UKO ISHYAKA PPR -IMENA RIBONA IMIKORANIRE Y’AMASHYAKA YIYITA OPPOSITION.

 

 

Ese ubundi amashyaka menshi ni ngombwa ?

Ni ngombwa kuko muri demokarasi , abantu bagomba kwisanzura, kandi na buri wese akirinda kubangamira ubwisanzure bwa mugenzi we, uwo akaba ari nawo murongo w’ishyaka ry’imbaga nyarwanda PPR-Imena ryiyemeje gucengeza mu banyarwanda aho bari hose.

Buri wese agomba kumenya ko atagomba kuziza mugenzi we kuba :

Badasa

Batavuga kimwe

Batagenda kimwe

Badakora kimwe

Badatekereza bimwe

Bátava hamwe

Batabona ibintu kimwe………..

Hari abavuga ngo ni ikibazo kuba hamaze kuba amashyaka menshi mu banyarwanda.

Ibyo si ikibazo na gato, ahubwo hazavuke n’andi, kuko no mu bihugu biteye imbere byanadutanze demokarasi, hari amashyaka menshi, hari agaragara n’atagaragara:

ingero nabaha ni nyinshi, nko mu bubirigi Francophone hari amashyaka 38, mu bafarama  hari amashyaka 51, muri france hari 285.

Icyangombwa ni uko buri shyaka rigomba kubaha irindi, ryirinda kwivanga muri gahunda z’irindi. Mu banyarwanda usanga hari abazi ishyaka batarimo kurusha ba nyiraryo !!!

Ese amashyaka agomba kuvuga rumwe ?

Ntagomba kuvuga rumwe kuri byose, ariko ashobora kugira icyo ahuriraho akagikorana(amasezerano).

Ntibibuze buri shyaka gukomeza umurongo waryo iyo riwufite! Naho iyo avuze rumwe kuri byose biba bibaye rimwe uretse amazina gusa aba atandukanye, uretse ko ubu bahita bafata izina ry’impuzamashyaka, nayo ifite président!!!

Tugomba kumenyako nk’uko ntamuntu uberaho undi, nta n’ishyaka riberaho irindi.

Ubu utinyutse kunenga igikorwa runaka cyakozwe n’irindi shyaka kuko ubona kidahwitse, abafana baryo ntibumva ko kunenga ari ngombwa, kandi ko ari uburenganzira bw’unenga, bahita bazana za chantages tumaze kumenyera ngo ushaka gusenya opposition, ngo ukorera Leta y’u Rwanda.

Abo bayobozi banyu ni mutabatoza ubu ko bagomba no kunengwa, bakabimenyera, umusi bageze mu buyobozi bw’igihugu muzumirwa.

Aha rero, ishyaka PPR-Imena nta mpuzamashyaka rirajyamo kuko rikomeye ku bwigenge bwaryo, bwo kuvuga ibintu uko bimeze, ugomba gukomeretswa n’ukuri agakomereka.

Twemera ko amarorerwa yabaye mu rwanda yakozwe n’abanyarwanda, na magingo aya bayoboye igihugu, cyangwa bashaka kukiyobora, ibyo ntibihinduka!!

Nti duca imanza turashaka ko abanyarwanda bicarana bakabivuganaho, mu bwisanzure.

Ishyaka ryose rizadusaba kugira icyo dukorera hamwe, tuzabisuzuma, dukorane amasezerano amara igihe runaka, kandi natwe nitubona hari ikintu twakorana n’abandi tuzabashaka, twicarane.

Nta mugambi dufite wokugira uwo tubangamira mu bikorwa bye, uretse iby’ubugizi bwa nabi. Twemera ibyiza tukabivuga, tukanenga ibibi tukabyamagana.

Ni iki PPR-Imena ishobora gukorana n’andi mashyaka ?

Muri rusange, abanyarwanda(mu gihugu cyangwa hanze) barababaye, ariko bose ntibabaye kimwe. Ndetse hari n’abishimye.

Ishyaka PPR-Imena ntiryishimiye na gato uko abanyarwanda babayeho muri iki gihe.

Mu rwanda hagomba impinduka, ariko na none PPR-Imena ntishaka impinduka imena andi maraso y’abanyarwanda.

Aha leta y’u rwanda yumve ko amaraso yose yakongera kumeneka mu rwanda azabazwa abayobozi biyo Leta, kuko babereyeho gukemura ibibazo byabo bayobora, bitaragera aho abanyarwanda bababaye babyikemurira.

Muri make rero, ikibazo cy’urwanda ni Dictature n’ibijyana nayo.

Bavandimwe rero kurwanya dictature nkiriya haragomba ubwitange bw’abanyapolitiki no kureka kwikunda.

Hakenewe abanyapolitiki bigira ibitambo. Bemera ko urugamba nk’uru rutarwanirwa kubirometero birenze 3.000 niyo wagira missiles de dernière génération.

Tugomba kwinjira tugakorera politiki i ndani. Magingo aya dufite abanyapolitiki batubereye ibitambo; na vuga nka Ingabire, Ntaganda , Mushayidi,……

Ibyo Leta yabakoreye ni itera bwoba, rivugako n’undi wese bizaba uko.

Ubwo rero PPR-Imena irasanga twakora nkabo, twitange, cyangwa tureke gukomeza kubeshyabeshya abanyarwanda, ngo turi kubarwanira, baburara twe tumena ibyasigaye.

Iyo wiyemeje kujya imbere y’abandi, si mu bihe by’amahoro gusa, no muntambara bigomba kuba uko, ubwo nibwo butwali.

Igikorwa rero mbona twafatanya n’abandi, si amagambo n’akarimi gasize amavuta, ahubwo buri shirahamwe ry’abanyarwanda ryiyita opposition, cyangwa ritagira aho ribogamiye, aho riri hose ryishakemo igitambo kimwe cyangwa bibiri(mwareba abadafite ibyo baregwa magingo aya).

Ubwo hazaboneka abantu hagati ya 30 na 60, hakorwe délégation yo kujya mu rwanda ijyanye ubutumwa bukurikira:

turashaka ko Leta ifungura urubuga rwa politiki, nta mananiza, kandi igahita itangiza n’ibiganiro hagati y’abanyarwanda”.

Niba aba bantú bagomba gupfa cyangwa gufungwa kubera ubu butumwa, bazapfe hari abandi bazabukomeza.

Muri PPR-Imena twemera ko ntamuntu kamara ubaho . ibyo ushoboye n’undi yabikora, icyangombwa ni uko abantu bamenya icyo bashaka.

Abo bantú nibamara kuboneka, buri association, izakomeze ibikorwa byayo ariko ishyire imbere, ibikorwa byo gufasha iyo délégation muri byose, cyane cyane diplomatie n’imibereho. Iyo délégation yahabwa missión y’amezi 3.

Hanze hasigara un comité de soutien et de suivi nayo igizwe n’abantu bavuye muri izo associations. Ubwo ndumva ko aho kugira ngo twirirwe twitana bamwana ngo kuki tudakorera hamwe, icyo nicyo numva twakwigira hamwe, tukanagikorera hamwe.

Nyabuneka ,turekeraho imikino , abanyarwanda barababaye bitavugwa. Bitumariye iki nk’abanyapolitiki kwirirwa duteranya abantu bakangana bapfuye ubusa, tubabeshya, tubateranya, ngo batuyoboke ! mbese barabayoboka ngo mubajyane he? Ngo mubakoze iki ?

Abanyapolitiki bacu abenshi ni abanyabwoba, ariko ntibabyemera, kandi ubwoba bubaho sinicyaha. Dore abo banyabwoba ikibaranga :

  1. Abamurushije ubutwari avuga ko baguzwe
  2. Ahora ashakisha inkuru adahagazeho zo guhahamura abandi, ariko ngo hari n’abahembwa ngo batere abandi ubwoba.
  3. Yandika amatiku ku mbuga za internet, akihimba n’andi mazina akandika yisubiza.
  4. Ashaka kuyobora amashyirahamwe yose avutse, atamushaka akayasenya
  5. Yerekana ko ntakintu cyakorwa muri politiki atarimo, ukaba wagirango umusi yapfuye ngo politiki ntizakomeza.

 

Ishyaka ry’imbaga nyarwanda PPR-imena rirasaba andi mashyaka nyarwanda yose, kugira ubworoherane,ukuri,ubwisanzure, ubwubahane no kurekera aho kuzana umwiryane mu banyarwanda.

 

Amashyaka cyangwa abantu bananiwe basabwe gufata ka pauze gake, ko gusubiza ubwenge ku gihe, kuko no kunanirwa bibaho kandi si icyaha, aho kujya kwivanga mu buzima bw’andi mashyaka, no kwirirwa babeshyabeshya kuri internet ku mazina y’amahimbano.

 

PPR-imena irasaba kandi andi mashyaka, kudaharanira kwandikwa nk’ishyaka mu rwanda, ahubwo aharanire ko urubuga rwa politiki rwafunguka kuri buri wese.

PPR-imena iratekereza ko kwandikwa ntugire ubwisanzure ntacyo bimaze.

 

Ishaka PPR-imena ribabajwe kandi ryamagana n’abantu bose biyita abanyamakuru cyangwa ikinyamakuru cyose cyo kuri internet, abantu bose bihimba amazina, ngo babone uko bakora ubugizi bwa nabi ku mbuga, bavuga ibyo babonye byose, batukana nk’abashumba, ko bagomba kureka uwo muco bamenyereye w’ubugizi bwa nabi.

 

Impamvu batinya kuvuga amazina yabo ntayindi ni nko kwitwikira ijoro bakajya kwica abantu, nk’uko babikoze mumarorerwa yabaye mu rwanda.

Abafite ibinyamakuru byirirwa bisebanya no gutukana, umusi umwe nibamenyekana bazashikirizwa ubucamanza.

 

Internet ibereyeho kwigisha business, kwimenyekanisha, gutumanaho ……. Izo nkozi z’ibibi rero zizashake ubundi buryo.

 

 

Harakabaho u Rwanda ,

Harakabaho Abanyarwanda,

 

ONE Poeple, One nation

 

Habimana Bonaventure

Président du PPR-Imena

(sé)