Tony Blair ati “bye bye Kagame”!

    Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko ubu benshi mu gihugu cy’Ubwongereza bamaze .kumutera umugongo kugeza no ku bo yibwiraga ko ari inshuti magara nka Tony Blair.

    Kuva aho Filimi ya BBC: Rwanda untold story isohokeye ndetse ikanavugwaho cyane ubu benshi mu bashyigikiraga Paul Kagame bashyizemo feri ndetse rwose basigaye bamufata nk’umunyabibembe ntibashaka kumwegera wagira ngo yanduye Ebola.

    Mu minsi yashize igihe Perezida Kagame yazaga mu bwongereza, yahagiriye ibibazo bikomeye. Kubera ko yashakaga kwereka abanyarwanda ko n’ubwo BBC yakoze film Rwanda Untold Story  ariko leta y’u Bwongereza ikimushyigikiye, yasabye guhura na David Cameron, minisitiri w’intebe, ariko aramwangira, bamubwira ko nta mwanya afite.

    Yanashatse kandi no guhura na Tony Blair, ariko nawe yaramwangiye amubwirako afite akazi kenshi ko gutegura urugendo yagombaga kujyamo mu minsi mike.

    Ibi byo kwanga guhura nawe, bya bano bombi, ababikurikirana hafi babona ko ari uburyo bwo kugabanya imikoranire yabo nawe, kuko bari kubona ubutegetsi bwe buri kumenyekana nabi, bufite irindi shusho itari izwi. Ntago rero bashaka ko ibyo byabicira nabo isura bafite (reputations).

    Ikindi kibigaragaza ni uko, kuba muri 2007 hari abakorerabushake bo mu ishyaka rya David Cameron bagiye mu Rwanda mu mpeshyi muri project yiswe Umubano ari benshi, bakajya gufasha u Rwanda batanga amasomo, mu nzego zitandukanye, harimo ubucuruzi, ubuzima n’ibindi – Bamaraga ibyumweru 3. Kuba muri 2013, haragiye gusa abakorerabushake 6 gusa, bakamara ibyumweru 2 gusa. Abandi basigaye bakajya mu Burundi na Sierra Leonne. Uno mwaka bagiye mu Rwanda hagati ya 19/07 kugeza 2/08

    Hari umuryango wa Tony Blair witwa Tony Blair Africa Governance Initiative  ufite abakozi mu Rwanda bagira inama abakozi bakuru harimo president Kagame na Ministre w’intebe – uwo muryango nawo uno mwaka wagabanije abakozi bawo i Kigali, ku buryo nta mujyanama ugisigaye mu biro bya Perezida Kagame, babiri basigaye mu biro bya Ministre w’intebe bamugira inama, umwe muri bo akaba abikora ari i London!  Ahubwo usanga uwo muryango uri kwita cyane gukomeza ibikorwa byawo muri Sierra Leone na Liberia, unafungura muri Nigeria n’ahandi.

    Ikindi ni uko kiriya kiganiro cya BBC cyiswe Rwanda untold story, Perezida Kagame cyamushegeshe cyane kigatuma abategetsi benshi mu Bwongereza batangira kwibaza ibyo bari bamuziho. Umwe muri bake basigaye ari inshuti ze w’umudepite witwa Eric Joyce aherutse kwandika asaba ko abadepite baganira kuri kiriya kiganiro bakanenga BBC.  Ariko icyo cyifuzo cye cyabuze abadepite nibura 15 bagishyigikira kugirango cyemerwe kuganirwaho mu nteko ishinga amategeko.

    Kandi bizwi ko impamvu Eric Joyce yakoze icyo gikorwa n’uko ashaka kwereka Perezida Kagame ko amushyigikiye noneho azamuhe akazi, cyangwa ibiraka nyuma ya Mata 2015 aho Eric Joyce azaba atakiri umushingamateka. Uwo mugabo yatangaje ko atazongera kwiyamamaza umwaka utaha. Ariko nawe arabizi ko atari kuzatorwa kubera ko imyiitwarire ye mibi irimo kurwana mu kabari kenshi, no gutukana yatumye ishyaka yari arimo ry’abakozi rimwirukana.

    Rodrigue Murinzi

    The Rwandan

    London