Tube abayoboke nyabo b’intwari zacu.

Yanditswe na UWITUZE Germaine

Nkuko bisanzwe, iteka intwari zisiga ibikorwa byiza inyuma yayo, ibyo bikorwa nibyo abantu bareba maze bagahora bayibuka, muri ubwo buryo njye numva natwe abanyarwanda, cyane cyane abo muri iki gihe, dukwiye gushyira mu gaciro, tukirinda gukururwa n’amarangamutima ,isi ya none, aho abantu bashaka kwiberaho mu iraha gusa ntandangagaciro bagenderaho, nsanga rero kubigeraho bidusaba kumenya gushima no kwibuka abo tuzi twamenye banze kuba nka ya nkingi ya Nyirambonabihita maze k’ubwindangagaciro bemeraga, bahara ubuzima bwabo, kugeza n’aho bamwe babizize, muri abo twavuga nka Kizito Mihigo, wishwe azira gusa indirimbo ze, zigisha ubumwe n’ubwiyunge, twavuga kandi nka Innocent BAHATI, kugeza ubu waburiwe irengero nyuma yo kugaragaza no kunenga abantu bishyira hejuru cyane, bakiyerekana nk’abagabo mubyukuri ari imbwa gusa, nyuma y’abo tutagombye kurondora benshi, twavuga nka Yvonne IDAMANGE IRYAMUGWIZA, ufungiwe kurengera no gutabariza ba nyakujya batagira amikoro na mba. 

Nyamara ariko reka tuvuge kuri Kizito Mihigo by’umwihariko, cyane cyane ko turi mu bihe byo kumwibuka, nkuko bivugwa mu kinyarwanda ngo ubugabo buva hasi, Kizito yatangiye kugaragara akiri muto, mu bwana bwe niho yatangiye gutera ikirenge mucya se ajya kuririmba mu kiriziya nkuko se yabigenzaga, ataratabaruka azize Genocide. Kizito amaze kurokoka ayo mahano, ntiyaranzwe n’iby’ifuzo biciriritse cyangwa umujinya mubi ahubwo yimitse indangagaciro z’uwo mubyeyi we maze ahamya umugani uvuga ngo “ burya koko isuku igira isoko”.

Mumabyirukaye rero, yagaragaweho n’impano y’ubuhanga budasanzwe mubya muzika, nuko ntiyazipfusha ubusa aziheraho yiyemeza kuzigira umurongo w’ubuzima n’inzira yamugeza ku butwari. Mbere na mbere nk’uko bigaragarira mu buzima bwe, Kizito yibanze cyane ku ndirimbo zisingiza kandi zigahimbaza Imana, kandi muri izo ndirimbo niho yakunze kugaragariza ishingiro n’imyifatire ye n’ingamba z’icyerekezo yihaye, cyo kubwiriza yamamaza indangagaciro nyazo, twakwita ndetse ishingiro ry’ubuzima bwe aho kugendera mu iraha ry’ubuzima bw’isi. Kizito kandi yaririmbye n’igihugu akirata ubwiza haba mu buranga bw’ibidukikije dusanga i Rwanda, haba no mu muco ari naho yakunze cyane kuvuga amahoro tugomba guharanira tunyuze mu bumwe n’ubwiyunge buhamye mu ngeri zose: 

-Kwiyunga n’Imana

-Kwiyunga n’abo mubana

– Kwiyunga nawe ubwawe.

Indirimbo za Kizito, zirimo n’izindi ndangagaciro zakubaka umutima dore ko ubutwari butagaragarizwa gusa mu ntambara y’amasasu n’umuheto ahubwo burya intwari nyayo irangwa n’indangagaciro zizahura umuryango wa benemuntu muri rusange, gusa intwari nk’iyo ntibura guhura n’ibitotezo kandi akenshi biturutse kubagenga b’isi bashaka kuyobora abantu uko bishakiye, Kizito nawe n’ubwo yiririmbiraga Imana akamamaza Urukundo, Ubumwe n’Ubwiyunge yirinda kwigisha ishyari n’umujinya mubi, yisanze yiswe umugambanyi, birangira yishwe urw’agashinyaguro. None rero ubwo turi mu gihe cyo kumwibuka, dushyireho akarusho ntituzibuke nka bimwe tujya tubona abantu bapanga kwibuka bavayo bagatoteza abacikacumu, bakamagana Genocide mu magambo gusa, nyamara bakica umusubizo abayirokotse. 

Ahubwo twibuke kizito na bagenzi be ari abatabarutse n’abandi bamwe bafunze, n’abandi baburiwe irengero tubigana ingendo n’ingiro kugirango dutere ikirenge mu cyabo maze koko tubabere abayoboke.

Ni muri urwo rwego, numva ibirango byabo dukoresha nk’imyambaro cyangwa imitako, tubibukiraho twajya twatura tukavuga icyo bazize kandi ntitugire ipfunwe ryo kubikoresha kumugaragaro. Ndifuza kwambara umwenda uriho ifoto ya kizito handitseho “Killed by Kagame” isi yose ikabimenya ko Kagame yica n’inzirakarengane.  

Burya rero koko ukuri kuraryana, abakuvuze bakagirirwa nabi ndetse bamwe bakicwa, ariko nka IDAMANGE natwe ubutwari bwa Kizito butubature butume dutinyuka maze tuve mu gikonoshwa cy’ubwoba twamagane ikibi turwanye akarengane kandi guharanira uburenganzira bwacu ntibikadutere ipfunwe.