Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ruri i Kigali mu Rwanda rwaburanishije ubujurire bw’urubanza ubushinjacyaha buregamo impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu Aimable Karasira Uzaramba ibyaha bya Jenoside.
Yagaragaye bwa mbere ku ikoranabuhanga rya Skype yambaye impuzankano y’iroza iranga abagororwa bafunzwe. Yari muri gereza ya Nyarugenge ari kumwe n’abanyamategeko bamwunganira.
Abanyamategeko bamwunganira, Evode Kayitana, ari kumwe na mugenzi we Gatera Gashabana babwiye urukiko ko umucamanza ku rwego rwa mbere yafashe icyemezo kimufunga yirengagije impapuro za muganga wagaragaje ko Karasira afite uburwayi bwo mu mutwe bw’agahinda gakabije. Bibukije ko inzobere mu by’uburwayi bwo mu mutwe yagaragaje ko Karasira yatangiye kwivuza kuva mu mwaka wa 2003. Baravuga ko bishingiye ku mateka yanyuzemo, kumufunga birushaho kumuhungabanya.
Abanyamategeko bakavuga ko mu byaha aregwa nta na kimwe cyagombye gutuma akurikiranwa afunzwe mbere y’urubanza mu mizi. Bakamusabira kumurekura agakurikiranwa ari hanze. Baramusabira iminsi irindwi yo kujya kwivuriza mu bitaro bya Ndera bivura abarwaye mu mutwe.
Ubushinjacyaha bufashe ijambo bwasabye ko karasira yakomeza afunzwe by’agateganyo nk’uko urukiko ku rwego rwa mbere rwabitegetse. Bwavuze ko urundi ruhande baburana nta gishya rwazanye mu byo rusobanura. Busobanura ko busanga hakiri impamvu zikomeye zituma Karasira akekwaho ibyaha.
Ubushinjacyaha buvuga kuri raporo ya muganga ku burwayi bwa Karasira, bwabwiye urukiko ko igaragaza ko Karasira ibyo yakoraga byose yabaga azi ubwenge. Busobanura ko muganga muri raporo ye yagaragaje ko uburwayi bw’uregwa butigeze bumubuza ubushobozi bwo gutekereza.
Bwana Aimable Karasira Uzaramba ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha bine byo guha ishingiro no guhakana jenoside yakorewe abatutsi, gukurura amacakubiri mu Banyarwanda no kudasobanura inkomoko y’umutungo we. Ni ibyaha byinshi bikomoka ku magambo yakunze gucisha ku mbuga nkoranyamabaga.
Nyir’ubwite avuga ko nk’umututsi warokotse jenoside atarota ayihakana cyangwa ngo ayihe ishingiro. Avuga ko azira akarengane gaturuka ku kutarya umunwa mu kuvuga ko ababyeyi n’abandi bavandimwe be bishwe n’abari abarwanyi b’Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora u Rwanda. Anenga bikomeye imigenzereze y’ubutegetsi buriho avuga ko butitaye kuri rubanda rugufi. Avuga kandi ko yafungwa atafungwa atazahwema kuguma mu murongo we wo kwamagana icyo yita akarengane.
Icyemezo gikomeza kumufunga cyangwa kimifungura by’agateganyo kizatangazwa ku gicamunsi cyo ku itariki ya 26 z’uku kwezi kwa Munani.