U Bufaransa: Hashyizwe akadomo kuri Dosiye y’indege n’iya Agatha Habyalimana

Perezida Habyalimana n'umufasha we mu mpera z'imyaka ya 1980

Yanditswe na Gad Nkurunziza

Urukiko rusesa imanza mu Bufaransa rwafashe icyemezo cyo gushyira akadomo kuri dosiye z’imanza ebyiri zikomeye, imwe muri ni iy’iperereza ku iraswa ry’indege yari itwaye Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana indi ni dosiye ku iperereza ryakorwaga ku birego abarokotse jenoside baba mu Bufaransa baregaga Madame Agathe Habyarimana.

Uko bigaragara ubutabera bw’u Bufaransa burashaka gukemura burundu amadosiye yazanye agatotsi mu mubano w’iki gihugu n’u Rwanda.

Ku wa kabiri, tariki ya 15 Gashyantare, Umucamanza wo mu Rukiko rusesa imanza mu Bufaransa yemeje ko iperereza ryakozwe ku ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Habyarimana rihagaze, hanemejwe kandi ko nta bimenyetso bihagije bihari byatuma hakomeza gukorwa iperereza ku birego biregwa Agathe Habyarimana, Ubu afite imyaka 79, aba mu Bufaransa kuva mu 1998, Ubufaransa bwanze kumuha ubuhungiro cyangwa kumwohereza mu Rwanda.

Umucamanza yavuze ko ahagaritse iperereza ku bagize uruhare mu iraswa ry’iriya ndege mu nkiko zo mu Bufaransa. Kuri uwo munsi, umucamanza yanavuze ko iperereza ku birego by’ubufatanyacyaha muri jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu byashinjwaga uwahoze ari umugore wa perezida Habyarima, madamu Agathe Kanziga, naryo rihagaritswe kubera ko habuze ibimenyetso bihagije byo kumushinja ibyaha.

Abunganira abaregwa, Me Léon-Lef Forster na Me Bernard Maingain, bashimye iki cyemezo mu itangazo rigenewe abanyamakuru bati “intsinzi ya nyuma y’ubucamanza ku basirikare b’u Rwanda baregwaga na Bwana (Jean-Louis) Bruguière”.

Bagize bati: “Iyi dosiye irangiye uko yagombaga kurangira, abakiriya bacu ntacyo bakurikiranweho n’inkiko z’Ubufaransa mu buryo budasubirwaho.”

Mu rubanza rwaciwe ku wa kabiri tariki ya 15 Gashyantare 2022, Urukiko Paris rwemeje icyemezo cy’abacamanza muri Nyakanga 2020, “rwasobanuye, ku mpamvu zidafite ubusembwa cyangwa kwivuguruza, ko nta bimenyetso bihagije byashingirwaho […] Bavuze ko ibirego byari bishingiye ku buhamya “ahanini buvuguruzanya cyangwa budashobora kwemezwa”.

Uko byagenze…

Ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida w’u Rwanda, Juvénal Habyarimana na Perezida w’u Burundi Cyprien Ntaryamira, ubwo yiteguraga kugwa ku kibuga cy’indege i Kanombe yarashwe misire irashya abo bombi bapfiramo tariki ya 6 Mata 1994.

Iperereza ku ihanurwa ryayo ryatangijwe n’Ubufaransa mu 1998 nyuma y’uko imiryango y’abari bayirimo, abayitwaraga n’abakozi bayo ibisabye.

Iperereza ryibandaga ku bantu bari hafi ya Perezida Paul Kagame wari uyoboye inyeshyamba za FPR zafashe ubutegetsi tariki 04/07/1994.

Hagati ya 2006 na 2009 u Rwanda rwahagaritse umubano n’Ubufaransa nyuma y’uko umucamanza Jean-Louis Bruguière asohoye inyandiko zo gufata bamwe mu beregereye Kagame kuri iyo dosiye.

Mu 2012, raporo y’impuguke z’Abafaransa yerekanye ko iyo ndege yaba yarahanuwe n’abahezanguni bo ku ruhande rwa Habyarimana babonaga ko we ashaka kumvikana na FPR mu masezerano ya Arusha yari arimbanyije. Ibi birego byateje amakimbirane akomeye mu mibanire hagati ya Paris na Kigali.

Mu 2018 urukiko rw’ibanze i Paris rwategetse ko iperereza ku ihanurwa ry’iriya ndege rihagarara kuko nta bimenyetso bishinja abo ku ruhande rw’ubutegetsi mu Rwanda. Abagize imiryango y’abari mu ndege bakomereje mu bujurire.

Umucamanza w’iperereza w’i Paris yari yarasinyiye impapuro zo guta muri yombi abantu icyenda bari hafi ya Paul Kagame, asaba ko bakurikiranwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’u Rwanda.

Icyemezo cyafashwe mu nyungu za polotike

Me Meilhac wunganira Agathe Habyarimana yavuze ko iki ari icyemezo kitamushimishije ariko kandi kitamutunguye. Ati “Urukiko rusesa imanza rwakoze akazi karwo, rwagerageje kujya mu minzi y’urubanza ariko rufite imbogamizi nyinshi, ubwo rero ntacyo bihinduye ku kibazo nyirizina. Ubu dufite inzira ebyiri twacamo, dushobora kujurira mu rukiko rw’Uburayi rwubahiriza uburenganzira bwa muntu, cyangwa tugasaba ko urubanza rutangizwa tuzanye ibirego bishya.”