Ubuhamya bwa Padiri Thomas Nahimana wamenye Mgr J.D. Bimenyimana mu gihe kirenga imyaka irenga 30

Ubuhamya bwa Padiri Thomas Nahimana wamenye Mgr J.D. Bimenyimana mu gihe kirenga imyaka irenga 30.

Ku mugoroba wo ku itariki ya 11 Werurwe 2018, ni ho inkuru y’incamugongo yamenyekanye ko Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu, Musenyeri Jean Damascene Bimenyimana, Imana yamutumyeho imuvana mu buzima bw’iyi si.

Imana nimwakire mu bayo, kandi twihanganishije umuryango we, abakirisitu ba Cyangugu na Kiliziya Gatolika y’u Rwanda.

Twibutse ko Musenyeri Jean Damascene Bimenyimana, yari yaravutse ku itariki ya 22/6/1953, avukira ahitwa i Bumazi ho muri Paruwasi ya Shangi.

Yahawe ubupadiri ku itariki ya 6/7/1980, akaba yaratangiye ubushumba bwe ari umusaserdoti wa Diyosezi ya Nyundo.

Yaje kujya muri Diyosezi nshya ya Cyangugu, aza guhabwa inkoni y’ubushumba ku itariki ya 16/3/1997 atangira kuyobora Diyosezi ya Cyangugu nyine, akurikira Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa.

Intego ye ni: « IN HUMILITATE ET CARITATE » (Mu bwicishe bugufi no mu rukundo). Imana imuhe iruhuko ridashira.