UMUNSI WO KWIBUKA INZIRAKARENGANE ZOSE WARI WATEGUWE NA NEW GENERATION LEADERS WAGENZE NK’UKO TWARI TWABYIFUJE.

Ku nshuro ya mbere mu mateka y’amashyaka ya opozisiyo nyarwanda kuri uyu wagatandatu tariki ya 17 gicurasi umwaka w’2014 amashyaka ane ya Nouvelle Géneration yafatanije gutegura no gushyira mu bikorwa umuhango wo kwibukira hamwe inzira karengane zose nta vangura nk’uko bimenyerewe ahandi.

Nk’uko byari biteganijwe kuri gahunda igikorwa cyo kwibuka cyari cyahariwe uwo munsi cyabimburiwe n’igitambo cya Misa cyabereye kuri 

Kiriziya Saint Charles , 15 Avenue Karreveld ,1080 Molenbeek mu mugi wa Buruseri mu gihugu cy’Ububiligi.

Uwo muhango ukaba warakurikiraniwe hafi n’anyarwandabenshi, endirecte/live, kuri Radio Ijwi rya Rubanda kuva mu ntangiriro kugera ku iherezo.

Nk’uko twabimenyeshejwe n’ubuyobozi bw’iyo radio uwo muhango wakurikiranyewe n’amatsinda y’abanyarwanda atari munsi ya 200 ukurikije umubare wa za mudasobwa zakoreshejwe zikurikirana uwo muhango ni ukuvuga ko ari ikigereranyo cy’abantu byibura 600 bakurikiranye uwo muhango kuri radio.

Naho aho umuhango wari wabereye witabiriwe n’abantu bagera kuri 80.

Nk’uko byari biteganyijwe rero kuri gahunda, amashyaka ane yiganjemo abanyapolitiki bahuriye mu murongo wa Nouvelle Génération/New Generation yahuriye mu gikorwa cyo kwibuka inzirakarengane zo ku mpande zombi zazize amahano yagwiriye igihugu cyacu guhera ku itariki ya mbere Ukwakira umwaka w’i 1990 kugeza kuwa 31 Ukuboza 1994 nyuma ayo mahano agakomereza mu gihugu cya Zaire ariyo Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo y’ubu hagati y’umwaka w’1996 kugeza mu mwaka w’ 2002 ndetse kugeza na n’ubu FPR ikaba igukomeje umugambi wayo mubisha wo guhiga abanyarwanda aho bayihungiye.

Ayo mahano akaba yariswe Jenoside mu ndimi z’amahanga ariko hakemezwa gusa iyakorewe abatutsi mu gihe iyakorewe abahutu igitegereje kwemezwa na Loni cyangwa urundi rwego rubifitiye ububasha

Tukaba twakwizeza abanyarwanda bose ko amashyaka ya Nouvelle Gération azafatanya n’abandi bafite ubushake mu guharanira ko n’iyo Jenocide yakorewe abahutu nayo yakwemezwa ndetse n’abayigizemo uruhare bagashyikirizwa inkiko zibifitiye ububasha.

Amashyaka yari yateraniye muri icyo gikorwa ni FPP-Urukatsa, ISHEMA Party, ISANGANO ARRDC- Abenegihugu ndetse na UDFR –Ihamye.

Hagaragaye kandi n’abandi bayobozi ndetse n’abayoboke bakomoka mu yandi mashyaka yari yaje kwifatanya natwe kwibuka abavandimwe bacu b’inzirakarengane twari twahariye uwo mu nsi. Intumwa z’imiryango ya sosiyete sivile nazo ntizatanzwe muri uwo muhango ndetse zihatanga n’ibitekerezo byubaka opozisiyo nyarwanda.

Nyuma y’igitambo cya Misa hakurikiyeho amasengesho mpuza matorero yahaye buri torero ryari ryaserukiwe umwanya wo gusengera inzirakarengane zose. Ayo masengesho akaba yarayobowe n’umupasteri wo kuruhande rw’itorero ry’abaprotestani ndetse n’intumwa yari yoherejwe na Sheikh ku ruhande rw’ idini y’abaislam nyuma hasoza amasengesho y’umusasaridoti wa kiliziya gatolika.

Gahunda y’amasengesho irangiye hakurikiyeho ubuhamya bw’abantu banyuranye baba abahutu cyangwa abatutsi bose bavuga ibyababayeho mu bwisanzure buhagije.

Nyuma y’ubuhamya bunyuranye bwakunzwe na benshi abari bitabiriye icyo gikorarwa bafashe akaruhuko baboneraho no gufata amafoto y’urwibutso.

Umuhango wo gufata amafoto y’urwibutso urangiye abari aho basubiye mu nzu bari bateraniyemo bahabwa umwanya wo kubaza ibibazo binyuranye ni uko abayobozi b’amashyaka yari yateguye icyo gikorwa bagerageza kubibonera ibisubizo bikwiriye.

Guhera mu ntangiriro kugeza ku musozo igikorwa cyaranzwe n’ituze ryinshi ndetse n’ubusabane busesuye bwaranzwe n’urukundo rutagira imbereka.

Abari bitabiriye icyo gikorwa bose bagaragaje ko kubera agaciro k’icyo gikorwa basanga umunsi umwe udahagije dore ko abifuzaga gutanga ubuhamya bari benshi ariko umwanya ukaba mugufi ndetse n’ababutanze bakaba barasanze umwanya bahawe utari uhagije bityo basaba abayobozi b’amashyaka yari yateguye icyo gikorwa ko ubutaha bazashaka uko batanga igihe kirenze umunsi umwe kugirango buri wese agabanye intimba imuri kumutima.

Iyi nkuru mwayiteguriwe kandi muyigejejweho na

AKISHULI ABDALLAH