Ubucamanza bw’u Bufaransa bwategetse ko Madame Agatha Habyalimana ahabwa uruhushya rwo gutura mu Bufaransa

    Ubucamanza bw’ubufaransa bwategetse mu mpera z’ukwezi gushize k’Ugushyingo 2012, Préfet wa Essonne guha ibyangombwa byo gutura mu Bufaransa umufasha w’uwahoze ari umukuru w’u Rwanda, Madame Agathe Kanziga Habyalimana, ibyo byatangajwe kuri uyu wa kane tariki ya 6 Ukuboza 2012 n’uwunganira umuryango wa Nyakwigendera Perezida Habyalimana mu mategeko, Me Philippe Meilhac.

    Madame Agatha Habyarimana, w’imyaka 70 aregwa n’ubutegetsi bw’u Rwanda kugira uruhare muri genocide yo mu 1994 n’ubwo bwose yavuye mu Rwanda tariki ya 9 Mata 1994 ubwicanyi bugitangira.

    Uwunganira Madame Habyalimana avuga ko babona ko mu kibazo cy’umukiliya we harimo impamvu za politiki, kuko ibi byose byabaye mu gihe u Rwanda n’u Bufaransa byarimo bisubukura umubano. Madame Habyalimana yari yasabye kuba mu Bufaransa kuko umuryango we wose uba mu Bufaransa akaba nta muryango asigaranye mu Rwanda.

    Hari abashinja Madame Habyalimana ko ngo yari ayoboye akazu ngo karimo basaza be kateguye genocide ndetse kagahanura n’indege yari itwaye umugabo we ariko ni ibintu bisa nk’aho bidasobanutse kuko nta nyungu igaragara yari gutuma Madame Habyalimana yari gutegura kwicira umugabo we na musaza we (colonel Elie Sagatwa) icyarimwe.

    Ku bijyanye n’akazu urukiko rwa Arusha ntabwo rwashoboye kwemeza ko ako kazu kabayeho ahubwo bamwe mu bari bakomeye mu barwanyaga Perezida Habyalimana nka Bwana Faustin Twagiramungu yatangaje ko ijambo akazu ryazanywe na opozisiyi y’icyo gihe mu rwego rwo kwangisha ubutegetsi bwa Habyalimana abaturage,

    Nabibutsa kandi ko musaza wa Madame Habyalimana, Bwana Protais Zigiranyirazo nawe bavugaga ko yari mu kazu yagizwe umwere n’urukiko rw’Arusha.

    Ikibazo cya Madame Habyalimana cyari cyajyanywe mu nkiko n’ishyirahamwe ryitwa Collectif des parties civiles pour le Rwanda (CPCR) ndetse mu 2008 hatangiye gukirwa iperereza ku cyaha cyo kugira uruhare muri genocide

    Préfecture ya Essonne yari yimye Madame Habyalimana uruhushya rwo gutura mu Bufaransa  muri Gicurasi 2011, abayobozi bwitwaje ko ngo kuba mu Bufaransa kwa Madame Habyalimana byahungabaya umutekano rusange. Icyo gihe Madame Agathe Habyarimana hari urupapuro rusaba kumufata rwari rwatanzwe n’ubucamanza bw’u Rwanda mu Kwakira 2009 bumurega genocide n’ibyaha byibasiye inyoko muntu. Nk’uko uwunganira Madame Habyalimana abivuga icyo cyifuzo cyu kumwohereza mu Rwanda cyahinduwe impfabusa.

    Icyemezo kima uruhushya rwo gutura mu Bufaransa Madame Habyalimana cyari cyahinduwe impfabusa n’urukiko rw’i Versailles mu Kwakira 2011. Préfecture ya Essonne yajuririye urukiko rw’ubujurire ariko urwo rukiko rwongera kwemeza mu mpera z’Ugushyingo 2012 icyemezo cy’urukiko rwa mbere, kandi rutegeka Préfet wa Essonne kuba bitarenze ukwezi. aba yahaye icyemezo cyo gutura Madame Habyalimana

    Ubwanditsi

    Comments are closed.