Washington:RNC ntiyitabiriye umuhango wo Kwibuka Col. Karegeya.

Abahagarariye RNC muri Amerika na Canada ntibitabiriye umuhango mukuru wo Kwibuka ku Inshuro ya Gatandatu Col. Karegeya. Byaba ari “munyangire” cyangwa ni uko bahugiye mu kababaro k’urupfu rwa Kizito Mihigo?

Mu muhango wo kwibuka (Memorial) Col. Patrick Karegeya ku inshuro ya 6, wabereye i Washington, DC muri Amerika kuwa gatandatu 29/02/2020, abayobozi n’abanyamuryango mu Intara za RNC -America na Canada, ntibawitabiriye!

Kwibuka Col. Karegeya Patrick bikorwa buri mwaka. N’ubwo bitegurwa n’umuryango bwite wa Karegeya ndetse n’inshuti z’uyu muryango, RNC ihabwa umwanya w’icyubahiro nk’undi muryango mugari wa Col. Karegeya. Mu bihe byashize, baba abayobozi, baba abanyamuryango, bose bagiye bitabira uyu muhango mu rwego rwo gushyigikira umuryango wa Karegeya, no gusabana, cyane cyane ko uyu muhango uhuza abantu b’ingeri zose n’amoko yose. Ariko uyu mwaka, bamwe bakaba ngo baratinye kwiteranya n’ubuyobozi, cyane ko hari n’abadatinya kuvuga ko bagiriwe inama yo kutajyayo!

Uyu muhango n’ubwo akenshi wizihizwa ku umunsi umwe mu bice bitandukanye by’isi, umuhango nyamukuru buri gihe ubera muri Amerika aho umuryango wa Col. Karegeya utuye.

Uyu mwaka ariko haba mu myiteguro y’uyu muhango, haba no kuwitabira, hagaragayemo ubuhenebere ku ruhande rwa RNC, kuko uretse Gervais Condo, wanavuze ijambo mu mwanya we bwite, RNC na P5, nta wundi muyobozi wa RNC cyangwa abanyamuryango ba RNC muri Canada na Amerika bahagaragaye n’ubwo i Washington, DC ariho RNC ifite icyicaro gikuru kandi akaba ari n’aho uyu muhango wo kwibuka Col. Karegeya wabereye uyu mwaka.

Abandi bantu bahagaragaye ni Turayishimye Jean-Paul, Ntagara Jean-Paul, Ndwaniye Simeon, Tabitha Gwiza, abo bose RNC ivuga ko yabirukanye mu inzego z’ubuyobozi bwa RNC.

Uyu muhango kandi wahuriranye n’ikiganiro Jenerali Kayumba Nyamwasa yakoranye na Serge Ndayizeye kuri radio ya RNC Itahuka kuwa 29/02/2020. Jenerali Kayumba yarangije iki kiganiro cyose avuga ibigwi Kizito Mihigo, ndetse n’abandi bishwe na Leta ya Kagame ariko ntiyagira icyo avuga kuri Col. Karegeya cyangwa ku muhango wo kumwibuka.

Ibi kandi, bije bikurikira ikibazo gikomeye kirimo kuvugwa mu Ihuriro Nyarwanda, RNC, cy’ubwumvikane bucye hagati y’abayobozi bo hejuru ba RNC cyavukijwe n’ibura rya Rutabana Benjamin, benshi bakanavuga ko cyabaye intandaro yo kwegura kwa Lea Karegeya ku mwanya w’Umuyobozi w’Inararibonye muri RNC. Bivugwa ko kwegura kwa Lea bitashimishije Kayumba kuko ngo yabifashe nko kwitandukanya nawe.

Kuva uyu muhango watangira kwizihizwa, Jenerali Kayumba, abisabwe n’umuryango, niwe buri mwaka uvuga ku ruhande rw’inshuti za Col. Karegeya. Amakuru dufite yemeza ko n’uyu mwaka yabisabwe ariko akaba atarabyitabiriye.

Mu ijambo rya Madame Karegeya Lea, muri uwo muhango wo kwibuka umugabo we, mu isomo ryo muri bibiliya riboneka muri Matayo 12:25 yagize ati: “…ubwami bwose iyo bwigabanyije ubwabwo burarimbuka, n’umudugudu wose cyangwa inzu yose iyo byigabanyije ubwabyo ntibigumaho.” Lea Karegeya yahamagariye abanyamuryango ba RNC kugira urukundo kandi ko nawe akibakunda ndetse ko icyo yifuza ari ubumwe. Yanavuze kandi isomo ryo muri Matayo 13, agereranya imbuto Col. Karegeya yabibye muri RNC. Aho yibazaga niba zitaraguye mu mahwa, cyangwa se niba ari ukutitabwaho. Ariko asezeranya ko izaguye ku ubutaka bwiza azabana nazo kugeza igihe cy’isarura.

Abayobozi ndetse n’abanyamuryango ba RNC iyo bavuga Karegeya, akenshi bumvikana bavuga ngo “INTWARI YACU KAREGEYA”. Ese ubuhenebere bw’abanyamuryango bwagaragaye muri uyu muhango, byaba ari wa mugani ngo urugiye kera ruhinyuza intwari! cyangwa se “munyangire” ya FPR yaba ari indwara yandura?!

Specioza Langwida,
Umusomyi wa TheRwandan