TORA “OYA-OYA-OYA”: NDAHAMAGARIRA ABANYARWANDA BARI MU GIHUGU NO HANZE KWITABIRA REFERENDUM BATORA “OYA”.

1.Benegihugu mutibona mu butegetsi bw’Igitugu cya Paul Kagame n’Agatsiko ke,

Nk’uko mwakomeje kubikurikirana , muri iyi minsi Intore n’Inkotanyi zo mu ishyaka rya FPR ziyemeje gukuraho Itegekonshinga ryatowe na rubanda mu mwaka wa 2003 ryagengaga Repubulika y’u Rwanda kugeza uyu munsi, bakaba bashaka kurisimbuza ikintu gisa n’“Ingirwa-tegekonshinga” kigamije kugira Paul Kagame Umwami w’u Rwanda kandi yari acyuye igihe. Gusa kugira ngo bagere kuri uwo mugambi wabo mubisha bakeneye “signature” y’Abanyarwanda barenze 50 %, binyujijwe mu itora rya Referendum nka ya yindi yasezereye ingoma ya cyami taliki ya 25/9/1961.

2.Iyi REFERENDUM Paul Kagame yisabiye, dukwiye rwose kuyimuheramo isomo ridasubirwaho bityo tukamwereka ko u Rwanda ari Repubulika kandi Repubulika ikaba adakeneye Umwami wiyimitse ukomeje kwishuka ko u Rwanda ari umunani yasigiwe n’ababyeyi be!

3.Kubera iyo mpamvu, turashishikariza Abanyarwanda bose bari mu gihugu imbere, Abahutu kimwe n’Abatutsi , Abatwa n’Abahawe ubwenegihugu, kumva ijwi rya Opozisiyo ribasaba kwitabira itora rya REFERENDUM rizaba ku wagatanu taliki ya 18 /12/2015, ariko bazajyeyo batsinze ubwoba maze batore OYA , Kagame n’abambari be bamanjirwe !

4.Turasaba kandi Abanyarwanda bari hanze y’u Rwanda gutinyuka bakitabira ku bwinshi igikorwa cy’itora rya Referendum kizabera muri Ambasade zose z’u Rwanda ziri mu bihugu babarizwamo. Rizaba kuri uyu wa kane taliki ya 17 /12/2015, guhera saa moya za mu gitondo kugera saa moya n’igice z’umugoroba

5.By’umwihariko turashishikariza Abanyarwanda baba mu gihugu cy’Ubufaransa ko twazahurira kuri Ambassade y’u Rwanda i Paris ( 12 Rue du Jardin, 75017 Paris) ahagana saa munani z’amanywa(14h00) maze twamara gutora “ OYA” izuba riva. Nyuma y’itora tuzashaka aho twicara tuganire.

“Ubutegetsi bwose bukomoka ku mbaga y’Abanyarwanda. Nta gice cy’Abanyarwanda cyangwa se umuntu ku giti cye ushobora kwiha ubutegetsi”. (Itegekonshinga 2003, ingingo ya2).

6. U Rwanda rugeze ahakomeye, nta wundi warutabara uretse benerwo . Niba iri “Ngirwa-Tegekonshinga ryo mu 2015” ryimika umwami Paul Kagame baridutsindagiye ku ngufu bigafata, Kagame akigira “Perezida uzakurwaho n’urupfu gusa”, hazaba hasigaye inzira imwe gusa yo kumusezerera no guhindura ubutegetsi mu Rwanda: Ni “ inzira y’intambara ” kandi twese tuzi ko nta manyarwanda ushyira mu gaciro uyikeneye muri iki gihe.

7. Banyarwandakazi, Banyarwanda, nimuhaguruke rero twange “Umwami wiyimitse”, kuko ibyo bintu ari amahano mu Rwanda.

8. Nimwitabire amatora ya Referendum muri benshi, dutore OYA kandi twitegure ko ubu noneho tugomba no kwitangira kurengera ijwi ryacu, mu nzira zose zishoboka. Dukwiye rwose gukora ibishoboka byose maze Umuco w’urukozasoni wa “TORA AHA” n’uwo “Gutekinika amajwi” ugacika burundu mu Rwatubyaye.

Harabaye ntihabe, ibihe biha ibindi.

Impinduka yo ngiyi yaje, kandi umunyagitugu Paul Kagame n’Agatsiko ke ntibagishoboye kuyitangira .

Padiri Thomas Nahimana,
Umukandida w’ISHEMA na Nouvelle Génération, mu matora ya Perezida yo mu 2017.