Uwacitse kw’icumu ni iki, ninde???

    Ese uwacitse kw’icumu ni muntu ki?? Ese agomba kuba ari ubwoko runaka bwihariye?? Ese abatutsi nabo bashobora kuba abacitse kw’icumu cyangwa abahutu gusa nibo bacitse kwicumu?? Ese abahutu nabo bashobora kuba abacitse kw’icumu cyangwa abatutsi nibo bacitse kw’icumu gusa???

    Dore uko numva abacitse kw’icumu, namwe muranyunganira.

    1.Umututsi wahigwaga n’interahamwe zo mu bwoko bw’abahutu, azira ko ari umututsi cyangwa ibitekerezo bye bya politiki (nko kuba mu mashyaka ya opposition), uwo ni umucikacumu. Ariko umututsi utarahizwe cyangwa ubuzima bwe butari muri danger (sinibaza ko byabayeho mubo mu rwanda ariko byanashoboka si igitangaza), uwo ntiyaba ari umucikacumu.

    2.Umuhutu wahizwe n’interahamwe zo mu bwoko bw’abahutu, azira ibitekerezo bye bya politiki, azira umubano n’abatutsi cyangwa kubahisha, n’ibindi nk’ibyo, ariko akabasha kurokoka, uwo niumucikacumu.

    3.Umututsi cyangwa umuhutu warokotse ubwicanyi bw’inkotanyi zo mu bwoko bw’abatutsi(barahari bamwe ndanabazi), cyane bwa bwicanyi bwarundanyaga abantu benshi bakabarasamo cyanggwa bakabicisha udufuni, uwo ni umucikacumu.

    None se ninde wahakana ko Faustin twagiramungu (umuhutu) atari uwacitse kwicumu?
    Ninde wavuga ko Kajuga Robert uvugwa kuba ari umututsi wabiyogoje mu bwicanyi(sinzi niba akiriho), yaba ari umucikacumu?

    Umwanzuro: terme umucikacumu, mbona ikoreshwa uko itari kuko kuri ubu abantu bayumvamo umututsi wahoze mu gihugu cyangwa umukomokaho gusa. Abana bavutse nyuma ya jenoside ku babyeyi b’abahutu cyangwa b’abatutsi abo bo rwose si abacikacumu n’ubwo iwabo baba barahizwe muri jenoside.

    Unyomoza niyerekane icyo ashingiraho.

    Source: www.leprophete.org

    Comments are closed.