Umwami si umuntu

Thomas Sankara Habyalimana

Inshuti yanjye nakundaga, Munyaburanga Jean Pierre, uwo bitaga Elanga, yaravuze ati: “Kurwanira umugisha bikwibagiza ko uruhisho rwawo rutabyiganirwa.” Icyo ni ikintu abantu bakwiye gusobanukirwa, ko “amahitamo y’Imana adakobwa ibigega!” Ibyo iyo ubirenze ho nta rugamba watsinda haba ku bantu no kuri Rurema. Buri muntu afite umugisha we, intsinzi ye n’amahirwe ye, n’igihe cye.

Kagame yahawe ibye, igihe cye n’aho atagomba kurenga. Nabibutsa ko namutuye impakanizi mu mwaka wa 1995 nti “Ni wowe Kagame ugaba ingabo, uwo baharaga ntibamuhage, akabaganza igihagararo. Ntakabuza uzabatsinda witwaje amacumu n’amacondo,utuye ubajugutira imijugujugu ikabajugunya inyuma y’ijuru, ngo ndebe aho bazahurira n’Iyo hejuru!” Abo rero bose ni abantu batari muri gahunda y’Imana, abo yarabahawe, agomba kubatsinda.

Icyakora abanyapolitiki bafite intsinzi, iyo ntsinzi ni umwami kuko umwami atari umuntu. Umwami Kigeri V, nubwo yatanze si umuntu usanzwe ni umwami, si umututsi si umunyiginya, ni intsinzi. Nubwo atari we mutware w’isezerano, yarabarwaniye, yanga kubasiga ishyanga arinda ashira mo umwuka, rero Kagame namutwara araba abasize iheru heru, nubwo nawe nta ntsinzi ari bube acyuye ariko araba abatse iyanyu. Muraba muvuye mu kibuga, nimushaka mwibagirwe politiki burundu. Muraba muri abahemu, ibigwari, ingaruzwamuheto kuko muri bube muhemukiye Umwami wabanambyeho imyaka isaga 50 atabahemukiye. Niba munaniwe kumurwanira ishyaka, muyoboke nk’abandi bagome bose mutahe muri bene wanyu kwa Kagame, umugome uganje.

Uyu ni wo mwanya wo kwitura umwami, iki ni igihe cyo kwerekana urukundo, si igihe cyo kwikunda. Umwami yanze kubasiga ishyanga nk’imfubyi, abarwanira ishyaka ashaka ko bene Kanyarwanda, inyabutatu itaha mu mahoro igasanga abarurimo, ntihagire uhezwa. Namwe nimwerekane gukunda igihugu. Nimwerekane ubumuntu n’ubumanzi, mukomere ku mwami ntajye gushinyagurirwa n’abagome ngo namwe kibabere igisebo. Ejo Kagame atangire kubakina ku mubyimba ngo n’abasigaye ni uko bazaza!

Umusizi Semidogoro yaravuze ati Umwami si umuntu, ngo aba umuntu ataratorwa, yakwerekanwa agahita yiyegura Abatutsi. Umwami ntawe umwigera ngo kuko aturanye nawe. NgoUmwami si umututsi, ntabe n’umunyiginya, ni umusumba, asumba abantu agasumba n’abisumbuye, abigize bakuru aho basumbana akabasumba. Ngo Umwami uyu asa n’abantu, basa ku bwoya ntibasa mu nda, ntiyicara mu batutsi aba ukwe. Abyaza imwe ikaba ishimwe, Inshungu ya twese. N’abavuye imuhana irabahaza na bo. Umwami uyu ni we Byemera, we wemera igihugu, akamwa wenyine akagihaza. Agahaza n’abamucikira n’abamusaba imuhira, akabemeza akabahagiriza rimwe.

Birumvikana ko Umwami atari uw’abahindiro, si uw’abanyiginya si uw’Abatutsi, ni uw’Abanyarwanda. Umwami ni uw’inyabutatu nyarwanda. Buri munyarwanda wese amufite ho uruhari kimwe n’undi. Umwami Kigeli akiriho yagaragaye mu ruhande rw’indushyi adashaka ubusumbane mu Banyarwanda, arwana ku mpunzi nawe ari impunzi. Yari umwami w’abagowe kuko bose bamwibonaga mo kuko yari umwe muri bo. Abagashize bashaka iki ku mwami? Ubu ni bwo agiye kubereka ko ari Umwami. Ni na cyo bamushakira ni uko bazi ko abaruta.

Ariko se Kagame nkwibarize, ko ngo arimo gishegesha atavura, ugirango umugogo w’umwami waguhesha intsinzi, ko intsinzi wayiheshwaga n’umutware w’isezerano?! Kuva yava mu gihugu hari urugamba na rumwe wari watsinda, uretse kumarira abana b’abantu muri Congo?! Umva nkubwire, amagambo aryoha asubiwemo, uyu musizi w’umuhanuzi Nyakayonga ka Musare wa Kalimunda wo kwa Runukamishyo mu basinga,yabwiye Rwogera, ngo yasanze ingoro y’umwami isetse isusurutse isa n’ingwa yera, asanga umwami mu ijabiro atamuye inzobe asa n’umutaho w’ijuru, asa na Nzobicyeye, bimutera gukenkebuka. Ngo agira imandwa yari asanganywe ngo n’izo yamushyize ku mutwe, maze atangira guhanura. Abanza kurondora abo bahize, yerekana ko yabarushije, ko, ibyo avuga bidahera. Arangije ati: Nihanure amahanga nyabwire byose, ntabwo azampaka, sinakwisunga amahari narakeje Yuhi arakundaga. Nicyo banyangira, ngo mpora mbaca urusa, rwo kubaca urutsi ! Nzi ko barindiye ku busa, bahungura ubuhake, izo mpeza-bwoko ntibagira amajyo, ntibagira amavu ! Bokamwe n’umuvumo w’umwikomo, ati “Yuhi abakuye ku ngoma.” Icyo gihe umwegakazi Nyiramongi mushiki wa Rwakagara, yari yaraciye ibintu! Nawe yari uko, igikomye cyose rwari urupfu. Ariko ni ko bikunze kumera kenshi, iyo ugiye gutwara abantu ubizi neza ko ntacyo uri cyo. Utangira guhiga abantu ngo bavuze, batekereje, barose n’ibindi n’ibindi uzi. Nk’ubu iyo Rwigema adapfa nta mpunzi iba iri hanze y’u Rwanda. Icyo gihe rero Rwogera yari akiri muto, n’amasezerano akiri mu rukiryi. Nuko umuhanuzi abwira Rwogera ati: “ Uri Biyamiza mu nzoza, uri Bizihirwa mu ngoma, uri Ruziga nyiri ibizinzo by’inka, nyiri inkoni za Rusugi na Rusanga ! Aho ga udushubije ku gihe cya Ruyenzi ukaba uhotoye uruti, ukiri umuTavu, nugera mu za bukuru Wabaye ubukombe, serukira –mapfa, amahanga atagukeje kare Azaguhungira he?

Nuko, umusizi Nyakayonga arongera aravuga ati: Ncire Abami urubanza, Nicariye inkoni, Nkomereho ,nkomere, ndagiye imfizi itari ubwoba iziri ubwoba zirayihunga! Iziyishamiye ikazishyambya! Yazishyira ku mutima zigatemba, iyi mfizi ya Cyurira yarazuriye irazirambika! Biru b’imirama, Nimuhimbya imiriri, Muyivugirize imirenge tuyiramye, iyi ngoma yagomoroje imihana!”

Icyo nerekana ga nuko abanyapolitiki, intsinzi yanyu ari Umwami, Kagame nawe intsinzi yawe ni abatari mw’isezerano, ibindi mwese ntibibareba , birabasumbye cyane kuko biri mu masezerano adasumbwa adasimburwa.

Habyalimana Thomas Sankara

3 COMMENTS

  1. Ncuti ya munyarubuga yiba abantu bose batekereza urukundo Kigeri yabakunze uriya mukobwa Christinauharanira ibintu ntatekereze agahinda Kigeri yagize birababaje kubona ariwe ubikora

  2. Sankara we uravuze nubwo uvugiye mumuvugo ukuntu Kigeri yaturwanyeho mubuhunzi ntituba tumwandagaje bigeze haliya kubera ubugome dusa nubwo twavukanya ese ko yapfuye !kuki bamwirukaho batamwirutseho mbere icyonzi cyo urwanda rukunda intumbi kuko alizo zibatunze

Comments are closed.