U Rwanda rutangaje ku mugaragaro ko ruzajya rubusanya inkingo za Covid19

Ibitaro by'Akarere bya Nyarugenge byahindutse ibya Covid-19 gusa ubu byakorewemo gukingira.

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Nyuma y’amezi atanu u Rwanda rutangiye gutanga inkingo za Coronavirus, ikibazo cyo kubura inkingo za kabiri zihagije cyangwa se ngo zize zihuye n’izo abarwayi bahawe mbere, bigamburuje Minisiteri y’Ubuzima, itangaza ko hagiye kujya hatangwa inkingo zibusanye, uwahawe urwa mbere agahabwa urwa kabiri bidahuje ubwoko.

Igitangaje muri iki gikorwa ni uko Leta y’u Rwanda ibwira abaturage bayo ko guterwa inkingo ebyiri zinyuranye  ari byo byiza cyane, aho kubasobanurira ko ibi bitewe no kuba nta yandi mahitamo Leta ifite, uretse kwakira inkingo yabashije kubona, ikazitanga uko ziri.

Uko ibura ry’inkingo ryagiye rihindura ibintu mu Rwanda

Mu ikubitiro u Rwanda rwabanje kubona inkingo nkeya, zatanzwe mu ibanga, zihabwa abanyacyubahiro, abategetsi, abapolisi bakuru, abasirikare bakuru n’abacuruzi bakomeye. Ibi byakozwe mu kwezi kwa Kabiri uyu mwaka wa 2021.

Mu kwezi kwa Gatatu, u Rwanda rwahawe inkunga y’inkingo nyinshi zaje zitanzwe muri gahunda yiswe COVAX, abantu benshi batangira gukingirwa, ari nabwo bwa mbere byakozwe mu ntara zose z’igihugu. Icyo gihe hakingiwe abantu basaga ibihumbi 250, abenshi muri bo bakaba barahawe urukingo rwa AstraZeneca, kuko ari rwo rwari rwiganje mu zahawe u Rwanda. Icyo gihe Pfizer yahabwaga abantu bake b’indobanure, biganjemo abafatwa nk’abavuga rikijyana. 

Kuba AstraZeneca yarahabwaga ababonetse bose, ariko abitwa ko bubashywe kurushaho bagahabwa PFIZER byatewe no kuba hari hatangiye gutangazwa amakuru menshi ku kuba AstraZeneca yari itangiye gushidikanywaho no guhagarikwa mu bihugu bimwe na bimwe by’i Burayi, muri iyo minsi.

Kubera ko inkingo za Pfizer zari nkeya, byabaye ngombwa ko habikwa iz’icyiciro cya kabiri, igihe kigeze abahawe Pfizer nk’urukingo rwa mbere bongera kuyihabwa nk’urukingo rwa kabiri. Ba bandi benshi bahawe AstraZeneca bo bategereje guhabwa urwa kabiri amaso ahera mu kirere, kuko igihugu kitongeye kubona izindi cyakira.

pastedGraphic.png

Ubwo Perezida Macron yasuraga u Rwanda yaruhaye inkingo zirenga ibihumbi ijana za AstraZeneca, haboneka n’izindi ziturutse mu baterankunga banyuranye, bityo mu Rwanda abakingiwe urwa mbere bahabwa n’urwa kabiri n’ubwo amezi agenwa yari yararenze. Icyo gihe Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda Dr Daniel Ngamije yatangarije Abanyarwanda ko kuba baratinze guhabwa urukingo rwa kabiri bitazabagiraho ingaruka, kuko ngo byahaye  umubiri wabo umwanya wo kwakira urwa mbere neza no kubaka ubudahangarwa mu mubiri,  urwa kabiri rukazaza rushimangira. N’ubwo nta byemezo bya gihanga (preuves scientifiques) Minisitriri w’ubuzima yatanze, nta yandi mahitamo Abanyarwanda bari bafite, uretse kwakira ibisobanuro bya Leta kabone n’iyo baba batarabyemeraga.

Muri izi nkingo ariko zari zatangiye gutangwa ku nshuro ya kabiri, inyinshi zaje ni iza PFIZER, mu gihe abasaga 80 % mu babuze dose ya kabiri ari abari barakingiwe urwa AstraZeneca. Aha niho Leta y’u Rwanda yatangiye guha PFIZER nka dose ya kabiri ku bahawe iya mbere ya AstraZeneca. Bamwe mu bakurikirana batangiye kugaragaza amakenga mu kubaza impamvu baterwa urukingo ruhabanye n’urwo bahawe mbere.

Umwe muri bo yanditse abaza ati : “Dear @RBCRwanda ko maze 2 weeks mbabaza niba nziteza urukingo rwa 3 nyuma y’aho abakozi banyu banteye inkingo 2 zitandukanye(AstraZeneca-Pfizer) none mukaba mwaranyirengagije nzamenya mbariza he?”.

Ibi kandi babishingiraga ku kuba tariki ya 02 Masta 2021, Dr Sabin Nsanzimana ukuriye Urwego rw’igihugu Rushinzwe iby’Ubuzima RBC yari yavuze ko kizira guterwa inkingo ebyiri zinyuranye.

pastedGraphic_1.png

Kuri iyi nshuro Dr Sabin Nsanzimana yahinduye imvugo agira ati : “Umuntu wafashe urukingo rwa mbere akabura urwa kabiri rusa narwo, yiguma mu rugo aryamye, ahubwo naze tumutere urundi ruhari rwunganire urwo yafashe mbere.”  Dr Sabin Nsanzimana yemeje ko iki gikorwa cyo kubusanya inkingo cyaganiriweho, kandi kikaba cyarakozweho ubushakashatsi.

Kuba u Rwanda rwabitangaje ku mugaragaro ariko ntibikuraho impungenge zo kuba hari abakomeje kugaragaza ko batabishira amakenga, bakabifata nk’aho inkingo zaba zigikomeje kugeragezwa, aho kwemezwa burundu mu buryo budahindagurika.