Rwanda vs BBC: Kagame yiyambaje umudepite w’ igisahiranda kugira ngo BBC ibe yanengwa.

Paul Kagame yaba yaremereye Eric Joyce agatubutse.

Ku itariki ya 6 Ugushyingo 2014, umudepite w’indakoreka (indiscipliné) yasabye inteko ishinga amategeko y’Ubwongereza gusuzumana ubushishozi impamvu yatumye BBC ihitisha film documentaire yise “Rwanda: Untold story”. Ako kanya ibinyamakuru byo mu Rwanda byahise bisamira hejuru icyo cyifuzo, maze byemeza ko inteko yamaze kwamagana BBC ndetse igashyigikira itsinda ry’abashakashatsi riyobowe na Linda Melvern ryavuze ko iyo film ipfobya genocide yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.

Nyamara uko ibyifuzo(motions) bigezwa mu nteko n’uko bitorerwa ni ibintu bitandukanye. Buri mudepite ashobora gusaba ko inteko iganira ku kintu iki n’iki ndetse ikagifataho ibyemezo. Ibi bishobora no gukorwa n’itsinda ry’abaturage bishyize hamwe bagashyira umukono ku nyandiko ibisaba. Ariko ntibivuga ko ibyifuzo byose bisabwe byemerwa n’inteko, ahubwo binyuzwa mu matora. Guhita rero umuntu avuga ngo BBC yanenzwe ni ukwihuta cyane. Muri iyi nyandiko ndagerageza gusesengura impamvu zaba zarateye Depite Eric Joyce gusaba ko BBC yakwamaganwa kandi nyamara igihugu cye cyemera uburenganzira n’ubwigenge bw’itangazamakuru.

Birazwi ko kuva FPR yafata ubutegetsi mu Rwanda yakoresheje imbaraga zose cyane cyane iz’ifaranga n’ikinyoma kugira ngo yigarurire imitima y’abantu banyuranye bababajwe n’amateka y’ U Rwanda. Ni muri urwo rwego FPR yakorewe ubuvugizi n’abantu batandukanye b’abanyamerika nka Pasitoro Rick Warren, umunyemari Bill Gates, n’abongereza nka Tony Blair wigeze kuba minisitiri w’intebe w’Ubwongereza n’abandi batandukanye. Uyu mudepite Eric Stuart Joyce na we yaje yiyongera kuri abo.

Eric Stuart Joyce ni muntu ki?

Uyu mugabo w’imyaka 54 yavuye mu gisirikare cy’Ubwongereza mu mwaka wa 1999 afite ipeti rya Major. Mu mwaka wa 2000 kugeza muri 2005 uyu mugabo yabaye depite w’ishyaka Labour party. Kuva mu mwaka wa 2005 ni umudepite w’agace Falkirk. Nyuma yaje kwirukanwa muri iri shyaka kubera imyitwarire mibi cyane yakunze kumuranga kugeza n’ubu ikaba yaramukurikiranye. Turabibona mu kanya.

Depite Joyce kandi yakunze kuregwa icyaha cyo gukoresha nabi umutungo wa leta. Urugero mu mwaka wa 2005-2006, uyu mugabo yasabaga ko inteko imwishyurira  ama pound 174.811 ni ukuvuga miliyoni 190 y’amanyarwanda kandi agera kuri 62% ( hafi miliyoni 120) akaba ngo yari ayo guhemba abakozi b’ibiro bye. Icyo gihe yarahiye ko azagabanya uburyo akoresha amafaranga ya rubanda. Mu mwaka w’inteko wa 2006-2007 yari ku mwanya wa 11 mu gukoresha amafranga menshi cyane. Ariko mu mwaka w’inteko wa 2007-2008 noneho yongeye kuzamura cyane asaba amapound 187,334 ni ukuvuga arenga miliyoni 200 z’amanyarwanda. Muri uwo mwaka yatangaje inteko ubwo yaguraga ibishushanyo (oil paintings) bitatu ku ma pound 180 ni ukuvuga hafi ibihumbi 200 by’amanyarwanda. Bamubajije ibisobanuro, yavuze ko ayo mashusho ari meza.  Mu mwaka wa 2009 yarezwe kutishyura imisoro amaze kugurisha inzu ye I Londres. Mu gihe ibinyamakuru byamubazaga uko azabyitwaramo, yaravuze ngo azicara akore imipango!

Mu mwaka wa 2012 Depite Joyce yarezwe kandi yemera icyaha cyo kugirana ubucuti n’umwana w’umukobwa ufite imyaka 17 wigeze kumukorera mu kwiyamamaza mu mwaka wa 2010. Ibi byarakaje abandi badepite bo muri Labour party cyane cyane uwitwa Johann Lamont watangaje ko atewe ishozi n’uyu mugabo Joyce wakoresheje umwanya afite agakora amahano ndengakamere. Ibi byatumye Joyce avuga ko mu matora ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2015 azatanga imihoho.

Uretse ibi kandi uyu mugabo avugwaho n’ubusinzi. Urugero ni aho ku itariki ya 18 Ugushyingo umwaka wa 2010 Depite Eric Joyce yafashwe agafungwa  ndetse akemera icyaha mu rukiko nyuma yo kwanga ko abapolisi bamupima kuko yari atwaye imodoka yasinze. Icyo gihe baramurekuye ariko atanga amande y’ama pound 400 ndetse afatirwa igihano cyo kudatwara imodoka mu gihe cy’umwaka wose. Icyo gihe yahise yegura ku mwanya wo guhagararira Ireland ya ruguru nka “shadow minister”( minisitiri wa opposition) ndetse asaba imbabazi kubera iyi myitwarire.

Nyuma yaho nibwo ku itariki ya 22 Gashyantare 2012 ku isaha ya yine na 50 z’ijoro yongeye gufungwa aregwa cyo gukubita abadepite Stuart Andrew na  Phil Wilson washakaga kumubuza kurwana. Ubwo yahise yadukira Luke Mackenzie na Ben Maney bari bashatse gukomakoma. Abandi bahuye n’umwaku muri ako kavuyo ni Alec Shelbrooke na Kackie Doyle-Price mu gihe bashakaga gukiza. Bukeye bwaho ni bwo yirukanywe mu ishyaka Labour Party aregwa ibyaha bitatu byo guhohotera abandi maze afungurwa atanze ingwate . Ku itariki ya 9 Werurwe uwo  mwaka hongeweho ikindi cyaha maze asabirwa gufungwa cyangwa agatanga amande y’ibihumbi bitatu by’ama paound(miliyoni eshatu n’ibihumbi 300 y’amanyarwanda) n’impozamarira zingana n’amapound 1400( miliyoni n’ibihumbi 540 y’amanyarwanda) kubo yakubise. Yemeye gutanga aya mafaranga kugira ngo adafungwa. Ku itariki ya 12 Werurwe 2012 yasabwe gutanga ibisobanuro mu nteko maze asaba imbabazi avuga ko yamaze kwegura mu ishyaka Labour Party ariko ko yifuza ko bamureka akarangiza manda ye ntazongere kwiyamamaza mu matora yo muri 2015.

Ntibyaciriye aho kuko uyu mugabo urusha ibyaha ingurube yongeye kugaruka mu rukiko kuwa 4 Nyakanga 2012 aregwa guca akagozi  (electronic tag) bari baramuziritse ku kaguru mu rwego rw’igihano. Icyo gihe yahanishijwe ama pound 600 (ibihumbi 656 by’amanyarwanda) y’amande.

Hatarashira umwaka ku itariki ya 14 Werurwe 2013, Joyce yongeye gufatwa aregwa kongera kurwana mu kabari k’inteko ishinga amategeko. Kubera ko bwari bubaye ubwa kabiri, Joyce yahawe igihano cyo kutongera kugura ibinyobwa bisindisha mu tubari umunani tw’inteko ishinga amategeko. Icyo gihe yaregwaga n’ikindi cyaha cyo gukomeretsa ariko atanga amande baramurekura.

Ku itariki ya 19 Werurwe 2013 Joyce yatutse ashaka no kurwana n’abapolisi bo ku kibuga cy’indege cya Edinburgh biturutse kuri telephone mobile ye yari yabuze.  Ku itariki ya 21 Werurwe 2014 nanone  Sebyago Joyce yarezwe kandi yemera icyaha cyo guhungabanya umutekano maze bamuca ama pound 1500( Miliyoni n’ibihumbi 642 y’amanyarwanda) ndetse n’andi 150 (ibihumbi 164 y’amanyarwanda).

Uyu mugabo Eric Joyce yatangiye kwinjira mu bibazo byo karere k’ibiyaga bigari ubwo yinjiraga mu ishyirahamwe ry’abadepite b’abongereza, abantu benshi babona nk’ibisahiranda byari bigamije kurya mu mafaranga aturuka mu mabuye y’agaciro aturuka muri Congo. Iryo shyirahamwe ryatangijwe na Oona King maze aryita  The All Party Parliamentary Group on the Great Region of Africa. Ubu rigizwe n’abadepite barenga 200 baturuka mu nteko ishinga amategeko y ‘Ubwongereza imitwe yombi bakaba bita ku bibazo bireba akarere. Iri shyirahamwe rikura amafaranga mu mpano z’ama ONG ndetse n’abantu ku giti cyabo. Eric Joyce yigeze kuyobora iri shyirahamwe ndetse mu mwaka wa 2008 yayoboye uruzinduko rw’abadepite rwabereye mu Burasirazuba bwa Congo. Bikekwa ko ari muri iki gihe yatangiye gusogongera ku buryohe bwa diyama ndetse na ruswa y’abanyagitugu bo ku karere.

Umwanzuro:

Birashoboka ko uyu mugabo nyuma yo kugira ibibazo by’uruhuri ndetse agatakarizwa icyizere mu nteko no muri sosiyete y’igihugu cye, yaba yemeye gufata ikiraka abandi bose bari baranze. Ibi biragaragazwa n’uko yasinye iyi motion wenyine. Ibiri amambu kandi FPR ntijya itinya gutanga ibiraka nk’iki. Eric Joyce rero uri mu bibazo bikomeye by’ubukene yiyemeje gutanga motion mu nteko  ngo BBC nifatirwe ibyemezo! Aragira ngo arangize manda ye akuyemo agatubutse azajya ashukisha abana b’abakobwa ndetse akabasha kwigurira agatama maze agahondagura abenegihugu. Harahagazwe. Burya koko nta murozi wabuze umukarabya, ariko uyu mukarabya we ndabona asa n’umurozi nyirizina. Cyakora uyu murimo ubanza utazamuhira! Qui vivra verra.

gahunde

Chaste Gahunde