U Rwanda rwatangaje ubwandu bwa Omicron, rufata ingamba nshya

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko mu Rwanda habonetse abantu batandatu banduye ubwoko bushya bwa Covid yihinduranyije bwa Omicron, bakaba ari “abagenzi ndetse n’abahuye nabo”.

Itangazo ry’iyi minisiteri rivuga ko “iyi virusi … ya Omicron izwiho gukwirakwira mu bantu benshi mu buryo bwihuse, bityo ingamba nshya zashyizweho n’inama y’abaminisitiri zigamije gukumira ko ubu bwoko bukwira mu baturarwanda benshi”.

Ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa cumi na kumwe ni bwo ubu bwoko bushya bwa Covid bwamenyeshejwe bwa mbere ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO), mu makuru yavuye muri Afurika y’epfo.

Kuva ku itariki ya 29 y’ukwezi kwa cumi na kumwe, kompanyi y’u Rwanda yo gutwara abagenzi mu ndege, RwandAir, yahagaritse ingendo zijya cyangwa ziva mu bihugu bya Zimbabwe n’Afurika y’epfo.

Mu ngamba nshya zo kwirinda Covid zafashwe n’inama y’abaminisitiri zatangajwe mu rukerera rwo kuri uyu gatatu, harimo ko usibye gupimwa Covid bakigera mu gihugu, abagenzi bazajya bapimwa no ku munsi wa gatatu n’uwa karindwi, bakanishyira mu kato k’iminsi itatu muri hoteli zagenwe.

Ibitaramo by’umuziki no kubyina byabaye bihagaritswe, nkuko itangazo ry’ibyo byemezo ribivuga.

Ingendo zirabujijwe mu gihugu guhera saa sita z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo, kandi ibikorwa byemerewe gukora bizajya bifunga saa tanu z’ijoro.

OMS yaburiye ko Omicron irimo gukwirakwira ku isi ku kigero kitari cyarigeze kibaho mbere, ikaba imaze kwemezwa ko yageze mu bihugu 77.

‘Umubare w’abanduye ushobora nanone kurenga ubushobozi’

Mu kiganiro n’abanyamakuru, umukuru wa OMS Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus yavuze ko bishoboka ko yageze mu bindi bihugu byinshi bitarayitahura.

Dr Tedros yavuze ko ahangayikishijwe no kuba hatarimo gukorwa ibihagije mu guhangana n’ubu bwoko bushya bwa Covid yihinduranyije.

Ati: “Ni byo koko, twamenye ko kugeza ubu duhinyura iyi virusi twirengera ingaruka. Nubwo Omicron iteza uburwayi budakaze cyane, umubare gusa w’abanduye ushobora nanone kurengera ubushobozi inzego z’ubuvuzi zititeguye”.

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda isaba abatuye mu Rwanda bose bafite guhera ku myaka 12 “kwikingiza iyi virusi mu buryo bwuzuye”.

Inasaba “gufata doze ishimangira y’urukingo rwa Covid-19” ku bayigenewe – bafite imyaka 18 kuzamura kandi bamaze guhera ku mezi atandatu bakingiwe byuzuye, by’umwihariko abafite imyaka 50 kuzamura n’abarwaye indwara zidakira.

Imibare ya minisiteri y’ubuzima igaragaza ko kugeza ubu mu Rwanda abantu bamaze guhabwa doze zombi z’urukingo barenga miliyoni 4,2, mu gihe abantu 1,344 bamaze kwicwa na coronavirus kuva iki cyorezo cyatangira.

BBC