Ifaranga ryongeye guta agaciro bikomeye imbere y’idolari

Ifaranga ry’u Rwanda rikomeje guta agaciro imbere y’idolari ry’Abanyamerika ku isoko ry’ivunjisha. Umuntu ushaka idolari ntashobora kuribona munsi y’amafaranga y’u Rwanda 800 ku biro by’ivunjisha mu mujyi wa Kigali, rivuye kuri 790 mu gihe cy’iminsi ibiri yabanje. Banki nkuru y’igihugu yo ikomeje kwemeza ko uku kuzamuka kudakwiye kugira uwo gukura umutima ngo kuko gushingiye ku bibazo mpuzamahanga, kudashingiye ku micungire y’ubukungu bw’u Rwanda.

Avuga ku mpamvu zirimo gutera uku guta agaciro kw’ifaranga ry’u Rwanda imbere y’idolari, umuyobozi wungirije wa Banki nkuru y’igihugu, Dr Monique Nsanzabaganwa yabwiye KFM ko ari ku mpamvu zishingiye ahanini ku kuba u Rwanda rukura ibintu byinshi hanze rukoherezayo bike.

Nsanzabaganwa asobanura ko kuba ibiciro by’ibyo u Rwanda rwohereza hanze byaragabanutse no kuba ubukungu bwa Leta zunze umwe z’Amerika buri kuzamuka bituma idolari ryazo rikomeza gukomera imbere y’amafaranga y’ibindi bihugu n’u Rwanda rurimo.

Inkuru irambuye>>