INAMA Y’AMASHYAKA YA POLITIKI ATAVUGA RUMWE NA LETA Y’U RWANDA N’IMIRYANGO IDAHARANIRA INYUNGU ZA POLITIKI

ITANGAZO RYO KUWA 11/12/2021 RISOZA INAMA YAHUJE ABAHAGARARIYE AMASHYAKA YA POLITIKI ATAVUGA RUMWE NA LETA Y’U RWANDA N’IMIRYANGO IDAHARANIRA INYUNGU ZA POLITIKI BABA MU RWANDA NO HANZE YIGAGA KU ISHYIRWA MU BIKORWA RW’INYANDIKO YISWE “URWANDIKO RW’INZIRA RUGAMIJE KUGEZA U RWANDA KURI EJO HAZAZA HEZA’

Ku ubutumire bwa Mme Victoire INGABIRE UMUHOZA, Prezidante w’Ishyaka DALFA UMURINZI na Me NTAGANDA Bernard,Prezida Fondateri w’Ishyaka PS Imberakuri, bafashe iya mbere mu gutunganya no gutangaza ku umugaragaro inyandiko bise”Urwandiko rw’Inzira rugamije kugeza u Rwanda kuri ejo hazaza heza’’ maze bakarushyikiriza Leta y’u Rwanda, Imiryango mpuzamahanga, abaharanira impinduka mu mahoro mu Rwanda baba mu Rwanda ndetse no hanze yaryo,

None kuwa 11 Ukuboza 2021 bahuriye mu nama n’ abaharanira mu mahoro impinduka mu Rwanda bahagarariye amashyaka atavuga rumwe na Leta y’u Rwanda n’Imiryango Idaharanira inyungu za politiki baba mu Rwanda no hanze maze biyemeza:

1. Gushyigikira inyandiko “Urwandiko rw’Inzira yavuzwe haruguru; 2. Kugira iyo nyandiko iyabo;

3. Gushishikariza andi mashyaka ya politiki n’Imiryango idaharanira inyungu za politiki biharanira impinduka mu mahoro mu Rwandi gushyigikira uru rwandiko rw’Inzira;

Kubera izo mpamvu zose zivuzwe haruguru, basanze ari ngombwa ko:

1. Iyo nyandiko bayishishikariza Abanyrwanda bose kugirango bayishyigikire;

2. Iyo nyandiko bayishyikiriza ibihugu n’imiryango mpuzamahanga ikorana na Leta y’u Rwanda ku buryo buziguye cyangwa butaziguye;

3. Iyo nyandiko yakwifashishwa n’impirimpanyi zishaka impinduka mu mahoro mu Rwanda mu rwego rwo gusaba ko habaho impinduka mu miyoborere y’igihugu binyuze mu biganiro bitaziguye hagati y’ingeri zinyuranye z’Abanyarwanda nk’uko binateganywa mu ngingo ya 10(6) y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ivuga ko ibibazo byose by’igihugu bigomba gucyemuka binyuze mu biganiro.

Abari mu nama bongeye gushimangira ko ibiganiro bisabwa mu ngingo yavuzwe haruguru bitandukanye n’Inama y’Umushyikirano iba buri mwaka ivugwa mu ngingo ya 140 y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda.

Abari mu nama basabye Leta y’u Rwanda kureba uko ibikubiye muri ruriya rwandiko rw’Inzira byashyirwa mu bikorwa mbere y’ uko iyi manda ya Prezida wa Repubulika irangira cyane cyane ko basanga byaba ari umurage mwiza manda ye ya gatatu yaba isigiye igihugu cyacu.

Bikorewe i Kigali, kuwa 11 Ukuboza 2021

Amashyaka ya politiki atavugarumwe na Leta y’u Rwanda n’Imiryango Idaharanira inyungu za politiki bishyize umukono kuri iri ITANGAZO:

  1. Ishyaka DALFA UMURINZI
  2. Ishyaka PS IMBERAKURI
  3. Ishyaka FDU INKINGI
  4. Ishyaka ARC URUNANA
  5. Ishyaka ISHEMA
  6. Ikigo cyitiriwe Nyakwigendera Seth SENDASHONGA
  7. Ishyirahamwe JAMBO
  8. Urunana Mpuzamahanga rw’Abari n’Abategerugori baraharanira Demokarasi n’Amahoro (Canada)
  9. Ikigo Mpuzamahanga kirwanya Iyicarubozo n’Akarengane mu Rwanda (CLIIR)

Ku murongo wa telefoni, Maitre Bernard Ntaganda yabwiye umunyamakuru wa radio Ijwi ry’Amerika, Venuste Nshimiyimana mu kiganiro Iwanyu mu Ntara icyo iyo nama yaganiriyeho.