NI KOKO SE MU RWANDA AMATEGEKO AGOREKWA NGO ABATURAGE BAVUTSWE UBURENGANZIRA BW’IBANZE!?

Yanditswe Albert MUSHABIZI

Hariho inkuru z’Ingoma z’igitugu zo mu minsi ya vuba aha, udashobora kwemera ko ibyo zivugwaho byabayeho mu kuri kwamye! Ibyo biterwa n’uko ibikorwa izo ngoma zagiriye abaturage bazo, biba birenze ukwemera; noneho ukarengwa no kwibaza uko abaturage babyitwaragamo icyo gihe? Iyo utibajije ku baturage, wibaza na none, aho isi y’abantu yari iri; mu kurebera ibintu nk’ibyo, igahumiriza nk’aho nta kidasanzwe kiri kubaho mu gace runaka kitwa igihugu, gihurira n’ibindi mu miryango itunganyije nk’Uwabibumbye (ONU/UN) cyangwa se uw’Ubumwe bw’Afrika. Bikongera bigashobera ukuntu igihugu nk’icyo gitoteza Abanyagihugu bacyo, ku rugero rurenze urwo kubara inkuru, kibana n’ibindi bihugu byo bifite ubuyobozi bushyira mu gaciro, kandi bukabungabunga Abanyagihugu.

 Mu gihugu cya Uganda, igituranyi cy’u Rwanda, habayeho ingoma y’umugabo w’umunyagitugu udasanzwe witwaga Idi AMINI, mu myaka ya za 70! Ubu rwose ababaye kuri iyo ngoma bamwe ni ibikwerere n’amajigija, abandi ni abakambwe. Iyo abo bataramye bibukiranya iby’iyo ngoma, ukeka ko ahari bari guca umugani ku manywa y’ihangu. Kubera ko uba wumva ibyakorwaga n’ubuyobozi bw’igihugu, bubikorera Abanyagihugu, biri ku rugero rubi rushoboka; rubisunikira ku makabyankuru! N’abo ubwabo ba nyir’inkuru, biba byabarenze; bati ni gute ibintu nka birya byashobokaga mu gihugu, kitari ikirwa, ahubwo kiri mu rusobe rw’ibindi ku isi!? Mbese iby’u Rwanda rwa none byo bizagira kibara?

Ubwo nasomaga imyanzuro y’ubushinjacyaha ku Abarwanashyaka ba DALFA-UMURINZI, Umunyamakuru, ndetse n’inshuti y’umunyapolitiki Victoire Ingabire UMUHOZA, baherutse gutabwa muri yombi, ubu bakaba bagaraguzwa agati, mu nkiko z’ubutabera macuri za Kigali; byatumye nibuka ibya Uganda ku ngoma ya Idi Amini! Nibajije niba u Rwanda ari ikirwa gituye mu nyanja ngari, aho kitagira amahuriro n’urusobe rw’ibindi bihugu; niburira igisubizo. Iyo myanzuro y’ubushinjacyaha, ni isaba ko abatawe muri yombi ku wa 14 Ukwakira 2021, bazira mu kuri kwamye imyiteguro ya “Ingabire Day”; bafungwa by’agateganyo iminsi 30, mu gihe bagitegereje kuburana urubanza mu mizi. Urwo rubanza rwo kuburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ry’iminsi 30, rukaba rwarasubitswe kuri uyu 28 Ukwakira 2021.

Amavu n’amavuko y’umunsi mukuru wa “Ingabire DAY”, n’impamvu Leta ya Kigali yawuhungese ibuza abayoboke ba DALFA-U, n’abandi banyarwanda babyifuza kuwizihiza, ndetse ikaba ishaka ko wakibagirana ukagenda nk’ifuni iheze.

Iri fungwa ry’aba barwanashyaka, umunyamakuru n’inshuti ya Victoire Ingabire Umuhoza ryari umuteguro, cyangwa se umutego wateguwe witondewe, utezwe ibirori byo kwizihiza umunsi mukuru usanzwe uzwi neza. Nyamara uyu munsi mukuru wagombaga; kurimburwa kubera ko utera umusonga umukuru w’igihugu Paul KAGAME. Uyu akaba asanzwe azira umunyarwanda wese, wagira akayihoyiho ko kumenyekana mu ruhando rwagutse, ku mpamvu z’ibikorwa by’ubutwari, impano idasanzwe, ubuhanga cyangwa se ubushobozi. U Rwanda rukaba rumaze kugwiza inzirakarengane zitabarika, zishingiye kuri iyi mico y’ubudasa kuri Prezida w’u Rwanda; umuhanzi Kizito MIHIGO yabyamburiwe ubuzima, Paul RUSESABAGINA arabigaragurizwa agati, urutonde ni rurerure…

Hari hagamijwe kuburizamo ibikorwa byo kwizihiza uwo munsi mukuru uzwi nka “Ingabire Day,” -umunsi usanzwe wizihizwa buri wa 14 Ukwakira-. Igikorwa kikaba cyarateguwe n’inzego z’ibanga za Kigali, ku bufatanye n’aba “agents” b’izo nzego bakwirakwijwe mu nzego z’umutekano n’iz’ubutabera. Izi nzego zikaba zari zaramaze no kohereza intasi, yari yarashoboye kwiyoberanya ikaba umwe mu Abanyamuryango b’iryo shyaka rishya, ubarizwa muri imwe mu Intara 5, Intara y’u Burasirazuba. Uyu yagombaga gufasha ubugenzacyaha (RIB), n’ubushinjacyaha gutekenika urusyo rwo kwikoreza inzirakarengane, zari zateguye ibikorwa byo kwizihiza umunsi zibonamo, mu burenganzira busesuye bw’umuturage, butagize aho bugongana n’amategeko yanditse!

“Ingabire Day” ni umunsi utanizihizwa mu Rwanda gusa, umuntu yavuga ko ari umunsi mpuzamahanga; n’ubwo rwose utizihizwa mu bihugu byose. Gusa iminsi mpuzamahanga yose ni uko itangira ari iy’imiryango, ibihugu bikayizihiza, nyuma ikazaba iminsi mikuru mpuzamahanga; bitewe n’ubukangurambaga bwakorewe iyo minsi mikuru. Iyi minsi bitangiria gahoro gahoro, ikazaba mpuzamahanga iyo bimaze gusesengurwa n’imiryango mpuzamahanga, ikemeza impamvu zifatika kuwuzirikana no kuwizihiza, hari icyo byakubakaho umuryango w’Abantu, bitewe n’impamvu zose zishingiye kuri uwo munsi. Iminsi mikuru ishingiye ku ngingo runaka, ni myinshi yuzuye kuri Kalendari, ku buryo imwe ihurira no ku itariki imwe; icyakora siko itangwaho ibiruhuko n’amategeko agenga ibihugu byose. Aho idatangwaho ibiruhuko iratangazwa, ikizihizwa n’inzego z’igihugu, n’imiryango ifite aho ihuriye n’ingingo zizirikanwa kuri uwo munsi.

 “Ingabire Day” ni umunsi ngarukamwaka imiryango iri hanze y’u Rwanda yashyizeho ngo ijye yibuka abanyepolitiki bafungwa bazize ibitekerezo byabo. Si uwa Ingabire gusa rero, n’ubwo washyizweho ku itariki ya 14 Ukwakira; kuko ari wo munsi yafunzweho mu mwaka wa 2010. Ngo uyu munsi ntiwashyiriweho Ingabire wenyine; n’ikimenyimenyi afunguwe warakomeje urizihizwa! Abawikanga bibwira ko ugamije kugira “Ingabire” igihangange kubasumba; baribeshya kandi bahangayikishijwe n’ubusa!

Nta gitangaza ko “Ingabire Day”, nk’umunsi wizihizwaga mu Rwanda, no mu bindi bihugu birimo ibyo ku migabane itandukanye, cyane cyane uw’u Burayi, umunsi ushyigikiwe n’imiryango mpuzamahanga; byashobokaga ko wazageraho ukaba umunsi mpuzamahanga wizihizwa mu bihugu byinshi! Ngiyo intangiriro y’uko “Ingabire Day” yabaye intandaro, yo gufatwa kw’inzirakarengane, zigahimbirwa ibyaha byo kuwuzika, ngo uzahere nk’amahembe y’imbwa!? Birashoboka se!? Igisubizo ni “oya”, mu gihe cyose waba udashobora gufunga abawizihiza bakwiragiye ku isi, ngo ufunge n’imiryango itagengwa na Leta, ariko yemewe na Leta z’ibyo bihugu iwutegura kandi ikawuha agaciro ukwiye!

Usomye neza iyo myanzuro y’ubushinjacyaha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, kandi umenyereye iby’imitekenikire y’ibyaha y’inzego z’umutekano n’iz’ubutabera za Kigali; uhita utahura uko  uburenganzira bw’abaturage bwakenetswemo ibyaha by’amaherere!

Ntibyagusaba kuba umunyamategeko, ngo witahurire ibinyoma byuzuye mu inyandiko y’imyanzuro y’ubushinjacyaha ku ifunga n’ifungurwa ry’abayoboke barindwi ba DALFA-Umurinzi, umunyamakuru umwe, ndetse n’inshuti imwe y’Umunyapolitiki Victoire Ingabire Umuhoza. Agatego kakoreshejwe konyine ko kubashoramo intasi yabanje kubabera umuyoboke mu Intara y’u Burasirazuba, ikurikirana ibikorwa byabo bya buri munsi, karasanzwe mu mikenekere y’ubutabera bw’u Rwanda. Kubera kugwiza intasi ahantu hose, uzasanga imanza zose zidashinga, zo kubuza uburenganzira bw’ubwisanzure bwa politiki n’ubw’ibitekerezo; zitajya ziburamo abashinja bahoze bakorana n’abakoze ibyaha, rimwe na rimwe ndetse ugasanga banafunganye! Kuba amategeko yo mu Rwanda, agenda ahindurwa kugira ngo afashe Leta y’igitugu gucecekesha uwahirahira kuyinenga; itegeko ryo kwemerera uwakoranye ibyaha, gutanga ubuhamya bushingirwaho urubanza ni iryo mu myaka ya vuba; ubundi hambere yabaga ashobora gutanga amakuru gusa adashingirwaho nk’ibihamya. Iri riri mu ngingo ya 48 y’igitabo cy’amategeko ku manza z’inshinjabyaha.

Ushinja bagenzi be nawe, usanga avuga ko ibyo bakoraga yari amahugurwa mu buryo busobanutse; ngo noneho hanyuma aza kugira amakenga atangira gukusanya ibimenyetso, abona ko ibikorwa bizavamo ibyaha. Ibi nabyo ni itekenika, kubera ko ibyaha ubwabyo nabyo ntibisobanutse. Amahugurwa yakorwaga, yigisha abantu ibigendanye n’uburyo ingoma z’igitugu zigamburuzwa, mu buryo buzira urugomo na ruke. Ibi bikaba bisobanuye ko nta kugirira nabi ubutegetsi, kubera ko imyigaragambyo yo mu mahoro yemewe n’amategeko; ikaba inasanzwe itegurwa na Leta, imiryango itagengwa na Leta… 

Ikindi ibyatangwaga ni ubumenyi, nta mugambi wo guhirika ubutegetsi wigeze ucurirwa hariya; kubera ko nta n’uwatinyuka kuwucura mu buryo nka buriya, n’iyo yaba ari umunyabwenge buke ku rugero rungana rute. Iyo umugambi ari uwo guhirika ubutegetsi, bake bawuziranyeho kandi ba nyambere, bakoresha abandi ibikorwa bazi iyo byerekera; mu gihe ababishowemo bo babona ikigamijwe, bamaze kugera mu gikorwa nyirizina ndetse cyafashe umurego kitagisubiye inyuma. Nta mugambi wo guhirika ubutegetsi utumirwamo n’abanyamakuru, ndetse ukanakorwa n’abantu bo ku rwego nk’urwo abakoranaga amahugurwa barimo, ku bantu badafite ubwizerane bwo ku rugero ruhebuje bafitanye, nka kuriya n’iriya ntasi yabashije kwinjira muri uwo mugambi. Umugambi wo guhirika ubutegetsi si uw’abantu bari ku rwego ruciriritse, badafite ubunararibonye mu ngeri zimwe na zimwe nk’ubutasi, gusesengura amakuru, ubuhanga muri mobilization, ubushobozi buhagije bwo gukora igikorwa, igikorwa kinyarutse kitari amahugurwa y’ubumenyi busanzwe bwo hasi, yamaze ukwezi kurenga akoreshwa abantu nabo bo ku rwego ruciriritse, badafite ubunariribonye mu ngeri runaka ya bumwe mu bumenyi bwakenerwa, ngo icyo gikorwa kigende neza!

Ibyinshi biri muri iyi dosiye, bisa n’ibitangaje ku muntu waba atamenyereye iby’ubutabera bwo mu Rwanda; uretse ko ari n’ibisanzwe ku muntu umenyereye ibyibera mu nkiko z’u Rwanda. Ni birya bya ntawe uburana n’umuhamba; kubera ko amategeko ubwayo yibasira abaharanira uburenganzira bwabo bwo kwisanzura mu bitekerezo, n’ubwa politiki, bahora bagongwa n’amategeko amwe, asa n’ayashyizweho ku mugambi mubisha nk’uwo wa Leta ku baturage bayo. Abanyamategeko bakorera mu bwigenge bwabo ntibahwema kuyanenga, ko aburamo ingingo za ngombwa, kugira ngo akunde abe yabasha guhuza ibintu bitatu biba bigize icyaha aribyo: ubushake bwo kugikora (intention), ibihamya bifatika (faits materiels) no kuba icyo cyaha giteganywa n’itegeko. 

Nko ku cyaha cy’ibihuha hakunze kwibazwa ukuntu, umuntu yagambirira kubiba ibihuha, noneho agafungwa mbere y’uko abitangaza; byagera no ku itegeko rivuga kuri ibyo bihuha, hagasangwa riri mu gihirahiro, kubera ko ridasobanura neza ikiri ibihuha n’ikitari ibihuha. Iri tegeko rigiye kuzatagangaza Abanyarwanda, rigafunga Abanyamakuru nk’ufunga inzugi; riri mu ngingo ya 39 mu gitabo cy’amategeko y’imanza nshinjabyaha. Iki cyaha cyo gukwirakwiza ibihuha, kivugwamo gukoresha mudasobwa, cyangwa urusobe rwa za mudasobwa (Internet); nicyo bahora bagongesha abisanzura mu bitekerezo ku mbuga nkoranyambaga. Nyamara na none, ikibazo kikaguma ko itegeko ubwaryo ridasobanura neza ibihuha ibyo ari byo, n’ibitari ibihuha ibyo ari byo. Iyo ikaba inenge ikomeye abanyamategeko bigenga bakomeje kurega iryo tegeko ngo ribe ryavugururwa, ariko Leta ikavunira ibiti mu matwi!

Mu gusoza iyi nkuru nakibutsa abasomyi ibyigeze kuba ku umufilosofe w’umunyarwanda witwa Laurien NTEZIMANA, wari warashinje Ikigo “Association Modeste et Innocent” (AMI), cyakoreraga i Butare hafi y’inyubako za Kaminuza y’u Rwanda i Ruhande. Uyu mufilozofe yatawe muri yombi kuwa 26 Mutarama 2002, na Polisi y’u Rwanda idafite impapuro zo kumuhagarika. Yaziraga inkuru yari yatambutse mu Ikinyamakuru cy’irya AMI, cyasohokaga buri mezi atatu cyitwaga “Ubuntu.” Muri iyo nkuru yatondetse ibiranga ingoma y’igitugu, ndetse arongera atondeka n’ibiranga ingoma iyobora muri Demokarasi! Arangije yanzurira ku gika kigira kiti :”Ngaho namwe mwiboneye ibiranga ingoma zombi bihabanye, ese iyoboye igihugu cyacu muri iki gihe mwayishyira ku ruhe ruhande?”

 Ibi ubwabyo byatumye bamuta muri gereza, ariko biyongereraho ko uretse no gusebya Leta y’Inkotanyi –nyamara atigeze afatira umwanzuro ku gice iherereyemo, ahubwo yarabirekeye abasomyi- ko itegekana igitugu, Asosiyasiyo ye AMI nayo ari “igipinga”. Ubwo bongeyeho ko muri filozofiya ye y’”Amaboko Mahire” harangwamo igice kitwa “Ubuyanja”, maze ngo ibyo bikaba byamuhuza n’ishyaka rya Pasteur BIZIMUNGU ryitwaga gutyo, kandi ridacirwa akari urutega na Leta. Ibyo gushinja Leta igitugu byaje gufata ubusa, icyakora arekurwa yemeye ko azakura inyito y’”ubuyanja” mu bice bitatu bigize filozofiya ye y’”Amaboko Mahire!” Ni koko aho afunguriwe rya jambo “Ubuyanja” yarisimbuje “Agasani”! Nuko amahoro arahinda da! None abantu bigishijwe ku gitabo kirimo uburyo bw’amahoro, ingoma y’umujenosideri Slobadan MILOSEVIC, yahiritswe n’impirimbanyi Srda POPOVIC, wigishaga uko wahangana n’ubutegetsi bw’igitugu, mu mahoro azira urugomo na ruke; maze ingoma y’Inkotanyi iti: twagambaniwe! Tuvuge se ko i Kigali haba hari umutegetsi ufite amateka n’amatwara nk’aya Slobodan MILOSOVIC; n’inzego z’umutekano n’iz’ubutabera zikaba ariko zibibona!? Twifurije inzirakarengane zirebwa n’iyi dosiye, ndetse n’izindi zose zigaraguzwa agati mu butabera macuri bw’u Rwanda, amahirwe nk’aya Laurien NTEZIMANA nawe waziraga akarengane gasa n’akazo muw’2002!