Igihe kirageze, tugiye mu Rwanda guharanira impinduka nziza isonzewe n’abenegihugu benshi.

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

  1.  Tariki ya 28 Mutarama 2013 Abataripfana 12 bahuriye mu mujyi wa Paris mu gihugu cy’u Bufaransa batangiza ISHEMA ry’u Rwanda nk’umutwe wa politiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’ishyaka rya FPR- Inkotanyi.
  2. Intego Ishyaka ISHEMA ryiyemeje ni ukugeza kuri rubanda imiyoborere inogeye abenegihugu bose binyujijwe mu ndangagaciro z’Ukuri, Ubutwari no Gusaranganya ibyiza by’igihugu.
  3. Kuva mu ntangiriro INZIRA ishyaka ISHEMA rikomeje gushyira imbere ni INZIRA Y’AMAHORO ishingiye ku muco mwiza wo kuganira hagamijwe kumvikana kuri gahunda zubaka igihugu, zigashyirwa mu bikorwa mu buryo butabangamira inyungu za rubanda.
  4. Muri Kongere yaryo yateraniye i Paris muri Mutarama 2014, Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda ryatoye Padiri Thomas Nahimana ngo azarihagararire mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mwaka wa 2017. Icyi cyemezo cyongeye gushimangirwa na Kongere idasanzwe yateraniye Le Havre mu mwaka wa 2015 ndetse inashyiraho ikipe ya mbere izaherekeza umukandida mu Rwanda muri gahunda yo kwandikisha ishyaka no kwiyamamaza.
  5. Naho Kongere yateraniye i Buruseli muri Mutarama 2016 yagennye intambwe zagombaga kubanza guterwa kugira ngo Ishyaka rifate urugendo rwo kujya kwiyandikisha mu Rwanda, gukorerayo politiki no kwitabira amatora ateganyijwe.

Niyo mpamvu, nyuma yo kubona ko imyiteguro yose ya ngombwa yarangiye, dutangarije Abanyamakuru, abayobozi b’igihugu cyacu, abanyarwanda muri rusange ndetse n’abakunda u Rwanda bose ibi bikurikira :

I. Gahunda yo kujya gukorera politiki mu Rwanda ntikuka kandi irasaba inkunga ya buri wese ushyigikiye impinduka nziza.

II. Padiri Nahimana Thomas n’ikipe bajyanye bazasesekara mu Rwanda kuwa gatatu tariki ya 23 Ugushyingo 2016.

III. Dushimiye abanyarwanda n’imiryango mpuzamahanga ifitanye umubano n’u Rwanda bakomeje kudutera inkunga mu buryo bunyuranye kandi bakaba batazahwema kudutera ingabo mu bitugu tugeze no mu Rwanda.

IV. Mbere yo gufata urugendo turateganya ikiganiro mbwirwaruhame kigenewe itangazamakuru mpuzamahanga kizabera mu mujyi wa Buruseli. Turarikiye ababyifuza bose kuzacyitabira. Mu minsi itarambiranye, tuzabagezaho ku buryo burambuye amakuru yose yerekeye icyo kiganiro hamwe na gahunda yo kuza kuduherekeza ku kibuga cy’indege tuzahagurukiraho.

Imana irinde Abanyarwanda batuye mu Rwanda biteguye kuzatwakirana urugwiro.

Harakabaho abenegihugu batewe ishema no guharanira ko abana bose b’u Rwanda bahabwa amahirwe angana.

Bikorewe i Buruseli mu Bubiligi tariki ya 01 Ugushyingo 2016

Chaste GAHUNDE

Umunyamabanga Nshingwabikorwa

ISHEMA ry’u Rwanda

1 COMMENT

Comments are closed.