U RWANDA N’UBURUNDI: IBIHANO KU BAKOZI BO MU NGORO Z’ABAKURU B’IBIHUGU BYOMBI BIRABUSANYE CYANE!

Yanditswe na Albert MUSHABIZI

Mu nkuru dukesha urubuga rwa Radiyo Ijwi ry’Amerika iratubwira ko abakozi bo mu nzego zo hejuru, bakorera mu Ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Burundi, kuva kuwa mbere taliki ya 16 Kanama 2021, babaye bahagaritswe mu kazi mu gihe kingana n’iminsi 15. Aba bakozi barimo nk’abo mu ishami ry’itangazamakuru n’abandi, barezwe amakosa yo gukererwa ku masaha y’akazi batabimenyesheje, cyangwa ngo babihererwe uruhusa. Amakuru ava mu biro by’umukuru w’igihugu mu Burundi bizwi kw’izina rya Ntare Rushatsi, asobanura ko ibiro abo bakozi bakoreragamo imiryango ifunze. Icyo cyemezo ngo kikaba cyafashwe n’umukuru w’igihugu ubwe.

Uwabashije kwibonera n’amaso ye, ibiro by’Abajyanama bamwe bo kwa Prezida, nk’ushinzwe ishami ry’itangazamakuru Willy NYAMITWE, ushinzwe gutegura ingendo z’umukuru w’igihugu Godefroid BIZIMANA, uwahoze ari umuvugizi w’umukuru w’igihugu Jean Claude KARERWA NDENZAKO n’abandi… yabwiye Ijwi ry’Amerika ko ku nzugi z’ibyo biro hamanitseho amatangazo amenyesha ko :”abo bategetsi bazongera kuboneka ku biro byabo, nyuma y’iminsi 15, uhereye kuwa mbere taliki ya 16 Kanama 2021.”

Abandi barebwa n’iki cyemezo, nk’uko amakuru yizewe yakomeje kugera ku Ijwi ry’Amerika, bakaba ari Albert NASASAGARE, wahoze akuriye abaherekeza Umukuru w’Igihugu, Jean Marie RURIMIRIJE, Pascal BARANDAGIYE wahoze ari Ministiri w’Ubutabera, na Colonel Firmin MUKWAYA. Abo bose uko ari 8, itegeko rikaba ryerekana ko ari Abajyanama mu mashami atandukanye kwa Prezida Evariste NDAYISHIMIYE… Uwafashe iki cyemezo amaze kubyumvikanaho n’umukuru w’igihugu, akaba ari Bwana Gabriel NIZIGAMA Umujyanama mukuru mu bya gisivile; nyuma y’uko yari amaze gutambagira ibiro bigize Ingoro y’Umukuru w’Igihugu ya NTARE RUSHATSI.

Ibihano byo gukebura bya “Leta-Mvyeyi, Leta-Nkozi” mu Ingoro y’Umukuru w’Igihugu ya NTARE RUSHATSI!

“Leta-Mvyeyi, Leta-Nkozi”, niko kazina iyi Leta iyobowe na Prezida Evariste NDAYISHIMIYE yayihaye, akimara kurahirira kuyiyobora. Iri zina ryiza iyi Leta yiyaturiyeho, ryari iryo kuyibera umuyoboro wo guharanira gukora byose, mu nyungu z’Abanyagihugu, abana b’u Burundi. Ibi bihano byatangiwe mu biro numero ya mbere by’igihugu, ni ibihano byo gukebura abaguye mu makosa yo kwirara; kubera ko nta ntungane, ariko kandi biranagaragaza ko iyi “Leta-Mvyeyi, Leta-Nkozi” ntawe itonesha, cyangwa ngo abe hejuru y’amategeko, kubera umwanya runaka. Uyu mubare w’abakozi 8 bahaniwe rimwe, baguwe gitumo, ku mugaragaro, nabyo byerekana ko muri ino Leta nta bakozi bakora ku rwego rumwe, nyamara barimo abavuna umuheha bakongezwa undi, batarebwa n’ibihano ku makosa bakora ayo ari yo yose, n’abakorera kuri baranyica nk’inyana z’intsindirano, bashobora guhanirwa amakosa yabo. Iki gitsure cya “Leta-Mvyeyi, Leta-Nkozi” kandi ni n’igihamya, cy’uko iyi Leta, ihangayikishijwe n’imyitwarire cyangwa se umusaruro w’abakozi, bashobora guhemberwa ibyo batakoreye.

Ibihano byo gutimbagura, guhungeta, kumenesha no guhotora, mu Ingoro y’Umukuru w’Igihugu y’URUGWIRO!

Tumaze kwiyumvira inkuru y’urugero rumwe, rw’uko mu Ingoro y’Umukuru w’igihugu cy’u Burundi ya NTARE RUSHATSI, hahanwa abakozi baguye mu makosa. None mu Ingoro y’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda y’URUGWIRO ho byifashe bite!? Mu gihugu cy’u Rwanda akazi ni ubukonde, kukageraho ni iturufu, bitandukanye n’ubushobozi cyangwa kugatsindira, mu buryo bwagiweho impaka zinganyisha amahirwe abanyagihugu, cyangwa se mu gutsinda ikizamini kigahiganirwa, ukanikira abandi.

Mu gihugu cy’u Rwanda iyo udahawe akazi ku iturufu y’ikimenyane, ugahabwa kubera ko ubushobozi bwawe bwifuzwa, gusa ukazasanga inshingano zawe zivangwamo cyane; akenshi ndetse ukaba ushobora no gufata ibyemezo wahatiwe, bikwitiririrwa, kandi bihabanye n’umutima-nama wawe. Indi turufu yo kubona akazi mu Rwanda, cyane cyane mu nzego zo hejuru, ni ukujijisha kwa Leta y’Inkotanyi; ko Abanyarwanda bose basangiye ibyiza by’igihugu. Ugasanga nk’umuntu ari mu mwanya, kubera gusa ko ari ishusho y’ubwoko bw’abahutu, bw’abatwa, ishusho y’uwahungutse ava mu mashyamba y’icyahoze ari  Zayire, ishusho y’uwahoze arwanyiriza Inkotanyi mu buhungiro, Ishusho ya mwene wabo wa hafi n’ibikomerezwa byo mu ingoma zabanjirije FPR…

Ibi rero byo gutanga akazi mu buryo nk’ubu; ni nabyo bigira ingaruka zo kuba wagafatwaho nabi, mu buryo bwo kurengeera butubahisha umunyagihugu, cyangwa ukaba wagakurwaho uhabwa ibihano by’ubugome bw’ikirenga busanzwe buranga ingoma ya FPR-Inkotanyi, ibihano bihabanye n’ibihabwa abakozi ba “Leta-Mvyeyi, Leta-Nkozi” y’u Burundi!

Ingero zikurikira ni nke muri nyinshi cyane, mu bihano bifatirwa abakozi bo muri Prezidansi ya Leta ya FPR-INkotanyi yo mu RUGWIRO; nyamara amakosa yabo atagize icyo atandukaniyeho cya cyane, n’ayo tubonye haruguru ku ruhande rw’u Burundi:

  • Bwana Assiel KABERA wari Umujyanama Mukuru mu ibya Politiki, mu myaka ya 1998-2000, mu Ingoro y’umukuru w’igihugu yo mu RUGWIRO, yahanishijwe igihano cyo guhotorwa; ku cyaha cyo kuba yari yanze  gusinya impapuro z’amacakubiri no kwibasira bamwe mu Banyapolitiki bagenzi be. Iki cyaha akaba yaragikoreye uwahoze ari Visi-Prezida akaba na Ministiri w’Ingabo General Paul KAGAME; wahindukiye akamuhanisha kumuhotora mu ijoro ryo kuwa 5 Werurwe 1998. Nk’uko tubisoma mu nkuru y’urubuga rwa jkanya.free.fr, mu nkuru y’Ikinyamakuru UMUVUGIZI yateruwe,  General Paul KAGAME yari yamuburiye, ko kuba yanze gusinya izo nyandiko z’urukozasoni; atazatinda kumenya ko yibeshye. Ubu buhotozi bwanditsweho na benshi, kandi bose bahuriza ku muhotozi n’impamvu z’ihotorwa; naho imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu, ndetse n’umuryango bwite wa Nyakwigendera bakomeje gusaba amaperereza n’ubutabera, na n’ubu amaso yaheze mu kirere.
  • Dogiteri David HIMBARA wari Umunyamabanga  Mukuru Wihariye wa Prezida KAGAME kuva muw’2000-2002, nyuma kuva muw’2006-2009 akaba Ukuriye Ishami rya Politiki z’ibikorwa n’imigendekere yabyo (Head of Strategy and Policy) muri Prezidansi na none; yaje kumeneshwa muri gakondo ye, ku cyaha cy’uko yahanuye Prezida KAGAME ko “ibarurishamibare ritekinitse mu bipimo by’ubukungu bw’igihugu” ari ukwiyobya, kurusha uko waba uyobya amahanga uhangika ko ubukungu bw’igihugu butumbagira. Prezida KAGAME akaba yararakariye HIMBARA cyane, kubera ko atari yemerenyijwe n’ibipimo by’ubukungu, by’ibinyoma bikuza u Rwanda, byari bimuritswe na Ministiri James MUSONI, wari uw’Imari n’Imigambi y’Ubukungu icyo gihe. Ibintu byakomeje kuba nabi, maze yigira inama nzima; naho iyo atinda gake ntakize amagara, ubu nawe tuba tumwita nyakwigendera!
  • Dogiteri Emmanuel GASAKURE wari Umuganga bwite n’Umujyanama w’Umwizerwa Ushinzwe Ubuzima bwa Prezida KAGAME, Kuva muw’2003-2014. Muw’2012, ubwo GASAKURE yari kumwe na KAGAME mu ruzinduko muri UGANDA, akurikiranira hafi ubuzima bwe, yakorewe umupango n’abari kumwe nawe batamwiyumvamo, yibwa impapuro na mudasobwa by’akazi birimo amabanga y’ubuzima bwa KAGAME; ngo bizabe impamvu yo kumushinja uburangare buturuka ku businzi. Ntibyaciriye aho, muw’2014 ubwo na none GASAKURE yari kumwe na KAGAME mu ruzinduko mu Bwongereza, akurikiranira hafi ubuzima bwe, yatinze gusubiza ikibazo yari abajijwe na KAGAME; maze nyuma y’umujinya w’umuranduranzuzi KAGAME ategeka ko, GASAKURE yoherezwa i Kigali uruzinduko rutarangiye, akamutegererezayo ngo bazibonanire –kubyenga iminyagara-. GASAKURE yatashye urugendo rutarangiye afungirwa iwe mu rugo kuwa 28 Ukwakira 2014. Iyo niyo yabaye intango y’inzira y’umusaraba; yagejeje kuguhotorwa kwe muri gasho ya polisi, by’amanzaganya kuwa 25 Gashyantare 2015, azize kwibwa impapuro na mudasobwa no gutinda gusubiza ikibazo cya Nyakubahwa… nk’uko tubisoma ku rubuga rwa rpfgakwerere.org.
  • Bwana Kalisa MUPENDE wari Umuyobozi Mukuru w’Icungamali muri Prezidensi, muw’2008 yigeze gukorerwa igikorwa cy’urukozasoni n’Umuyobozi we Prezida KAGAME, amukubita inkoni zitagira ingano; amuziza gusa ko ngo yaba yaribeshye iduka yaguzemo amarido yakoreshejwe mu imwe mu nzu yari imaze kuvugururwa mu RUGWIRO, maze akazana amarido atarashimishije Prezida KAGAME. David HIMBARA,  wari uhibereye –dore ko Prezida yategetse abakozi bo muri Prezidansi bose kuza kumushagara muri icyo gikorwa yumvaga kimuha ikuzo- KAGAME ubwe ahondagura inkoni zitagira umubare KALISA MUPENDE, yatangaje mu nkuru dusanga ku muyoboro wa Youtube, kuva ku munota wa 52, ko cyari igikorwa giteye ubwoba cyane, ku buryo we ubwe byamurenze amarira akamushoka!

Ngibyo ibyo mu RUGWIRO rw’i Rwanda, aho Umuyobozi Mukuru w’Icungamari, akubitwa imbere y’abakozi bakuru bagenzi be, mu biro nimero ya mbere by’igihugu! Agakubitwa na Prezida wa Repubulika ubwe; mu gihe nta na hamwe mu gitabo cy’amategeko ahana yo mu Rwanda, umuturage ukekwa cyangwa se wahamwe n’icyaha akubitwa inkoni! Gukubitwa iz’akabwana kaneye mu rugo, nyuma ugafungirwa amaherere, kuzageza baguhotoreye muri Gereza.

Inkuru nyinshi zivuga ko amatama y’Abagenerali bo mu Rwanda, ngo yaba yaratumbye kubera inshyi za KAGAME; nyamara uhereye kuri iki gikorwa cy’urukozasoni cyo mu RUGWIRO, nta kabuza ko izo nkuru zivuga ukuri!